Search
Close this search box.

Dive In

Latest Articles

african american woman listening motivanion music with earpods and smile
Feature Stories
Business people in a video call meeting
Entrepreneurship & Tips
education
Education
Notebook with Let's talk Sex and condoms on pink background
Sex-ed
African American woman looking at a map travel and explore concept
Lifestyle & Travel

Isomo wakwigira kuri Dr Diane Karusisi wa Banki ya Kigali

Muri Gashyantare 2016 ni bwo Dr. Diane Karusisi yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali. Bivuze ko amaze imyaka irenga umunani ku buyobozi bwa banki ikomeye y’ubucuruzi mu Rwanda.

Muri iyo myaka yagiriwemo umuyobozi byari bikiri ibintu bidasanzwe kubona umugore uyoboye banki ikomeye nk’iyi. Nyuma y’imyaka umunani amaze ayoboye Banki ya Kigali, Karusisi yakomoje ku somo rikomeye yigiye muri uru rugendo.

Karusisi yitsa ku rugendo rwe mu buyobozi bwa banki, yagaragaje umumaro wo kugira icyerekezo gisobanutse, avuga ko “Icya mbere ni ukugira icyerekezo gisobanutse, kumenya icyo ushaka kugeraho no kugira intumbero.”

Yagaragaje ko n’ubwo abantu benshi bashobora kugira icyerekezo gihamye, ariko noneho umukoro nyawo uba mu gushyira mu bikorwa icyo cyerekezo.

Ubwo yatangaga ubutumwa mu kiganiro cyiswe ‘Ikiganiro n’abayobozi b’ibigo’ cyabereye mu nama ihurije i Kigali abayobozi b’ibigo byo muri Afurika, Africa CEO Forum, Karusisi yavuze ko kugira ngo ukuze ikigo cyo muri Afurika kandi ucyagure, ubuyobozi bwacyo bugomba kugira icyerekezo gisobanutse kandi hakabaho uguhozaho.

Yagize ati “Kuyobora bisobanuye kuganisha abo uyobora mu cyerekezo kimwe kandi gifite ubusobanuro bwumvikanisha, hakabaho guhozaho muri urwo rugendo kuko Isi ifite ibirogoya byinshi. Ni ingenzi ko ushikama kandi abantu bakumva intego zawe.”

Karusisi yanagarutse ku mahirwe urubyiruko rwa none rufite ugereranyije n’uko ibihe byabo byari bimeze, aho yavuze “Abakiri bato uyu munsi bafite amahirwe kurusha abandi bose.”

“Abenshi mu bihe byanjye bavutse nk’impunzi, uyu munsi urubyiruko rwacu rufite amahirwe yo kwiteza imbere kandi runahabwa amahirwe menshi, uburezi n’ibindi.”

Yavuze ko urubyiruko rukwiye kugira ibyo ruharanira kugeraho, kandi arusaba ko rwahora rushishikariye kutera intambwe yisumbuye kandi ntibibe ku bwabo gusa ahubwo bakabikorera sosiyete yabo ndetse n’igihugu cyabo.

Yagize ati “Udafite icyo ushaka kugeraho, n’ubwo wabona uburezi bwose bushoboka ntacyo bwamara.”

Yasabye urubyiruko gushabuka kandi rugaharanira iterambere mu byo bakora byose kugira ngo bitange umusaruro.

Ati “Muhaguruke, mugerageze kwaguka mu byo mukora byose ku buryo mwakizanira impinduka ubwanyu ndetse na za sosiyete zanyu.”

Urugendo rwa Karusisi n’amasomo yasangije abandi, ni ubuhamya bugaragaza ko kugira icyerekezo n’icyo ushaka kugeraho hari byinshi bishobora kukugeza kure.

Straight out of Twitter