Search
Close this search box.

Muganire n’abakuze: Inama za Cardinal Kambanda ku rubyiruko

kambanda 18 59572

Nitwa Manzi Yvan ndi umusore w’imyaka 28 nize amashuri yanjye ndetse minuriza i mahanga, nagenze ibihugu byose bishoboka iyo uyu munsi ntari New York mba ndi Sydney, ni iki? Umukecuru w’imyaka 70 utaranakandagiye mu ishuri yangiramo inama?

Hari benshi b’urungano rwa Manzi babona ibintu kimwe nawe, bumva ko nta mwanya bafite wo gutakaza bumva inama n’impanuro z’abakuze cyane ko bisa nk’aho ntacyo byabafasha mu buzima babayeho uyu munsi.

Nubwo bamwe mu b’urubyiruko bakomeje kugaragaza ko ntacyo kumva inama z’abakecuru n’abasaza byabafasha uyu munsi, Antoine Cardinal Kambanda agaragaza ko ibi atari ukuri kuko ubuzima baba barabayemo bushobora kuba akabando k’iminsi ku bakiri bato.

Ubwo hizihizwaga icyumweru cyahariwe abashesha akanguhe Cardinal Kambanda yavuze ko nubwo abantu bakuze baba batagifite imbaraga z’umubiri haba hari byinshi abato babigiraho.

Ati “No mu bukambwe bwabo baracyera imbuto nubwo bataba bagifite imbaraga zo kugenda no kwiruka ariko abantu bakuru baba bafite imbaraga zikomeye z’umutima, baba bafite imbaraga zikomeye z’ukwemera, baba bafite imbaraga zikomeye z’urukundo, hari byinshi rero tubigiraho no kubashimira kuko ibi byose dufite nibo tuba tubikesha, amaboko yabo n’ibikorwa byabo.”

Yakomeje asaba aba bantu bakuze kumenya ko bakwiye kuba abajyanama b’abato bashingiye ku byo baba barabonye mu buzima.

Ati “Babyeyi mukuze rero mufite inararibonye mu buzima bwo kwemera, muri abajyanama bakuru mwabonye ibihe n’ibindi mushobora gufasha abato gukunda Imana, mushobora gufasha abato mubagira inama mu kwemera no mu muhamagaro.”

Yakomeje asaba abubatse ingo bakiri bato kwegera aba basaza n’abakecuru bakuze kugira ngo babagire inama zabafasha kuva mu bibazo byugarije umuryango birimo n’amakimbirane.

Ati “Abantu baba bamaranye imyaka 50, 40, 30 bashakanye babanye bishimanye ni urugero rukomeye abato mushobora kubigiraho mu kubaka ingo, ni urugero rukomeye ku bato bafite impungege zo kubaka urugo kubera ibibazo babona.”

Cardinal Kambanda ni umwe mu bantu b’inararibonye u Rwanda rufite. Yabonye izuba ku itariki ya 10 Ugushyingo 1958, avukira muri Arkidiyosezi ya Kigali.

Amashuri abanza yayigiye i Burundi no muri Uganda, amashuri makuru ayakomereza muri Kenya. Yarangije amasomo ya Tewolojiya mu Iseminari nkuru ya Nyakibanda muri Diyosezi ya Butare.

Mu ruzinduko rwamaze iminsi ibiri Papa Yohani Pawulo II yagiriye mu Rwanda mu 1990, ku wa 8 Nzeri nibwo yahaye ubusaserdoti abadiyakoni 31, mu misa yabereye i Mbare, ni mu Murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga.

Ku itariki ya 3 Gicurasi 2013 nibwo Papa Francis yamutoreye kuba Umushumba wa Diyosezi ya Kibungo. Intego ye ni “Ut vitam habeant” bivuze ngo ‘Bagire ubuzima’.

Mu Ugushyingo 2018 nibwo Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yemereye Musenyeri Thadée Ntihinyurwa wayoboraga Arkidiyosezi ya Kigali, kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, amusimbuza Musenyeri Kambanda Antoine, wanayoboraga Diyosezi ya Kibungo. Yagizwe Cardinal ku wa 25 Ukwakira mu 2020, aba Umunyarwanda wa mbere uteye iyi ntambwe.

kambanda 18 59572

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter