Search
Close this search box.

Amahirwe ku rubyiruko ruziga muri Kaminuza ya Kent State mu Rwanda

og

Ishami rya Kaminuza ya Kent State yo muri Ohio muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika iheruka gufungura imiryango mu Rwanda aho yitezweho gutanga umusanzu mu kwimakaza ireme ry’uburezi.

Iri shami ryafunguwe mu Rwanda ririmo amwe mu masomo mashya atabonekaga mu zindi kaminuza zo mu gihugu. Yitezweho kuba igisubizo ku Banyarwanda n’Abanyafurika muri rusange bashakaga kuyiga bagahendwa no kujya muri Amerika.

Minisitiri w’Uburezi, Dr. Uwamariya Valentine, yavuze ko abatanga akazi ku isoko ry’umurimo bakeneye abantu bashoboye kandi bizeye bizagerwaho binyuze mu bumenyi buzatangirwa muri Kaminuza ya Kent State.

 Yagize ati ‘‘Iyo uzi ikintu ubundi, akazi karoroha. N’ubundi abatanga akazi baba bashaka abantu bashoboye, ni na yo mpamvu dushyiramo izi mbaraga.’’

Akomeza avuga ko bitewe na porogaramu yo kwita ku bibuga by’indege iri mu masomo azigishwa muri iyi kaminuza kandi u Rwanda rukaba ruri kubyubaka, bitanga amahirwe ku rubyiruko ruzayigamo.

Ati ‘‘Nk’iyo porogaramu bashaka gutegura hamwe n’iri shuri, ijyanye n’imicungire n’imikorere y’ibibuga by’indege, tugiye kwagura tukaba twabonamo Abanyarwanda bafite ubushobozi kandi buri ku rwego rwifuzwa.’’

Dr. Uwamariya avuga ko aya ari amahirwe u Rwanda ruzaba rufite, by’umwihariko ku baziga muri iyo kaminuza.

Visi Perezida wa Kaminuza ya Kent State, Marcello Fantoni, yavuze ko banateganya gutanga buruse ku banyeshuri baziga muri Kaminuza ya Kent State.

Ati ‘‘Tugomba kwitegura kubafasha mu bijyanye n’ubushobozi ndetse tuzabikora cyane mu hazaza.’’

Fantoni avuga ko gukorera mu Rwanda kwa Kaminuza ya Kent State ari amahirwe ku banyeshuri barukomako no mu bindi bihugu bya Afurika bazayigamo kuko bizabagabanyiriza ikiguzi basabwa ngo bajye kuyigamo muri Ohio.

Aba banyeshuri kandi bazahendukirwa babifashijwemo na Porogaramu ya Kent State ihuriyeho na Kaminuza y’u Rwanda aho umunyeshuri ashobora kwiga imyaka ibiri muri UR, indi ibiri akayikomereza hanze. Ibi bishobora kumuhesha kubona impamyabumenyi ebyiri zitandukanye zo muri izi kaminuza zombi.

Kaminuza ya Kent State imaze kubaka izina mu gutanga uburezi bufite ireme ndetse impamyabumenyi itanga zemewe ku rwego mpuzamahanga.

Gahunda y’ibizigishwa muri iyi kaminuza harimo ibijyanye na Siyansi n’Ikoranabuhanga, Imyubakire ndetse n’Imibare. Muri ayo masomo kandi harimo ajyanye n’Ubwirinzi bw’Ibyaha byifashisha Ikoranabuhanga (Cyber security), Gutwara Indege, Imicungire n’Imikorere y’Ibibuga by’Indege, Amasomo ya Gisirikare n’ayandi.

Kaminuza ya Kent State yashinzwe mu 1910 mu Mujyi wa Kent muri Leta ya Ohio, imaze kunyuramo abanyeshuri basaga 41.000, ubariyemo n’abiyigamo ubu.

c07a6835 bb8e9 2
MINEDUC yatangaje ko hakiri ibiganiro kugira ngo kwiga muri Kaminuza ya State, Ishami ry’u Rwanda bizahendukire abaturarwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter