Umusore n’umukobwa bahuye, bagahuza, bagakundana ndetse bakiyemeza gutangira umushinga wo kubana akaramata, biba ari ibyishimo ku ruhande rwa bose ariko ari urugendo rukomeye batangiye.
Abahanga mu mitekerereze ya muntu bagaragaza ko umusore n’inkumi biyemeje kubana hari ibyo bakwiriye kubanza kuganiraho mbere yo gushyira mu bikorwa iki cyifuzo cyabo.
Ubuzima bwo mu buto
Iyo uganiriye n’uwo mugiye kubana ku buto bwawe bituma yumva neza uko wakuze akaba yarushaho kukumenya uko uteye usanga kenshi amateka umuntu yakuriyemo agena uwo ari we.
Kuganira ku buto bw’abagiye gushakana bituma barushaho kumenyana no kubasha kumvikana kuko buri wese aba yumva uko undi ateye n’inkomoko yabyo.
Amateka y’ibyo banyuzemo mu rukundo rw’ahashize
Abantu benshi ntibakunda kuganiriza abo bagiye kubana ku hashize habo mu rukundo, gusa biba byiza kubiganiraho kuko hari amasomo babikuramo ndetse bikabafasha kumenya uko umuryango wabo uzabana n’abo batandukanye.
Kuganira ku byo bakunda kubona mu rukundo
Usanga hari abantu bakundana bakageza n’igihe cyo kubana ariko buri wese atazi icyo mugenzi we yishimira. Biba byiza gufata umwanya bakaganira ku byo buri wese gukorerwa mu rukundo.
Buri wese agira ibyo yishimira mu gutanga cyangwa kwakira mu rukundo, hari ukunda guhabwa impano undi akunda ibiganiro; iyo mubiganiroyeho bibafasha kubaka urukundo rwanyu kuko ukorera mugenzi wawe ibimushimisha.
Kuganira ku buryo bwo gukemura ibibazo
Abakundana bakwiye kumenya ko mu rukundo ibintu bidahora ari byiza ko hari n’igihe bashobora kugirana amakimbirane.
Biba byiza iyo baganiriye ku buryo buri wese yikura mu bibazo kuko bibafasha igihe babgiranye babasha kubisohokamo mu buryo bworoshye.
Ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina
Abakundana kandi bitegura kubana bakwiye kuganira ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina, buri wese akabwira mugenzi we ibyo akunda n’ibyo yanga kuko iki ari igikorwa cy’ingenzi mu mubano w’abagiye kubana.
Inzozi za buri wese n’ejo hazaza
Akenshi abantu bagiye kubana baba barahuye bakuze hamwe buri wese aba afite imishinga yakoze n’iyo arota kuzakora, ni byiza cyane ko mwicara mukayiganiraho kuko muba mugiye kubana mukamenya ibikenewe n’ibizagirira umumaro urugo rwanyu.
Ikoreshwa ry’amafaranga n’umutungo w’urugo
Abantu bakoresha amafaranga mu buryo butandukanye; hari abakunda kuyabika abandi bakishimira kuyakoresha, iyo ugiye kubana n’umuntu ni byiza cyane kubiganiraho no kwemeranya uko amafaranga mwinjiza akwiye gukoreshwa.