Search
Close this search box.

Kuki amafaranga y’abakobwa ari indakorwaho mu rukundo?

Bitera agahinda kwitunganya ukajya guhura n’umukobwa wihebeye ukamusohokana ahantu heza, yahagera agakoresha amafaranga yawe hafi ya yose ugataha imifuka yera.

Abasore benshi barabogoza kubera amafaranga yabo yamazwe n’abakobwa bikabatera ibikomere bibangisha gushinga ingo kuko bakuwe ibyinyo rimwe na rimwe bagahekurwa n’abishoboye.

Aka wa mugani ngo “Umuhana avayo ntumuhana ajyayo”. Kuki bisanga babamazeho amafaranga kandi imvugo yo gukura ibyinyo bayizi? Ese kuki abasore bamwe bagumana n’abo bakobwa kandi babakura ibyinyo? Iyo uganiriye n’abasore bamwe na bamwe bavuga ko amafaranga yabo bayagaruza igihe baryamana n’abo bakobwa babakuye, bikaba kimwe ku kindi.

Gukura amafaranga mu mufuka ni umwanzuro utorohera buri wese, byagera ku bagabo bayahonga abagore kubera urukundo, bigahindura isura kuko basigara bijujuta nk’abasahuwe kandi bayikuriye mu mufuka ku neza.

Uzasanga abasore bemera ko mu rukundo bafite inshingano yo kwita ku bibazo by’umukobwa hatitawe ku bushobozi bwabo. Umukobwa arabyuka agahamagara umusore bakundana akamusaba ko yamujyana gutembera ahantu heza, kumugurira ibintu bitandukanye bigezweho, kwita ku bwiza bwe n’ibindi n’iyo baba bakora bimwe bahuje umushahara hakishyura umusore gusa. Ariko se umusore we ahamagara nde igihe yaburaniwe? Barababaye pe!

Kuki amafaranga y’abakobwa ari intakorwaho mu rukundo? Dore impamvu benshi baca hejuru:

Ni koko umusore w’umukene nta mugore ushobora kumukunda uretse nyina! Ibyo bikunze kuvugwa kenshi basa nk’ababicamo umugani basobanura ko buri mugabo wese yakagize ikofi ibyimbye ku bw’umutekano we mu rukundo.

Inkuru itangaje yanyujijwe ku kinyamakuru The Star yahakanye ivuga ko amafaranga y’abagore adakwiye gukorwaho, ahubwo hagakoreshejwe ay’abagabo.

Mu gusobanura iyi nteruro, bagaragaje ko umugore wageregeje kuremera umusore atakaza icyubahiro cye. Basobanura ko umukobwa watanze amafaranga asa n’uguze agasuzuguro, ndetse bigasa no kwigereranya n’umugabo utanga.

Bashingiye ku nkuru y’umukobwa wabikuje amafaranga menshi akayaha umusore bakundana wari mu mazi abira kubera ikibazo cyamutunguye, nyuma y’igihe gito hakavuka intonganya no kwibaza impamvu umukobwa amurusha amafaranga.

Bati “Urukundo ku mugore ni umutekano mu gihe urukundo ku mugabo ari icyubahiro. Umugabo uhabwa amafaranga n’umugore ntazabona icyubahiro, ndetse n’umugore azabura umutekano, umubano wangirike”.

Bongera kuvuga bati “Niba umugore akora cyane, umugabo asabwa gukora cyane biruseho. Igitsinagabo gikwiye kumenya ko ari abayobozi b’urukundo n’abahanga mu gukemura ibibazo birimo n’ibisaba amafaranga kuko bigaragaza izina ry’abagabo.”

Umukecuru ukuze yabwiye umwana we ati “Niba utareka umugabo ngo abe umugabo, azashaka ahandi bamubona mu isura y’umugabo.”

Ese ibi ntibihamya ko abakobwa baterera agati mu ryinyo abasore bakavunika bonyine? Ese nta bakobwa bakoresha amafaranga yabo mu rukundo kandi bagakomeza kubana neza?

Urukundo burya ni urwa mwembi. Ntawaremewe imiruho ngo undi aremerwe gushimishwa. Abakundana by’ukuri basangira akabisi n’agahiye ni yo mpamvu umukobwa ukumaraho utwawe ukabona ntacyo bimubwiye umukura mu mutwe wawe cyangwa ukagenzura ikimugenza.

Abasore benshi bafata igihe cyo kugenzura byinshi ku bakobwa batereta harimo n’uburyo bakoresha amafaranga. Ariko kandi bivugwa ko umukobwa utagukunda bimworohera kwaya umutungo wawe abitse uwe, nk’inzira yo kukwirukana.

Nta mafaranga yo kwangiza yaba ku musore cyangwa ku mukobwa, ahubwo urukundo rukwiye kuba impamvu yo kugirira impuhwe umukunzi, aho gusesagura ibyamuvunnye, ahubwo ukamufasha kuzamura urwego rw’ubukungu bwe, niba asesagura ibye ukamukebura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter