SLS Energy ni kimwe mu bigo byanyuze mu irushanwa rya Hanga Pitchfest21 ndetse kiza kwegukana igehembo bitewe n’umushinga gifite wo kongera kubyaza umusaruro bateri zashaje ku buryo zongera gukoreshwa.
Iki kigo cyashinzwe na Berwa Léandre na bagenzi be gifasha gusubiza ubuzima batiri zapfuye zigakora kuko akenshi zijugunywa zigifite nibura ubushobozi bwo gukora bugera kuri 70%.
Mu kiganiro twagiranye, Berwa yavuze ko we na bagenzi be batangiye uyu mushinga nyuma y’ubushakashatsi bakoze bakabona ko hari bateri zijugunywa nyamara hari icyo zakabaye zikora.
Ati “Njye na bagenzi banjye babiri twatangiranye uno mushinga igitekerezo cyavuye kubyo twanyuzemo mu kazi no mu masomo, twakoze amashanyarazi n’ubushakashatsi kuri bateri.”
“Ibyo byose nibyo byatumye dusobanukirwa ko iyo bateri bayishyize ahantu runaka atari uko iba ipfuye ahubwo ni uko iba idafite imbaraga z’amashanyarazi zituma ikora ibyo bintu yakoraga.”
Yakomeje avuga ko ikindi bari bagambiriye kwari ukugira ngo bagire umusanzu batanga mu guhangana n’ibibazo by’imihindagurikire y’ibihe.
Ati “Umushinga wacu ufasha kubungabunga ibidukikije aho dukoresha bateri zacu hajya mu kimbo cy’aho moteri zari gukoresha, rero bituma imyuka ihumanya ikirere igabanuka.”
SLS Energy yaje ku mwanya wa kabiri, muri Hanga Pitch yo mu 2021 bituma yegukana ibihumbi 20$.
Berwa avuga ko hari byinshi kunyura muri iri rushanwa byabagejejeho.
Ati “Yadufashije kugura ibikoresho kuko mbere ya Hanga hari bateri twubatse ariko idafite ubushobozi buhagije bwo kugeza ku munara, amafaranga twabonye twabashije kubwubaka. Ariya mafaranga yadufashije ku kwita ku mushinga tutabanje gushaka akandi kazi ku ruhande, byanadufashije kuzana abandi bakozi bo kudufasha.”
Yakomeje ati “Hari inyungu nyinshi twakuyemo kugira ngo tugere ku munsi wa nyuma, hari inzira ndende twagiye tunyuramo irimo abantu batandukanye n’abaduhuguye mu gukora imishinga, ibyo byose byadufashije kuzamura ubumenyi no guhura n’abandi ba rwiyemezamirimo dukora bimwe.”
SLS Energy ikora bateri zishobora kwifashishwa ku minara, inganda, inzu z’ubucuruzi n’ahandi hose umuntu ashobora kuba yakeneraga ikoreshwa rya moteri.