Uwineza Donatienne ni umukobwa w’imyaka 22 uvuka mu Murenge wa Mutenderi mu Karere ka Ngoma, yahisemo gutwara abagenzi kuri moto, umwuga avuga ko umutunze kandi ubasha kumuha icyo akeneye cyose, akaba agira inama abandi bakobwa yo kwigirira icyizere bagakora ibyo bakunze.
Uyu mukobwa utwara abagenzi mu Mujyi wa Ngoma, avuga ko yakuze akunda ikimotari ku buryo abandi bantu bose batabyumvaga.
Mu kiganiro yagiranye na KURA, yavuze ko akazi ko gutwara abagenzi kuri moto yagatangiye nyuma yo gushaka ibyangombwa akabibona.
Ati “Ikimotari ni akazi keza rwose nk’ubu nkanjye narangije amashuri yisumbuye mbanza gucuruza serivisi za Mobile Money ndangije nigira inama yo gushaka ibyangombwa byo gutwara moto, nza kubibona ntangira aka kazi ko gutwara abantu kuri moto kuko nakuze mbikunda.”
Uwineza avuga ko mu mezi icyenda abimazemo yabashije kwigurira moto ye bwite nyuma y’uko yatangiye akoresha moto y’abandi.
Ati “Nabanje gukoresha moto y’abandi nza kubona ko ibyiza ari ugukoresha moto yanjye, nshakisha uburyo ndayigura ubu niyo nkoresha. Mu cyumweru mbika nibura ibihumbi 40 Frw nariye, nanyweye nanakemuye utundi tubazo dutandukanye.”
Uwineza agira inama abandi bakobwa yo kwitinyuka bagakora ibyo bakunze, kabone ngo nubwo yaba ari imirimo abantu bakunze kwiyumvisha ko ari iy’abahungu. Yavuze ko gukora akazi runaka ugakunze n’imvune ziba zikarimo utazimenya kuko uba warakagiyemo kuko ugakunda.
Ati “Abakobwa nabagira inama y’uko nta kazi umuhungu yakora umukobwa atashobora, yaba igishoferi yaba igisirikare byose ubishatse wabijyamo kandi ukabikora neza. Nanjye kera natinyaga gutwara moto kuko bavugaga ko ari akazi k’abahungu ariko ubu ndayitwara kandi abagenzi benshi barankunda kuko mbatwarana ubushishozi.”
Uwineza avuga ko kugeza ubu nta mbogamizi arahurira nazo muri aka kazi uretse abantu bamwe na bamwe atwara bakamutangarira ko ari umukobwa, ibi ngo bimwongerera imbaraga kuko abenshi aba yabahaye serivisi nziza.