Mu biganiro ushobora kugirana n’urubyiruko ni gake bishobora kurangira bitagarutse ku ngingo y’ubushomeri. Birushaho gukomera ahanini iyo bigeze ku kwihangira umurimo kuko kubona igishoro bibagora.
Ubushomeri mu rubyiruko ni ikibazo gikomeye kuko imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko ikigero cy’ubushomeri muri Kanama 2021 cyari kuri 19,4%, kivuye kuri 23,5% muri Gicurasi na 17% muri Gashyantare uwo mwaka.
Urubyiruko rwibasiriwe cyane ni urwo mu cyaro kuko 74% by’abadafite akazi no kubura igishoro gihagije ari ho babarizwa.
Imibare igaragaza ko Abanyarwanda bari munsi y’imyaka 25 barenga 58%, mu gihe abari munsi ya 30 ari bo bari mu cyiciro cy’urubyiruko barenga 70%, ibigaragaza ko umubare w’Abanyarwanda ugizwe n’urubyiruko hatagize igikorwa ahazaza h’igihugu haba hateje inkeke.
Mu guhangana n’ibi bibazo Leta ifatanyije n’abikorera n’imiryango itayegamiyeho iri gushyira imbaraga mu gushigikira urubyiruko binyuze muri gahunda zitandukanye mu kubaka ahazaza h’igihugu.
Ubu urubyiruko rufite ibitekerezo n’udushya dutanga ibisubizo bihindura ubuzima abaturage babayemo ruri guhabwa inkunga n’amahirwe atandukanye kugira ngo harebwe ko byibuze iki kibazo cyagabanuka.
Urugero rwa hafi ni amarushanwa ya Minisiteri n’Urubyiruko n’Umuco agamije gutoranya ba rwiyemezamirimo bafite imishinga itandukanye aho igihembo nyamukuru kiba kigera kuri miliyoni 25 Frw mu bihembo byiswe YouthConnekt Awards.
Bijyanye na gahunda isanganywe zo gutera inkunga urubyiruko ku mishinga y’ubucuruzi y’urubyiruko binyuze mu kubaha inguzanyo zidasaba inyungu n’ibindi, BK Group Plc na yo yatangije Ikigo BK Foundation kizagira uruhare mu bikorwa by’ubugiraneza ndetse kikanafasha urubyiruko rwahanze udushya dutandukanye.
Ni ikigo kizajya gitanga inkunga zishingiye ku nkingi eshatu zirimo uburezi, guhanga udushya no kubungabunga ibidukikije kugira ngo intego za BK Group Plc zijyanye n’icyerekezo cy’iterambere rirambye z’u Rwanda zigerweho vuba.
Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc, Béata Habyarimana, yavuze ko mu nkingi yo guhanga udushya iki kigo cyashinzwe kizashyigikira urubyiruko ruhanga udushya mu gushaka ibisubizo by’ibibazo abaturage bahura na byo.
Yagize ati “Tuzafasha urubyiruko ruhanga udushya dutanga ibisubizo by’ibibazo bijyanye n’imari, imibanire n’ibibazo bibangamiye ibidukikije n’ibindi. Intero yacu ni uko BK Group Plc yagira uruhare mu iterambere y’umuryango nyarwanda duharanira kugira u Rwanda rusugiye kandi rusagambye.”
Iki kigo kandi kizagira uruhare mu gutanga amasomo ku banyeshuri biganjemo abiga ubumenyingiro n’imibare, siyansi n’ikoranabuhanga. Bisobanuye ko no ku nkingi y’uburezi cyangwa ibidukikije urubyiruko ruzaba rufite imishinga izana udushya muri izo nzego rutazasiba gufashwa.
Aya ni amahirwe akomeye ku rubyiruko rufite ibitekerezo bitandukanye ariko rudafite amikoro kuko BK Foundation ubu itangirana na miliyari 1 Frw. Amafaranga izajya ikoresha azajya ava mu nyungu ya 1% ibindi bigo bya BK Group Plc byungutse mu gihe cy’umwaka.
Mu gutanga iyo nkunga iki kigo kizashyiraho inzego zitandukanye zizagenzura ibyo abaturage bakora n’ufite umushinga runaka wibanda ku dushya duhindura ubuzima bw’abaturage na we akaba yakwandika agafashwa.
Aya ni amahirwe yiyongera ku yandi igihugu cyashyizeho muri gahunda zitandukanye kigamije guhangana n’ibibazo urubyiruko ruhura na byo biterwa no kubura kazi.
Muri izo gahunda harimo gushyiraho Urwego rw’Abikorera bato rugamije kubateza Imbere muri PSF, Gahunda y’Igihugu yo guteza imbere Urubyiruko yo mu 2015. Hari na Gahunda y’Iterambere rirambye y’Imyaka irindwi (NST1), Gahunda y’Igihugu y’umurimo yo mu 2015 n’ibindi biruha umwihariko.
Ibi bishimangirwa na gahunda zigamije zirimo Hanga Pitch Fest, amarushanwa y’imishinga y’ikoranabuhanga mu rubyiruko agamije kurufasha kwiteza imbere, gushyirirwaho ibigega nka BDF bigamije gufasha urubyiruko n’ibindi bikorwa binyuranye bitanga icyizere ku rubyiruko.
Muri NST1 biteganyijwe ko nibura urubyiruko rwiga mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro ruzaba rugeze kuri 60% by’abanyeshuri mu 2024 nubwo bisaba imbaraga zidasanzwe.
U Rwanda rushyize imbere abaturage barwo cyane cyane urubyiruko muri gahunda zitandukanye kuko imiyoborere irushingiyeho yitezweho kugera kuri byinshi kandi igatanga icyizere ku hazaza h’igihugu.