Search
Close this search box.

Uko wahangana n’impumuro mbi y’umubiri mu gihe gito!

Impumuro mbi y’umubiri iterwa n’ihuriro ry’udukoko two ku ruhu duteza gututubikana yakwirindwa. Nk’uko benshi babibona, uku gututubikana bishobora no guterwa n’imisemburo, uburwayi, imiti n’uburwayi runaka bikarema impumuro mbi.

Ibyuya byonyine ntibyatera impumuro mbi, ariko nyuma yo guhura n’udukoko two ku ruhu rwawe, havuka iyi mpumuro ibangamira amazuru y’abakuzengurutse.

Hari ubwo uhura n’umuntu ukumva asa n’uwisize ibinyomoro, ibirungo bitekwa mu biryo, tungurusumu, cyangwa ibindi. Gusa, umuntu ashobora kugira impumuro mbi kandi nta byuya yabize ariko hari n’ababira ibyuya byinshi wabegera ntiwumve iyi mpumuro mbi.

Mbere yo gusobanukirwa uko wakwirinda impumuro mbi y’umubiri, menya ubwoko bw’ibyuya biva mu mubiri wawe n’impamvu zabwo.

  1. Eccrine glands

‘Eccrine glands’ ni ibyuya bikorwa n’imvubura zigamije kugabanya ubushyuhe bwinshi cyangwa kuburinganiza. Ibi bikunze kugaragara nko mu ntoki, no mu birenge cyane cyane mu bushyuhe bukabije.

  1. Apocrine glands

Ibi byuya byo bikunze kuzamukana n’impumuro mbi. Yaba mu musatsi wo ku mutwe, umusatsi wo mu kwaha, imisatsi yo ku myanya y’ibanga, izana ibyuya ku buryo gutinda kwisukura biteza impumuro mbi.

Kubira ibyuya k’umubiri ni igikorwa gisanzwe ariko bitewe n’amafunguro ufata, uburyo ukoramo isuku cyangwa imiterere y’abantu, birororshye ko umubiri wagira impumuro mbi.

Bimwe mu byaragarutsweho byongerera ibyago umubiri kugira impumuro mbi harimo umubyibuho ukabije no kudatuza. Indwara zikurura impumuro mbi y’umubiri zirimo indwara z’umwijima, indwara z’urwungano rw’inkari, igihe cyo gucura n’izindi.

Ivuriro Cleverland Clinic ryatangaje ibintu byoroshye buri wese yakora arinda isuku y’uruhu rwe n’iyi mpumuro mbi

Banditse bagira bati “Karaba buri munsi wikuraho utwo dukoko dushobora kuba twakujemo, kandi wibande ku bice bibira ibyuya kenshi nko mu kwaha, ukoreshe amasabune adahumura”.

. Irinde gutunga inshakwaha kuko zibika utwo dukoko byoroshye, zikazana ibyuya buri kanya ku mubiri.
. Irinde kwambara imyenda itameshe n’iyo byaba umunsi umwe.
. Nywa mazi menshi asohore ibiribwa bigira impumuro ikabije byinjijwe mu mubiri nka tungurusumu, ibitunguru, inzoga n’ibindi.

Bamwe mu bahanga bavurisha ibimera bavuga ko hari uburyo bworoshye wakoresha wivura iyi mpumuro mbi.

Bavuga ko umutobe w’indimu ufite ubushobozi bwo kwica udukoko twangiza uruhu ukanarusukura, igasigwa ahaza umusatsi ku ruhu.

Abadasobanukiwe bumva bagize impumuro mbi bakihutira kwitera ibihumura neza [Parfum cyangwa déodorant], umunuko ukaba wose!

Heathline itangaza ko ibiribwa bikize kuri Soufre nka Brocoli, amashu n’ibindi na byo byayitera. Bivugwa ko kubirya bitahagarikwa kuko na byo bifite umumaro, ahubwo nyuma yo kubirya umubiri ukitabwaho.

Kubira ibyuya byinshi n’impumuro mbi bishobora kuba indwara yo kujyana kwa muganga. Igihe ubira ibyuya nta kazi karemeye wakoze, bikisuka nta bushyuhe bukabije buhari, cyangwa wakwikora ku mubiri ukumva watose, nibyiza kwisuzumisha ko umubiri udatabariza indwara ikomeye yihishe mu mubiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter