Kuvanga imiziki ni umwuga ukomeje kuyobokwa umunsi ku wundi ndetse uri mu igize uruganda rw’imyidagaduro itunze benshi mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Nubwo uyu mwuga atari mushya, mu myaka itari myinshi cyane ishize ni bwo wongeye kugira umubare munini w’abawukora ndetse baza kuva inyuma y’ibyuma, bamwe batangira kuba ibyamamare ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru.
Kimwe mu byatumye bamwe mu bakora uyu mwuga bongera guhangwa amaso harimo kuba bamwe barinjiye mu byo kwifashisha abahanzi bagakorana indirimbo. Ntagiye kure abakurikirana umuziki bazi ukuntu ‘Bape’ ya Dj Marnaud na Active yakunzwe kakahava mu 2019 ubwo yajyaga hanze.
Muri iki gihe abakunda ibirori mu Rwanda bamaze kumenya umwe mu bakobwa bagezweho muri iki gihe mu kuvanga imiziki ushimisha benshi. Uwo ni DJ Crush uri mu bakobwa bari kubica.
DJ Crush niwe wacuranze kuri ‘Final’ ya Tour du Rwanda iheruka kuba mu ntangiro z’uyu mwaka ku nshuro ya 16, Magic Experience 2023, Christmas Day Out Season 5, Pearl of Africa Rally Fest Kampala n’ahandi hatandukanye.
Yatangiye kuvanga imiziki umwaka ushize mu mpera zawo. Mu busanzwe yize MCB [Imibare, Ubutabire n’Ibinyabuzima] mu mashuri yisumbuye. Amazina ye asanzwe yitwa Liliane Tuyambaze. Uyu mukobwa ari mu gisekuru gishya cyazanye impinduka nyinshi mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda.
Yabwiye KURA ko avuka mu bana barindwi ndetse akaba ariwe ubanziriza umuhererezi. Uyu mukobwa avuga ko afite ababyeyi bose.
Uyu mukobwa w’imyaka 22 avuga ko yinjiye mu kuvanga imiziki kuko ari ibintu yakuze akunda.
Ati “Nabyinjiyemo kuko ari ibintu nakuze nkunda. Ubwo nigaga mu mashuri yisumbuye nabwo nari DJ guhera mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye kugeza mu wa gatandatu. Abantu twiganye benshi barankundaga kubera ko nasabanaga na buri wese kandi mpa abantu ibintu bakunda ariwo muziki.’’
Avuga ko asoje kwiga yahise ajya kubyihugura kuko ari ibintu yakundaga.
Ati “Nyuma ntangira kubona ibiraka mbona amafaranga mbona koko ari ibintu bishoboka mpita nshyiramo agatege nibwo naje kuba umu-DJ wa mbere wa RTV Motomoto ndetse na Magic drive ni ikiganiro gica kuri Radio Magic.’’
Iyo muganira, uyu mukobwa akubwira ko yinjiye mu byo kuvanga imiziki kubera kuwukunda ndetse n’abantu bamuba iruhande bahoraga bamubwira ko abishoboye kandi yabikora bigakunda. Ikindi akaba yarakundaga DJ Ira ndetse akaba yarabonaga uburyo abikora akumva ashaka kuba nka we cyangwa se akanamurenga.
DJ Crush avuga ko yiyise gutya ubwo yashakaga izina yakoresha mu kazi ke ka buri munsi. Iyo avanga imiziki agaragaza ko abikora biturutse ku bantu ari gucurangira kuko akunda umuziki muri rusange ariko iyo acuranga akunda cyane Afrobeats n’Amapiano.
Kimwe mu bintu atazibagirwa mu rugendo rwe kugeza ubu ni igihe yacurangaga bwa mbere kuri Televiziyo y’u Rwanda.
DJ Crush yavuze ko kimwe mu bintu byamugoye ari ugucuranga mu tubari bamwe bagashaka ko anywa inzoga kandi atazinywa.
Ati “Kimwe mu bintu byangoye ni uko ahantu henshi nakoreraga abantu bazaga bashaka twasangira inzoga kandi ntazinywa ugasanga turashwanye ndetse no kuba ntari naramenyereye amajoro no guhagarara umwanya munini nkataha buri gihe narwaye ariko ubu naramenyereye nta kibazo nkigira.’’
“Hano abantu benshi batekereza ko naba narahuraga n’abagabo bantesha umutwe ariko icyiza cyambayeho n’ababigeragezaga iyo banyegeraga bahitaga bababona ndi umwana.’’
Kimwe mu bimufasha guhora ku gasongero ko kuvanga imiziki ni uko ahora yihugura ku muziki ugezweho.
Avuga ko ataratekereza gutangira gukora indirimbo ze bwite ariko akavuga ko igihe icyo aricyo cyose akaba yatungurana. Agaragaza ko ubuzima bwe bwite budahura n’ubwo akazi ke ko kuvanga imiziki.
Ati “Ntabwo njya mpuza ubuzima bwanjye bwite n’akazi kuko iyo ndi mu kazi mba ndi DJ Crush nkakora iby’akazi kugira ngo nshimishe abo ndi gucurangira ariko nyuma y’akazi mba Liliane nkaba njye nkakora ibyo nshaka nanjye binejeje.’’
Agira inama abakobwa bashaka kwinjira mu mwuga nk’uwe ko icya mbere ari ukumva ko bagomba kugerageza ntibacike intege, kuko ibyiza biba biri imbere.
Kimwe mu bintu byamubayeho atazitabigwa ni igihe yacurangiye ahantu hakaza umuntu ufite uburwayi bwo mu mutwe.
Ati “Nagiye gukorera ahantu haza umurwayi wo mu mutwe arankunda araza aramfata haza abantu kumunyaka aranga burundu ararwana nyuma arampobera abona kugenda ikirori kirakomeza.’’
Mu myaka iri imbere ashaka kuzibona ari umu-DJ udasanzwe mu gihe Imana izaba ikomeje kumutiza ubuzima. Agasaba abantu gukomeza kumuba hafi no kumushyigikira umunsi ku wundi.
DJ Crush avuga ko afite uburyo bwe avangamo umuziki bityo iyo ahawe urubyiniro bitamugora gufata imitima y’imbaga yitabiriye ibirori arimo
DJ Crush iyo ari imbere y’imbaga agaragaza ubuhanga bwe mu kuvanga imiziki
DJ Crush ni umwe mu bakobwa bitabazwa mu birori bitandukanye
Uyu mukobwa afite imyaka 22 y’amavuko
One Response
Iyi title ntihuye. What is mathematician?