Search
Close this search box.

“Uburezi ntibwagera kuri bose hari abakobwa bagisiba ishuri kubera kubura ‘cotex’”

Igihozo Yassina, ushinzwe ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere n’uburinganire mu Rugaga rw’Imiryango itari iya leta aherutse kugaragaza ko utavuga ko gahunda y’uburezi kuri bose yagezweho mu Rwanda, mu gihe hakiri abana b’abakobwa b’amikoro make bagisiba ishuri iminsi runaka buri kwezi babuze ‘cotex’ bari mu mihango, kandi basaza babo bo biga iminsi yose.

Ni ibikubiye mu butumwa yatangiye ku birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka w’isuku iboneye ku bagore n’abakobwa bari mu mihango, biherutse kubera mu Mujyi wa Kigali ku rwego rw’igihugu.

Igihozo Yassina yagaragaje ko nubwo cotex zikuriweho umusoro ku nyungu kugira ngo ibiciro byazo bigabanuke ku buryo n’abagore n’abakobwa b’amikoro make babasha kuzigura, bitagezweho kuko zigihenze ndetse bikaba bigira uruhare mu idindira ry’uburezi bw’abana b’abakobwa, basiba ishuri buri minsi itanu buri kwezi bari mu mihango, asaba ko leta yashaka ikindi gisubizo kuri iki kibazo.

Ati ‘‘Ntabwo dushobora kuvuga uburinganire, ntidushobora kuvuga uburezi kuri bose, ntidushobora kuvuga kureshya k’umugabo n’umugore mu Muryango Nyarwanda, igihe umwana w’umuhungu ashobora kwiga iminsi 30 yose ariko umwana w’umukobwa akaba afite iminsi itanu ashobora gusiba, kuko nibajya gukora ibizamini ntibazakora ibitandukanye, kandi wa mwana w’umukobwa ntabwo bazamukuriramo bya bindi atize muri ya minsi itanu yasibye.’’

Muri ibyo birori kandi Jennifer Mujuni wahagarariye Umuryango Empower Rwanda wita ku buzima bw’abagore n’abakobwa, yavuze ko nubwo mu mashuri hashyizweho icyumba cy’umukobwa gishyirwamo ‘cotex’ ku buryo umunyeshuri wagiye mu mihango ari ku ishuri yazikoresha, usanga henshi zitagishyirwamo kubera ihenda ryazo, na we asaba ubufatanye bw’ibigo mu kuzishyiramo.

Iki gikorwa cyo kwizihiza uyu munsi kandi cyabanjirijwe n’ubukangurambaga bwateguwe n’imiryango itari iya leta, mu kumenyekanisha amakuru y’ibanze ku bu kwita ku buzima bw’umugore n’umukobwa uri mu mihango, iyo miryango igira n’abo iha cotex z’ubuntu mu Karere ka Gasabo.

Uwase Ariane uri mu bahawe cotex, yavuze ko kugenera cotex z’ubuntu abatishoboye bazikeneye byakabaye igikorwa gihoraho, kuko hari n’abakoresha uburyo bwa gakondo nk’ibitambaro, ugasanga bibateye ‘infections’ batanafite ubushobozi bwo kwivuza.

Mu bukangurambaga nk’ubu bwari bwarabanje kandi, uwitwa kayibanda Julian ukora ubuvugizi kugira ngo abagore n’abakobwa bitabweho uko bikwiye mu gihe bari mu mihango.

Yavuze ko leta yakabaye iborohereza kubona ‘cotex’ nk’uko byoroshye kubona udukingirizo, kuko nk’abakobwa b’amikoro make usanga bibasubiza inyuma mu myigire ndetse bamwe bakava mu ishuri kubera kubura ibikoresho by’isuku muri icyo gihe.

Ati ‘‘Mu by’ukuri iyo urebye uko duteza imbere ibindi bikoresho bijyanye n’ubuzima busanzwe nk’udukikingiro, ku muhanda bashyizeho kontineri zitanga udukingirizo, ahantu hose iyo winjiye muri hoteli usanga hari udukingirizo, impamvu ‘cotex’ zitaba mu bwiherero, ngo zibe ahantu hose zibe ku mihanda abantu bazibone igihe bazikenereye, kuki bitaba?’’

‘‘Kuko ntabwo ari ukuvuga ngo umuntu akeneye agakingirizo cyane kurusha ‘cotex’, umuntu ajya mu mihango buri kwezi. Kuki igihe naba ntambuka ku muhanda ntasanga hari kontineri ifite izo ‘cotex’? Nubwo yaba igura 100 Frw nkagura kamwe nkagenda?’’

Uguhenda kwa cotex no kuba bidindiza imyigire y’abana b’abakobwa baturuka mu miryango itishoboye si ikibazo cy’u Rwanda gusa, kuko imibare yo muri Gicurasi 2022 ya Banki y’Isi, igaragaza ko ab’igitsina gore miliyoni 300 bajya mu mihango buri munsi. Gusa igiteye inkeke ni uko abagera kuri miliyoni 500 badafite ubushobozi bwo kwigurira cotex.

Ni mu gihe ubushakashatsi bugaragaza ko muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, umukobwa umwe mu 10 asiba ishuri iyo ari mu mihango, ibituma ashobora gutakaza 20% by’amasomo agomba kwiga mu mwaka wose. Hari n’abahitamo kuva mu ishuri burundu kubera iyo mpamvu.

Igihozo Yassina wa Rwanda NGOs Forum, avuga ko utavuga ko uburezi bwageze kuri bose mu Rwanda mu gihe hari abana b’abakobwa b’amikoro make bagira iminsi basiba buri kwezi kubera kubura cotex bari mu mihango

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter