Burya koko inzira ntibwira umugenzi! Irasubiza Prince Moïse wamenyekanye mu mwuga wo gutunganya indirimbo nka Prince Kiiiz ntiyibwiraga ko ibyifuzo bye bizamuganisha ku nzozi zo kwamamara.
Producer Prince Kiiiz ni umwe mu bahanga u Rwanda rufite mu gutunganya indirimbo ‘Production’. Yize ibijyanye n’umuziki mu Ishuri ry’umuziki riherereye mu Karere ka Muhanga.
Mu mpera za 2021 ni bwo yinjiye mu mwuga wo gutunganya indirimbo nk’ibintu yakuze akunda, gusa yifashisha ubumenyi yakuye mu ishuri dore ko yabyize neza nk’uko abigarukaho.
Akiri muto yarotaga gukora umuziki ariko akawukora mu buryo bwagutse. Ntiyifuzaga kwishingikiriza ku gutunganya indirimbo gusa ahubwo n’ibindi byose bifite aho bihuriye na wo yashakaga kubyinjiramo nko gucuranga ‘Gitari na Piano’, kuko mu bwana yacurangaga mu rusengero rw’aho yakuriye.
Ubuhanga bwe bwakunzwe n’Abanyarwanda ndetse n’abandi bakurikirana ibikorwa bye. Indirimbo nka Funga Maco ya Bruce Melodie, My Type, Amanota na Confirm za Danny Nanone n’izindi nyinshi zikunzwe zimushyira ku mwanya w’imbere mu bakora kinyamwuga.
Uyu munyamuziki Prince Kiiiz ntashidikanya ku iterambere rifatika abona umunsi ku wundi bitewe n’umuziki.
Ati “Kuva ntangiye gukora, kugeza ubu umuziki umaze kungeza kuri byinshi. Nko kuba nshobora kwiyishyurira ibyo nkeneye, kuba nshobora kwibeshaho ubwanjye no kuba narashoboye kwiyubakira studio”.
Ni koko mu kazi kose ntihabura birantega n’ibicantege. Kiiiz avuga ko hari igihe yagezemo akumva atentebutse bitewe n’ibyo yahuye na byo birimo ibibazo byo mu muziki, gutenguhwa bitari byitezwe n’ibindi, gusa agakomezwa n’urukundo rw’abafana be beza.
Ati “Mu by’ukuri, icyambayeho gikomeye kikanca intege nkumva nahagarika uyu mwuga ni igihe ibintu byabaga bigenda mu buryo ntabishakamo, nkabona rimwe na rimwe binaniza, nkagorwa n’ubushobozi, bikambana byinshi nkumva ncitse intege”.
Prince Kiiiz yavuze ko imikorere ye ishingiye ku ntego nyamukuru afite mu muziki Nyarwanda no mukazi ke ka buri munsi.
Ati “Intego nyamukuru yanjye ni ugushyira itafari ku muziki Nyarwanda no gufasha abafite impano nk’izanjye biganjemo urubyiruko bakiteza imbere mu bijyanye n’umuziki”.
Irasubiza Prince Moïse [Kiiiz] avuga ko yifuza kwaguka akarenga urwego ariho kuko mu mboni ye bishoboka cyane.
Ibi byatumye akomoza ku muco mubi w’abantu bagisuzugura umuziki, bawubona nk’akazi k’inkundarubyino cyangwa imburamukoro.
Yashimangiye ko gusuzugura umuziki ari ikosa rikomeye cyane kuko utunze abantu benshi cyane, bityo rero ari akazi gatanga amaramuko kuri benshi bari mu Rwanda no hanze yarwo nk’uko no kuri we bimeze.
Uyu munyamuziki umaze kuronka ubumenyi buhambaye mu mwuga we, yavuze ko urubyiruko rukwiye kugira inzozi zagutse kandi rugaharanira ko zigerwaho mu mbaraga zarwo.
Ati “Inama naha urubyiruko ni ukurota mu buryo bwagutse, kumenya guhangana n’imbogamizi aho kuzihunga, bakamenya ko nta wundi uzabakemurira ibibazo byabo, gusa bakamenya no gukurikirana imishinga yabo.”
Yanakomoje ku nama yo gutinyuka kwikorera bagendeye ku bushobozi bifitemo.
Ati “Ndabagira inama yo kuba indwanyi no gutinyuka kuko kwikorera bisaba kuba umunyambaraga ugahangana. Biravuna, ni ibintu bigoraye ariko hamwe n’igihe gikwiye, bigenda biza”.
“Inama ku bijyanye no kwikorera ni ugutinyuka bakabijyamo. Iyo utarabijyamo biba bigoye. Kwikorera no gukorera abandi harimo itandukaniro rinini cyane”.
Kiiiz abona gukorera abandi birema igisa n’ubutesi. Ati “Gukorera abandi bituma umuntu atuza ntahangayike kubera ko arindira umushahara. Ariko kwikorera ni ugutinyuka, gutangira ntacyo winjiza, ariko kwikorera bisigara ari amahitamo meza uko imyaka igenda yihinduriza”.
Prince Kiiiz ni umwe mu Banyarwanda batanga icyizere mu gutunganya umuziki
Ibijyanye no gutunganya umuziki Prince Kiiiz yamaze igihe abyiga mu ishuri