Search
Close this search box.

Urubyiruko tugomba kwitinyuka- Mugisha Jessy ushaka kuba Umudepite

Mu minsi ishize, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, yashoje igikorwa cyo kwakira kandidatire z’abifuza kuba abakandida ku myanya itandukanye irimo uw’Umukuru w’Igihugu n’uw’Abadepite mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024.

Mu batanze kandidatire ku myanya itandukanye by’umwihariko ku badepite higanjemo urubyiruko rugaragaza ko rwatinyutse ibikorwa bya Politiki.

Umwe mu batanze kandidatira ni Mugisha Jessy wasigaye mu mitwe ya benshi bitewe n’imyambarire ye kuko yageze kuri NEC yambaye ikabutura.

Mugisha watanze kandidatire nk’umukandida wigenga yagaragaje ko yahisemo gutinyuka ibikorwa byo kwinjira muri Politiki mu rwego rwo gutinyura abandi.

Yagize ati “Mu by’ukuri Politiki ni imirongo ngenderwaho, nta muntu n’umwe utagira Politiki, kuba nambaye gutya ni uko ari yo mirongo wanjye ngenderwaho. Ni ukugira ngo mare abantu ubwoba.”

Yagaragaje ko kuba Perezida w’Igihugu ahora ashishikariza urubyiruko nk’imbaraga z’igihugu guharanira kugikorera no kugiteza imbere ari byo byatumye na we atinyuka akumva yatanga umusanzu ari mu Nteko Ishinga Amategeko.

Yavuze ko yazengurutse igihugu cy’u Rwanda yambaye ikabutura bityo ko ariko asanzwe abayeho no mu buzima busanzwe kandi ko yahisemo kwambara gutyo mu gutinyura abandi.

Yakomeje at “Sinjye ufite ishyaka kurusha abandi, sinjye ukunda abanyarwanda kurusha abandi ariko ninjyewe utinyuka ku barusha abandi.”

Mugisha yashimye ibikorwa u Rwanda rwagezeho n’iterambere rimeze kugerwaho ku buyobozi burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame ashimangira ko nk’urubyiruko nabo umusanzu wabo ukenewe mu gukomeza gusigasira ibyagezweho.

Yagaragaje ko yishimiye kubona abantu benshi baratinyutse gutanga kandidatire zabo barimo abanyeshuri, abamotari, abahinzi n’abandi bashaka kujya mu Nteko y’u Rwanda ahamagarira urubyiruko gukomeza gutinyuka.

Mugisha yavuze ko asanzwe asanzwe ari umushoramari mu bintu binyuranye ndetse akaba n’umutoza wa Basketball kandi ko yizeye kubona intsinzi mu matora y’Abadepite.

Mugisha atanga ibyangombwa byose bisabwa ku mukandida wigenga

Mugisha ubwo yatangaga kandidatire ye yari afite akanyamuneza

Nyuma yo gutanga kandidatire ye yafashe agafoto k’urwibutso

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter