Ushobora kuba wumva utagifite umuhate nk’uwo wari ufite ugitangira akazi ukora uyu munsi, ndetse rimwe na rimwe ukaba ugira ibitekerezo byo kumva wakareka kuko nta cyiza ukikabona urutse imvune n’umutima uhagaze ugakuramo. Ubu buzima urimo uyu munsi busa neza nubwo Suzanne Liz, yari abayeho imyaka ibiri ishize mbere y’uko amenya ko afite ikibazo cya ‘Burnout’.
Suzanne Liz, ni umukobwa w’imyaka 23 wavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agitangira akazi akora uyu munsi, avuga ko yahoranaga umurava, akishimira gukora ibyo yahawe ndetse yabirangiza hakiri kare agafasha abandi yumva bitamugoye, mbere yari wa mukozi umukoresha wese yakwifuza.
Uko imyaka yagiye ashira, Suzanne Liz avuga ko uru rukundo n’umurava yari afite mu kazi byagiye bishira, kugeza aho asigara yumva ibyo yafata nk’inshingano byaramubereye umutwaro. Ntiyari agishyira imbere ibijyanye n’akazi, ahubwo yahoraga yumva ko abo bakorana nta n’umwe umukunda ahubwo bose bashaka kumukandamiza.
Mu 2020 nibwo Suzanne Liz yaje kumenya ko afite ikibazo cya ‘Burnout’ abifashijwemo n’inshuti y’umuryango izobereye mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe.
Mu gusobanura ubu burwayi buzwi nka ‘Burnout’, hakoreshwa imvugo nyinshi nko kugwa agacuho, kugira umunaniro ukabije, kunegekazwa n’akazi n’izindi ku buryo uwibasiwe na bwo atangira kumva agenda azinukwa akazi, akajya akora atabishaka n’umusaruro yatangaga ugatuba.
Abahanga bavuga ko ubu burwayi buterwa no gukora imirimo irenze urugero, guhorana ubwoba bwo kwirukanwa, kudahabwa uburenganzira bwo gufata imyanzuro irebana n’akazi, n’akarengane abakoresha bagirira abakozi ku buryo bibaviramo ubwo burwayi bukora ku mubiri budasize ibyiyumvo n’amarangamutima y’umuntu.
Umwe mu bigeze kwibasirwa n’iyi ndwara witwa Paula Davis, avuga ko yabonye uwitwa Dr. Richard A. Friedman kuri Twitter ari kwibaza niba ibaho koko cyangwa ari iya nyayo ikwiye kwitabwaho, ibintu byateye Paula kumva atunguwe no kubona hari abakiyishidikanyaho.
Mu kuyisobanura, avuga ko ‘Burnout’ ari ikibazo gituruka ahakorerwa akazi, umunaniro wabaye karande, gusabwa ibirenze ibishoboka mu kazi, kutagira iby’ibanze nkenerwa muri ko no kuba nta bushobozi bwo kugaruza imbaraga umuntu aba yatakaje.
Burnout si uburwayi bufata umuntu mu ijoro cyangwa mu munsi umwe kuko ku bantu benshi bifata igihe runaka kibarirwa no mu myaka aho umuntu agenda ananirwa no kugenzura umunaniro akarangwa n’akavuyo mu migirire ye.
Bimwe mu byafasha umuntu kutibasirwa n’iyi ndwara ya Burnout, ni ukuzirikana ko uba ufite igihe gihagije cyo gukora iby’ingenzi mu kazi kawe, ukamenya ko ufite ijambo ku myanzuro ishobora gufatwa yagira ingaruka ku kazi kawe, kumenya ko ibyo ukora bishimwa kandi hari umusanzu utanga mu itsinda rifasha abandi ndetse ukibuka ko uko ikigo ukorera gikeneye indangagaciro ari ko nawe ubikeneye.
Ubushakashatsi bugaragaza ko umurwayi wa burnout bishobora kumuviramo ubundi burwayi burimo agahinda gakabije, umuhangayiko, kudatuza no kwibasirwa n’ubundi burwayi bwaba ubwibasira umubiri cyangwa igice cy’amarangamutima n’ubuzima bwo mu mutwe.
Bikunda kugorana kugira ngo hatahurwe ko wibasiwe n’iyi ndwara kuko akenshi ihuza ibimenyetso n’izindi.
Mu bimenyetso byayo harimo kurwara umutwe, kurwaragurika mu buryo budasanzwe, kumva unaniwe, guhura n’ibibazo by’urwungano ngogozi, kunanirwa gusinzira, kubabara mu gituza no gutera cyane k’umutima.
Umuntu ufite ibimenyetso byayo kandi arangwa no kwiburira icyizere, kubura urukundo rw’ibyo yakundaga gukora, kurangwa n’ibyiyumviro by’ubwoba, kwigunga ukumva ushaka no kwisangiza no kubatwa n’inzoga cyangwa itabi.
Hari imbogamizi yo kuba abakoresha badashobora kumva no gutahura abakozi babo iyo bafashwe n’iyi ndwara dore ko nabo ubwabo ishobora kubibasira ntibamenye ko ari yo.
Paula Davis nk’umuntu wigeze kurwara iyi ndwara avuga ko itandukanye na ‘stress’ abantu bakunda kubyitiranya bitewe n’ibimenyetso bihuriweho, icyakora agakomoza ku kuba ibya ‘stress’ biba bidakomeye cyane kuko biba ari nko gushiduka wambitse umwana inkweto zidasa cyangwa z’imbusane no kwibagirwa nko gufata agakoresho runaka bya hato na hato.
Burnout yo ishobora gutera umuntu kumva yamanjiriwe, yataye umutwe mu buryo buhoraho, kubabara mu gifu no kuzinukwa abantu mwahoranaga haba mu kazi cyangwa hanze yako.
Paula yibutsa ko bikenewe ko iby’iyi ndwara bimenyekana mu ngeri zose z’abantu kandi abakoresha ntibumve ko yavanwaho no guha umukozi akaruhuko k’umunsi umwe.
