Search
Close this search box.

Barenze ibibaca intege, imishinga yabo ihindura ubuzima bwa benshi: Ubuhamya bwa CheyMuv, Alonga na Patrick

Hashize imyaka urubyiruko rutinyutse rutangira guhanga imirimo rudateze amaboko ababyeyi, ndetse abateye intambwe banyuze mu nzira igoye ariko bibahindurira ubuzima kandi batanga akazi ku bantu benshi.

Urubyiruko rw’abasore n’inkumi barenga 100 bitabiriye ibiganiro byateguwe na KURA ku nshuro ya mbere tariki 30 Gicurasi 2024, barimo abayobozi b’ibigo bakiri bato. Byari bifite insanganyamatsiko igiria iti “Ku bwacu, hamwe natwe”.

Umuyobozi w’ikigo cy’ubucuruzi cya ‘Glow Force’ gitanga ibicuruzwa bifasha kwita ku ruhu, Cheyenne Muvunyi uzwi nka Cheymuv yatangaje ko mu ntangiriro abantu batumvaga ibyo akora kugeza no ku babyeyi be bamwimye inguzanyo ngo atangirireho.

Muvunyi wakunze ibintu byo gukoresha imbuga nkoranyambaga, yatangije urubuga ariko abantu basa n’abadakunze ibyo yashyiragaho.

Ati “Abo nakundaga kureba bose muri icyo gihe bari abanyamahanga, ndavuga nti ahari hari icyo nshobora gukora mbihuje n’imibereho y’abantu turi kumwe. Abantu babonaga bidasanzwe, nta washakaga kungana, bibwira ko ntacyo bibamariye. Gusa kubera ko bitari bigezweho. Narabyiyumvishaga ko atari buri wese uzabyumva, bityo abatabyakiriye si bo bari abakiliya banjye. Abakiliya banjye nyakuri bari ba bandi bumva neza ibyo ndi gukora.”

Ibyo yashyiraga ku mbuga nkoranyambaga yabifatanyije no gutangiza ikigo cy’ubucuruzi cya Glow Force gitanga ibicuruzwa bifasha kwita ku ruhu.

Uyu mukobwa ngo yagujije ababyeyi be ibihumbi 300 Frw byo gutangiriraho bamutera utwatsi kuko batumvaga icyo agiye kuyamaza.

Muvunyi yamaze amezi atandatu yizigama agwiza ibihumbi 150 Frw, yitabaza mubyara we, Karen Bugingo na we usanzwe ari mu bushabitsi amuguriza andi mafaranga ibihumbi 150 Frw nyamara na we yari afite byinshi yayakoresha.

Ati “Twatangiye Saa Yine zaa mu gitondo, uwo mugoroba nka Saa Kumi n’Imwe nari mwoherereje amafaranga ye.”

Patrick Africa na we uri mu bitabiriye igikorwa cya KURA yatangaje ko yize gukora inkweto abikuye kuri papa we. Uyu muhungu wabonye ko uyu mwuga ubyara ifaranga, yatangiye gukora inkweto akiga mu cyiciro rusange, akazikorera abo biganaga.

Mu 2020 ubwo Africa yari asoje amashuri yisumbuye yahise ashinga ikigo yise ‘Afrolago’. Uyu musore yahisemo kwigisha no guha akazi abafite ubumuga, kuko yumvaga agomba kubakura mu bwigunge. Magingo aya akoresha 12.

Uru rubyiruko rwose ruvuga ko gutangira ubu bushabitsi bitari byoroshye, bamwe Babura igishoro gihagije, abandi bakabura ibikoresho by’ibanze. Gusa ubu akorana n’uruganda rwo muri Kenya rumuha ibikoresho by’ibanze ku giciro gito.

{{Alonga yakoreye ubuntu ngo babone ibiro}}

Umuyobozi wanashize ikigo cy’ubucuruzi cya Imagine We, Uwase Dominique Alonga yatangaje ko yakuriye mu muryango w’abantu bakunda kubara inkuru. Nyuma yo kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’ibibazo by’intambara muri Congo, ababyeyi bakundaga kubwira abana inkuru zitandukanye kugira ngo bahuge ntibaheranwe n’ibibazo by’Isi.

Alonga wakuze akunda gusoma ibitabo no kubara inkuru yagiye kwiga mu mahanga avuyeyo asanga akwiye gutanga umusanzu we mu kubaka igihugu cyamubyaye.

Ati “intego ya mbere ya ‘Imagine We’ yari ugutanga ibitabo ku mashuri no gutanga ubwisungane mu kwivuza ku bana babisoma.”

Uru rubyiruko rwasabye abagiraneza gutanga inkunga y’ibitabo, ndetse ishuri rimwe ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rihita ritanga ibigera ku bihumbi 10. Ibi byagabanyijwe amashuri 27 mu gihugu hose, bikoreshwa n’abana ibihumbi 25.

Nyuma bashinze isomero rito ngo abana bajye bajya gusomerayo ibitabo ariko ntibabikunda.

Ati “Abana baratubwiye ngo abantu bari mu bitabo ntabwo basa nkabo.”

Kuva ubwo Alonga n’itsinda bakorana bahisemo gusohora igitabo kimwe cy’inkuru yerekeye u Rwanda, kibara inkuru kinyafurika, noneho abana baragikunda.

Umunyarwanda yaravuze ati umurunga w’iminsi ni umurimo. Alonga yari afite inshuti ye ikora filime mbarankuru, ikagira inzu bahinduye ibiro, harimo icyumba kibikwamo ibintu.

Uyu mukobwa yahisemo gufasha uyu musore gukora filime mbarankuru ku buntu ariko na we atizwa icyumba, Imagine We ibona ibiro byo gukoreramo gutyo.

{{Ibibazo byari byinshi mu ntangiriro}}

Africa yagaragaje ko ajya gutangira gukora inkweti yibwiraga ko abantu b’inshuti ze bazamufasha gutera imbere ariko yaje gusanga ari abo kumuca intege gusa.

Ati “Uba ukeka ko bazakubera abakiriya b’ibanze ariko ariko ntabwo ari ko bimeze. Nari nizeye ko bazanshyigikira mu tuntu duto nko gusangiza ibikorwa byanjye ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram na WhatsApp ariko bikorera nk’ibyamamare. Bamwe baba bashaka ko ubagabanyiriza ngo ni uko muziranye, nyamara bitandukanye n’ubufasha mpabwa n’abantu ntasanzwe nzi.”

Muvunyi na we yahuye n’ingorane zirimo kuba abantu bamwe baragendaga banga gufatanya na we kubera ko ari umukobwa ukiri muto.

Yagaragaje ko mu mikorere ye ahora ashyiramo imbaraga nyinshi kugira ngo ibyo akora bihorane ubwiza butuma abakiliya bakomeze kubigura.

Ati “Tugenda tubwirwa uko ibintu byacu bimeze kenshi, kandi ibyo batunenga byose tugerageza kubikoraho kugira ngo tunoze ibicuruzwa byacu. tugira amahirwe ko tubibwirwa n’abantu benshi. Ubu abantu nibura 69% batugurira ni ababa bagarutse.”

Asaba urubyiruko kudacika intege mu gihe batangiye urugendo rwo guhanga umurimo kuko iyo ukunda ibyo ukora hari igihe ugera mu ngorane ugashaka kubireka ariko ntibikunde.

Ati “Iyo baguhakaniye birababaza ariko ni muryango ukwerekeza ahari andi mahirwe arenze aya mbere kandi akubereye.”

Dominique Alonga we yabanje kubura aho gukorera ndetse hari abamwimye amahirwe kubera ko ari umukobwa gusa.

Ati “Nari mfite imyaka 22, hari ubwo najyaga gushaka umufatanyabikorwa bakambwira ngo uzabanze ushyingirwe, ibibazo byinshi bishingiye ku gitsina bituma batanyizera, ibyo urubyiruko ruhura na byo, ariko nezezwa n’uko muri iki gihe ubwo guverinoma iri gushishikariza abantu guha umwanya abagore bitakiri ikibazo.”

“Mu gihe ugitekereza ubushabitsi, hari ibintu byinshi uzahura na byo, abakiriya batesha umutwe, abakozi batesha umutwe. Nagize abantu bambwiraga ngo ntabwo numva uburyo uhembwa amafaranga menshi kundusha kandi ndi umugabo. Hari mu 2016, ndetse muri icyo gihe nabahembye aruta ayanjye. …Uzahura n’ibibazo ariko hari amahirwe hanze aho agutegereje, wowe jya ugerageza.”

Uyu mukobwa agira inama abakiri bato ko mu gihe bagiye gutanga akazi bazajya bitonda cyane bakabanza kubifatira umwanya.

Yanagaragaje ko kugira umujyanama mu byo ukora uguhugura akanakuyobora byatuma ugera ku ntego wihaye mu bucuruzi.

“Kora ku buryo uba uganira n’abantu aho ugeze bo baba babona ari hasi cyane. Ubu dusohora ibitabo 50 mu mwaka, ariko abo dufatiraho urugero, Penguin Publishers babisohora mu isaha imwe. Igihe baduhuguraga twasohoraga ibitabo umunani ku mwaka ariko ubu dutunganya ibitabo 50. Kora ku buryo ibike abandi bakora biba ibyinshi kuri wowe, uzakomeza gukabya inzozi zawe ubandikire ku mbuga nkoranyambaga, ubabone nibura bakugenere nk’isaha imwe.”

Cheyenne Muvunyi uzwi nka Cheymuv yatangaje ko mu ntangiriro abantu batumvaga ibyo akora

Uwase Dominique Alonga yatangaje ko yakuriye mu muryango w’abantu bakunda kubara inkuru bimuviramo gutangira ubwanditsi bw’ibitabo

Patrick Africa yatangaje ko yize gukora inkweto abikuye kuri papa we

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter