Abatabarika ku Isi bakoresha ‘tattoo’ [kwishushanya ku mubiri] bagaragaza imyemerere yabo, ibyo bakunda, imirimbo no kongera ubwiza, nyamara benshi ntibatekereza ku ruhu rwabo n’ibyago rwabateza nyuma y’igihe runaka.
Ubushakashatsi bwakozwe kuri ‘tattoo’ byatangaje ko igice cy’uruhu cya ‘Dermis’ gishobora kwangizwa n’amarangi akoreshwa binyuze mu dushinge twifashishwa hashushanywa ku ruhu. Ni mu gihe ikinyamakuru Advanced Dermatology cyatangaje ko 64% by’abishushanyije ku mubiri ku Isi bicuza impamvu babikoze.
Ibi byagarutswe ho muri Journal of Dermatology (2016) aho inzobere mu kubungabunga ubuzima bw’uruhu, Dr. N. A. S. Thombs yagaragaje ko uburemere bwo kwangiza uruhu buterwa na ‘tattoo’ bugendera ku mabara akoreshwa kuko akozwe mu buryo butandukanye.
Mu kiganiro KURA yagiranye na Dr. Ndagijimana Jean Bosco, Umuganga umuvura indwara zifata uruhu, Umusatsi n’ Inzara kuri Neo Derma Clinica akaba n’umwarimu muri Kaminuza ya Global Health Equity [UGHE] wigisha ubuvuzi bw’uruhu, yatangaje ingaruka za ‘tattoo’ zigera kuri benshi.
Asobanura ko ‘tattoo’ zikoreshwa zitandukanye ku mabara yazo na yo akaba aturuka ku binyabitabire biyagize bitandukanye. Dr. Ndagijimana yavuze ko nta mategeko ahari agenga ibigize ‘tattoo’, ariko uruhu rw’umuntu rushobora guhura n’impinduka kubera ibyo binyabutabire byahurizwa mu mubiri we.
Hagendewe ku zikunda gukoreshwa, nk’izitukura ziba zirimo Mercury sulfide (cinnabar), Ferric hydrate (sienna), Iron oxide n’ibindi byinshi. Iz’umukara zibamo Carbon (India ink) na Iron oxidenaLogwood. Ni mu gihe izisa n’ikigina (brown) zibamo Ferric oxide naho iz’icyatsi zikabamo Chromic oxide, Lead chromate, Phthalocyanine dyes Ferrocyanide na ferricyanide.
Yongeyeho ko nubwo umubare w’abishushanya ku ruhu ukomeza kwiyongera, bamwe bazisingiza ko nta ngaruka mbi zazo babona n’ubwo abandi bitabagendekera neza.
Yavuze ko abafashe uyu mwanzuro bagomba kugenzura abazibakorera n’ibikoresho bakoresha niba byujuje ubuziranenge.
Dr. Ndagijimana yaburiye abakunda kugira ‘allergies’ [impinduka z’uruhu] ko babanza kwishyiraho ‘tattoo’ ku gace gato bagategereza amasaha 72, babona ntacyo babaye bakabona kwiyandika ku gice kinini bagerageza uruhu rwabo ko rwahangana na bya binyabutabire.
Iyo ibinyabutabire byamaze kwinjira mu ruhu umubiri ukabirwanya, ni hahandi usanga umuntu abyimbirwa, hagatukura ku ruhu, kuryaryata no gushaka kwishima, gushishuka n’ibindi ku ruhu.
Abantu bakunze kwibaza ubwoko bwa ‘tattoo’ butera ibibazo cyane umuntu yakwirinda. Uyu muhanga ku buzima bw’uruhu yavuze ko izitukura ari zo zikunze guteza ibibazo kubera ikinyabutabire cya mercury sulfide (cinnabar), ndetse igihe umuti uyishushyanya yashyizwe ahagaragara ikaba yakurura imirasire y’izuba myinshi, uruhu rugatangira kwangirika.
Indi ngaruka yagarutseho iterwa no kuba ‘tattoo’ yakozwe nta suku ihagije cyangwa umukiliya agashushanywaho hakoreshejwe umuti wanduye, wagiyemo udukoko kubera kubikwa nabi, bikaba byatera uruhu kuzana amashyira cyangwa uburibwe.
Yasobanuye ko izi mpinduka zishobora gutera indwara ziganisha ku rupfu nka Impetigo na Cellulitis, kuko igihe zitavuwe neza udukoko tuzitera dushobora gukwira mu maraso.
Ibi yabisobanuye agendeye ku bushakashatsi buvuga ko ahatewe ‘tattoo’ hatarekura neza icyuya ugereranyije n’ahatayitewe.
Ati “Bisobanuye ko kuriya bajomba vuba vuba inshinge mu ruhu, boherezamo ‘tattoo’, byangiriza cyane uduheha dusohora icyuya mu mubiri ndetse n’imitsi iri mu ruhu. Utwo twenge dufasha mu kugabanya ubushyuhe mu mubiri igihe hashyushye binyuze mu kubira icyuya, bityo abantu biteza ‘tattoo’ ahantu hanini cyane bashobora guhura n’ikibazo cyaho umubiri wabo utabasha kugabanya ubushyuhe igihe hashyushye cyangwa mu myitozo ngorororamubiri”.
Mu byukuri nta bushakashatsi burakorwa mu Rwanda bugaragaza ko ibi binyabutabire bikoranywe mu miti ya ‘tattoo’ bishobora kwinjira mu maraso igihe agashinge bakoresha kajomba umutsi, ariko na byo bikaba byatekerezwaho.
Usibye ivuriro rimwe riba i Kibagabaga rikoresha uburyo bwa ‘laser’ bugezweho mu gukuraho ‘tattoo’ itagikenewe, mu Rwanda biragoye kubona aho wayisibisha uramutse wayirambiwe, ndetse n’aho batanga iyo serivisi irahenze cyane.
Mu bujyanama bwa Dr Ndagijimana, yavuze ko ‘tattoo’ zitukura zakwirindwa cyane, n’izindi z’andi mabara zigashyirwaho habanje kubaho gutekereza kabiri.
Ati “Imashini yitwa ‘Q Switched Nd:YAG Laser’ ni yo ikuraho byoroshye ‘tattoo’ z’umukara n’ubururu bwijimye. Izindi ni umutuku, icyatsi kibisi n’ubururu bwererutse. Biragoye kuzikuraho kuko bisaba izi ‘laser machines’ tudafite hano iwacu”.
yagaragaje umusaruro w’icyemezo cy’u Rwanda cyo guca amashashi
Perezida Paul Kagame yagaragaje ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi kimwe mu byo u Rwanda rwashyizemo imbaraga ari ukuvugurura urwego rw’ubutabera by’umwihariko hashyirwaho amategeko agamije kurengera ibidukikije.
Yabigarutseho kuri uyu Mbere tariki 9 Nzeri 2024 ubwo yatangizaga inama ya 24 y’abacamanza bo mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza, Commonwealth.
Iyi nama iri kubera muri Kigali Convention Centre yitabiriwe na ba Perezida b’Inkiko z’Ikirenga barenga 20 ndetse n’abacamanza bo kuva ku Rukiko rw’Ikirenga kugeza ku Nkiko z’Ibanze. Abayitabiriye bose hamwe barenga 300 baturutse mu bihugu 45.
Abayitabiriye bagamije kwigira hamwe uko ubutabera burengera ibidukikije bwarushaho gutezwa imbere no kureba uko ubutabera mu bihugu bigize Commonwealth bwarushaho gutezwa imbere.
Mu ijambo rye, Perezida Kagame yashimiye abahisemo ko iyi nama ibere mu Rwanda ndetse anabaha ikaze i Kigali.
Yakomeje avuga ko ingingo yo kurengera ibidukikije ari ingenzi cyane kuko ingaruka zo kubyangiza zikomeje kwigaragaza.
Ati “Ubutabera bugamije kurengera ibidukikije ari nayo nsanganyamatsiko y’iyi nama y’ingenzi, buza imbere mu ntego kuri Commonwealth, mu myaka ibiri ishize ubwo u Rwanda rwagiraga amahirwe yo kwakira CHOGM, ikibazo cyihutirwa cy’imihindagurikire y’ibihe cyari imbere kuri gahunda. Kuri uyu munsi imyuka ihumanya ikirere ikomeje kugira ingaruka kuri Afurika n’ibihugu by’ibirwa bito biri mu nzira y’amajyambere.”
Yakomeje avuga ko gushyira mu bikorwa amategeko agamije kurengera ibidukikije aribyo bizatuma Isi igira ahazaza harambye.
Ati “Hirya no hino ku Isi ubushyuhe buri kwigera ku kigero kitigeze kibaho, ubwiza bw’umwuka duhumeka burushaho kugabanuka ari nako twese bidushyira mu byago. Gushyira mu bikorwa amategeko arenga ibidukikije na politike ni ingenzi niba dushaka kubaka ahazaza hafite isuku kandi harambye.”
Perezida Paul Kagame yagaragaje ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi kimwe mu byo u Rwanda rwashyizemo imbaraga ari ukuvugurura urwego rw’ubutabera by’umwihariko hashyirwaho amategeko agamije kurengera ibidukikije.
Ati “Mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsiu twatangiye urugendo rwo kuvugurura urwego rw’ubutabera, yari amahitamo yacu yaturutse ku byo twemera by’uko amategeko ari ingenzi mu kubaka Amahoro, umutekano n’iterambere.”
“Rimwe mu mategeko u Rwanda rwashyizeho ni uguca amashashi, umusaruro wabyo ni ntagereranywa, hejuru y’isuku mu mihanda yacu no mu ngo zacu, ibi byadufashishije gucunga umutungo wacu tutishingirije cyane abo hanze.”
Yakomeje avuga ko ikindi u Rwanda rwashyizemo imbaraga ari ukubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima bituye muri Pariki zitandukanye.
U Rwanda rwiyemeje guhagarika ikoreshwa ry’amashashi ndetse no kuyinjiza mu gihugu muri 2005, mbere y’uko muri 2008 hashyirwaho itegeko rikumira ikoreshwa n’iyinjizwa mu gihugu ryayo mu rwego rwo kurengera ibidukikije.
“Hamwe n’abacamanza bigenga kandi bafite uburambe hari byinshi byakorwa mu kurinda ibidukikije byacu no gutanga ubutabera bwo kubirengera aho bikenewe.”
One Response
Muraho? Nasobanuzaga naho mu Rwanda ntahantu hahari umuntu yakuriho TATTOO murakoze ku nama zanyu