Pasiteri Julienne Kabiligi Kabanda ni umwe mu bavugabutumwa bakunzwe cyane muri iki gihe, bitewe n’inyigisho ze ahuza n’ubuzima bwa buri munsi abantu banyuramo, byagera ku biganjemo urubyiruko bikanurira.
Nubwo amaze imyaka isaga 20 muri uyu murimo, atangiye kumenyekana mu gihugu hose mu myaka mike, ariko inyigisho ze zimaze gucengera benshi ndetse zanatumye agwiza igikundiro mu buryo bukomeye.
Uyu mubyeyi w’abana bane afite imyaka 41 y’amavuko. Yatangiye ivugabutumwa akiri muto, cyane ko yari afite imyaka 18 gusa.
Mu kiganiro twagiranye Pasiteri Kabanda Julienne, yavuze ko gukizwa aricyo kintu cya mbere cyamuhaye umunezero mu buzima bwe ndetse agakuramo kunyurwa gukomeye.
Yagize ati “Natangiye ivugabutumwa mfite imyaka 18 kugeza uyu munsi. Byampaye kunyurwa mu buryo ntashobora gusobanura. Umuntu ahorana inyota yo kwigwizaho ibintu ariko guhura n’Imana nicyo kintu nabonye gikomeye cyane.”
“Navukiye mu muryango wa gikirisitu ariko utari muri iri vugabutumwa ry’uyu munsi. Ubuzima bwanjye mbere yo kwakira Yesu, urumva n’iyo myaka mike ugereranyije niyo maze ku Isi. Muri iyo myaka nakoreye imbere nari maze guca mu bintu byinshi.”
Avuga ko akiri umwana yakundaga umuziki mu buryo bukomeye akaririmba ari nako ajya kubyina mu tubyiniro dutandukanye mu Mujyi wa Kigali.
Yemeza ko iyo Imana itaza kumufata akiri muri iyo myaka byari kumukomerana cyane. Avuga ko kubera uburyo yaririmbaga indirimbo za Brenda Fassie, bageze aho bamumwitirira.
Ati “Naciye mu muziki, nakundaga ibintu byinshi by’abakobwa bakiri bato. Ariko, naje guhura n’Imana hazaho guhinduka mu buryo budasanzwe, iyo biza kurenga iyo myaka sinzi ukuntu byari kugenda. Umuziki ni impano yari yarampaye, narabikundaga. Muri iyo myaka yanjye y’ubuto nari mfite itsinda twaririmbanaga nkarihisha umuryango kubera ko nari nkiri n’umwana kandi ari iry’abakobwa bashabutse.”
Yakomeje agira ati “Twagiye mu bitaramo byinshi, twagiye mu tubyiniro kubyina kandi tukabona amafaranga. Umuziki wari kimwe mu bintu byantwaraga cyane […] Nakundaga kuririmba cyane nsubiramo indirimbo z’abahanzi, Brenda Fassie nasubiyemo indirimbo ze nyinshi n’abandi bahanzi. Hari n’igihe Brenda Fassie yaje mu Rwanda atarapfa twagize amahirwe yo gukorana na we.”
Avuga ko kugira ngo akizwe byaturutse ku mukozi iwabo bari bafite wari ukijijwe waterwaga intimba n’imyitwarire yari afite, akiyemeza kumusengera ngo azakizwe.
Ati “Ijoro rimwe mvuye mu kabyiniro hari igitaramo twari kujyamo bukeye bwaho, rero ntashye nibwo nahuye n’Imana. Hari saa Cyenda z’igicuku tuvuye mu kabyiniro. Naratashye nsanga umukozi wo mu rugo yashyize Bibiliya mu cyumba cyanjye. Ndaryama ariko mbura ibitotsi.”
“ Amakuru nayamenye nyuma rero, uwo mukozi iyo yabonaga uko nsohotse, uko nambaye byaramubabazaga afata amasengesho, aransengera.”
“Urumva n’uwo munaniro mvuye kubyina, numvaga ndahita nsinzira kuko sinajyaga mbura ibitotsi ariko icyo gihe narabibuze. Narabyutse mfata Bibiliya ndavuga nti reka nisomere, hari inkuru njya numva y’umugabo witwa Aburahamu. Ntabwo nasomye Bibiliya nshaka ngo nunguke, ugereranyije n’ibyo nari ndimo.”
Yavuze ko yayifunguye akabura inkuru yashakaga ahubwo agahita agwa ku ijambo riri mu Byahishuwe rivuga uburyo abantu bazacirwa imanza ku munsi w’imperuka.
Yabumbuye ahandi, asoma ijambo rivuga ngo ‘kuri uwo munsi azatoranya ihene mu ntama’. Aya magambo yombi amukora ku mutima muri iryo joro aririra Imana, atakamba asaba imbabazi. Bukeye ahita ajya gusenga atangira urugendo rwe gutyo.
Ati “Nahereye ubwo njya mu rusengero. Nahise njya mu rusengero rwitwa Rwanda for Jesus, niho namenye byinshi ku rugendo rwanjye mu nzira y’agakiza. Ngeze mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye nahise mba umushumba mu kigo twigaga i Nyanza muri Espanya. Nza kuvayo ngaruka mu rusengero rwanjye abashumba bakamfasha.”
“Nyuma y’igihe gito mvuye mu ishuri nibwo naje gushaka, umutware wanjye Imana iza kumuhamagarira gushinga urusengero rwa Jubilee Revival Assembly.”
Avuga ko ikintu yakundiye umugabo we Pasiteri Kabanda Stanley uyobora Jubilee Revival Assembly Church, itorero rifite icyicaro i Remera, ari uko ari umuntu ukunda Imana mu buryo bukomeye.
Ati “Kugira ngo tubane twamenyanye dusengana, ni umwe mu bayobozi nasanze mu rusengero. Namukundiye umutima yari afite wo gukorera Imana bitareba inyuma no kwitangira Imana.”
Kuri ubu Kabanda yatangije ishuri yise High Hopes, rigamije gufasha abana bafite ubumuga bwo mu mutwe, batinze kuvuga ndetse bafite n’indi myitwarire idasanzwe batewe n’ibibazo byo mu mutwe.
One Response
Imana ishimwe ! Kandi iguhe kurama nogukomera mumurimo yayo ! Ndakuzi ! Ku ESPANYA,wari ukijijwe ariko njye nari mumanyura amazi. Waratwubwirije rimwe ariko igihe cyari kitaragera !sinavashije kufata umwanzuro ! Nokwemera kristu ! Ariko ndashima yesu nanjye yaranchakiye ! Nibyiza muri christ. Nigaga mu S.I naba toto Rachel nitwa PATRICK nibaukifite mémoire yokwibuka.nd’umugenzi ufite inzira zigana sioni. Nari umugabo 😀 byaba byiza mbonye numéro yawe ya WhatsApp wamfasha murugendo… Imana ikurinde ukomeze ubyare kuko harimbuto munda yawe. Uzabyara abandi bakozi… Ndikumwe na de bande. Imana ikwagure