Search
Close this search box.

Gukora inkweto byamuhinduriye ubuzima

Nyuma yo kubura ababyeyi, Rumaragishyika Jean Lambert n’abavandimwe be batejwe imbere n’ubudozi bw’inkweto zifunguye ‘Sandales’ zidodwa n’imashini zigezweho. 

Rumaragishyika ukomoka mu Karere ka Rwamagana, yakuriye mu Mujyi wa Kigali nyuma yo kumenya ko se umubyara yapfuye ataravuka, nyina agashaka mu rundi rugo. Nyina na we yaje kwitaba Imana, abana bavukana baratatana.

Nyuma yo gusigara ari umwana mukuru mu muryango, yatangiye gutekereza icyo yakora ubuzima bwe bukamera neza, kandi kigafasha n’abavandimwe be ntibandagare.

We n’umusore umugwa mu ntege bahurije ku mushinga wo gukora inkweto.

Ubwo Rumaragishyika yari asoje amashuri yisumbuye mu 2017, yihuje n’uyu murumuna we wihuguye ku mikorere yazo, batangira kuzikora mu bushobozi buke.

Mu 2020, bashatse aho bakorera muri Gikondo baza no gutangiza ikigo bise “Answer Collection”, batangirana imashini imwe banyonga. Baje gutera intambwe bagura izindi mashini, bakora inkweto nyinshi zigezweho, benshi batangira kubagana n’ibikorwa byabo biramenyekana.

Aba bakozi b’inkweto bavuga ko bigoye kuvuga amafaranga binjiza ku munsi bitewe n’uko atanganya umubare, gusa bashimangira ko bashoboye kwitunga no kwikemurira ibibazo bwite nk’umuryango.

Rumaragishyika yatangarije Kura ko bahanganye n’imbogamizi zirimo n’imyumvire y’Abanyarwanda batakundaga ibyakorewe iwabo, kubona abakiliya bikabagora ku bwo kutagirirwa icyizere.

Yongeyeho ko baharaniye gukora ibyujuje ubuziranenge, kandi igihe cyageze benshi bakunda inkweto zabo zikoranywe ubuhanga.

Icyorezo cya COVID-19 na cyo cyabaye imbogamizi ubwo bamaraga igihe badakora.

Gukora nk’umuryango byabafashije guhuza byoroshye. Nyuma yo kwagura batanze amahirwe ku bandi bo mu mu muryago, batanga akazi no ku nshuti zibazengurutse.

Ati “Gukora nk’umuryango byatumye umusaruro muke twabonye utangirizwa kuko twongeye kuwukoramo igishoro kugira ngo turebe ko twatera intambwe muri uru rugendo”.

Rumaragishyika yahurije hamwe abavandimwe be barakorana, ndetse n’abacikishirije amashuri bayasubiramo barishyurirwa, bahabwa imirimo muri ‘Answer Collection’.

Yasobanuye ko kwihuriza hamwe byabateye kubona urukundo babuze mu bwana, bagahana ibitekerezo ku mishinga yabo itandukanye.

Abatabizi bicwa no kutabimenya, Lambert Rumaragishyika yabwiye abasuzugura uyu mwuga wo gukora inkweto ko bibeshya cyane.

Ati “Reka nibwirire abantu batekereza ko uyu mwuga uciriritse, ntabwo babizi. Akazi kose ni akazi kandi ntabwo tubikora kuko turi injiji, tubikora twarize. Ndetse hari n’abandi babikora bize ku rwego rwo hejuru cyane”.

“Aka ni akazi karimo ibintunga bya buri munsi. Ntidusa nabi, nti dukorera ahantu habi, ni ahantu hasaba ubushobozi bufatika ndetse hasaba n’ibifatika. Rero mbyangora kumvikana n’umuntu wese upfobya aka kazi”.

Afatanyije n’abavandimwe be, barifuza kugera kure bagakora uruganda runini rushobora gutanga akazi ku Banyarwanda benshi bakunda uyu mwuga.

Ati “Urubyiruko rwitinya narugira inama yo kwikorera. N’iyo yaba make umenya uburyo wayakoresha. Iyo wikorera umenya byinshi birimo no kugenzura buri kimwe mu buzima”.

Yongeyeho ati “Nabagira inama yo guhera ku byo bafite, kuko n’uwaza kubafasha yagendera ku muhate n’imbaraga bagize bikorera”. 

Rumaragishyika Jean Lambert yahinduriwe ubuzima no gukora inkweto

Rumaragishyika Jean Lambert yatanze akazi no kuri bagenzi be b’urubyiruko

Rumaragishyika Jean Lambert akora inkweto zifunguye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter