Harabura iminsi mike abanyarwanda bakagira amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite bazabahagararira mu Nteko ishinga Amategeko y’u Rwanda.
Mu batorwa harimo icyiciro cy’abahagarariye urubyiruko bagomba gutorwamo babiri bazinjira mu Nteko.
Urubyiruko rwamaze gutinyuka rwatanze kandidatire rusaba kuba abakandida kuri iyo myanya kandi rugaragaza ko kwinjira muri Politiki kuri rwo ari ingenzi cyane mu gutanga umusanzu ku gihugu.
Niyitanga Fiston ufite Ikigo gitanga Serivisi z’ubukerarugendo mu Rwanda, Uganda no muri Kenya cya Fiston Tours ni umwe mu batanze kandidatire zabo yifuza kuba umudepite.
Nyuma yo gutanga kandidatire ye yagaragaje ko yizeye kwinjira mu Nteko ishinga Amategeko ahagarariye urubyiruko mu rwego rwo gukomeza gutanga umusanzu we mu kubaka igihugu.
Yakomeje ati “Mbona umusanzu wanjye hari ikintu kinini uzatanga kuko maze nk’imyaka ine mbitekereza. Nagiye mbana n’urubyiruko cyane kandi ndeba uburyo nshobora kurufasha tukaba twakihangira umurimo. Umusanzu wanjye ndabona ukenewe cyane tugakomereza aho bigeze kuko ndabona ari heza cyane ariko twakora ibyiza kurushaho.”
Yavuze ko nubwo ashaka kuba umukandida ku mwanya w’Umudepite akinjira muri Politiki mu rwego rwo kurushaho gutanga umusanzu we ku gihugu n’iterambere ryacyo muri rusange atazava mu bikorwa bye by’ubukerarugendo.
Niyitanga yavuze ko nk’umuntu uri mu bukerarugendo nyuma yo kugera mu Nteko Ishinga amategeko yazaharanira ko butezwa imbere kurushaho akazagira uruhare mu gutanga ibitekerezo ku byakorwa ngo hashyirweho uburyo buhamye bwarushaho gutera imbere.
Ati “Birahari byinshi cyane byakorwa ngo ubukerarugendo butezwe imbere, n’ubu ibihari ni byiza cyane ariko hari ibyo twakora ngo tubuteze imbere kurushaho. Hari byinshi natangahoi ibitekerezo kugira ngo ubukerarugendo bubashe kuba hari ahantu bwava kugira ngo bubashe kujya ahandi heza kurushaho.”
Nk’uko NEC ibitangaza, hari urubyiruko rugera kuri miliyoni ebyiri ruzatora bwa mbere rumaze kubarurwa, Niyitanga asaba ko rwazitabira amatora rukagira uruhare mu kwihitiramo abayobozi.
Biteganyijwe ko ku wa 14 Nyakanga hazaba amatora ku Banyarwanda baba mu mahanga naho ku wa 15 Nyakanga 2024 hakaba amatora imbere mu gihugu.
Ku wa 16 Nyakanga 2024, nibwo hateganyijwe amatora y’Abadepite 24 b’abagore, babiri bahagarariye urubyiruko n’umwe uhagarariye abafite ubumuga.
Niyitanga Fiston yifuza guhagararira urubyiruko mu Nteko