Rugirabaganwa Didace ni umugabo umaze imyaka icumi akorera mu Karere ka Kirehe ibikomoka ku mpu birimo sandari, imikandara, inkweto n’ibindi byinshi. Ni umwuga yatangiye nyuma yo kuva mu buhinzi kuko yabukoraga nta cyerekezo ariko aza guhitamo kujya kwiga kudoda inkweto bimubera umwuga mwiza watuye yikura mu bukene.
Mu kiganiro yagiranye na KURA, Rugirabaganwa yasobanuye ko mbere y’uko mu mwaka wa 2014 afata umwanzuro wo kujya kwiga kudoda inkweto umuryango we wari ubayeho nabi, nta cyerekezo ku buryo yabonaga iterambere rye riri kure cyane.
Ati “Naje kubona uburyo abantu batunzwe no kudoda inkweto binjiza amafaranga menshi, mfata umwanzuro njya kubyiga kugira ngo ninsoza nzabe ntandukanye na bamwe badodera 100 Frw cyangwa 200 Frw. Narabisoje ngaruka Kirehe mu Murenge wa Nasho ntangira mfata inkweto y’umuntu yendaga gusaza nkayisubiza ubushya.”
Rugirabaganwa yakomeje avuga ko ibyo kudoda inkweto yabikoze igihe gito ahubwo yinjira mu kuzikora bya kinyamwuga ari nawo mwuga kuri ubu uri kumwinjiriza amafaranga menshi.
Yavuze ko ari umwuga mwiza ku buryo abakiri bato bawinjiyemo wabatunga ku bwinshi.
Ati “Mu kwezi nshobora kwinjiza arenga ibihumbi 500 Frw, ni umwuga urimo amafaranga kuburyo uretse no kugutunga wanatuma ugira ishema mu muryango wawe. Nk’ubu abakiri bato bawinjiyemo kuko bo baba banafite utuntu two gucakura twinshi babonamo n’andi mahirwe menshi. Ntabwo kuwinjiramo bihenze ahubwo urubyiruko abenshi barashaka akazi ko mu biro kandi ntabwo kinjiza kurenza aka kacu.”
Rugirabaganwa yavuze ko kuri ubu amaze kwigisha abanyeshuri 25 ibijyanye no gukora inkweto aho abagera kuri 12 yabasigaranye bakorana umunsi ku munsi mu gihe abandi benshi bagiye kwikorera hirya no hino.
Ati “Inama naha urubyiruko nibakanguke barebe kure. Ibyo gukora birahari cyane hano mu Rwanda. Nka njye nari umuhinzi wo hasi cyane umuryango wanjye ubayeho nabi mfata icyemezo njya kwiga gukora inkweto ntangira nzidoda none ubu ngeze ku rwego rwo kuzkora mpereye hasi kandi nkazigurisha ari nyishi n’abandi babibasha.”
Rugirabaganwa avuga ko umwuga wo gukora inkweto watumye abasha kwiyubakira inzu nziza ijyanye n’igihe, yiyubakira izindi ebyiri zikodeshwa ndetse binatuma abasha kwinjiza andi mafaranga menshi ku buryo nta muntu wapfa kumusuzugura.
Kuri ubu uyu mugabo afite intumbero zo kuzikorera uruganda rudoda inkweto mu mpu. Ateganya kuzatangira gushakisha ibyangombwa byo gukora urwo ruganda mu myaka mike iri imbere.
Rugirabaganwa Didace ashobora kwinjiza arenga ibihumbi 500 Frw abikesha ubudozi bw’inkweto
One Response
MWAMPA nimero ye ya terefone