Search
Close this search box.

Ibyihariye ku rubyiruko rw’i Ngoma rukora intebe n’amavaze mu mapine

Nsengimana Dan ni umusore w’imyaka 25 uhagarariye Talent Family Company, ikigo cy’abasore batatu bakora intebe, imitako n’ibindi byinshi mu mapine. Ni ibintu bamaze imyaka ine bakora aho byibuze buri wese bisigaye bimwinjiriza amafaranga menshi buri kwezi.

Mu kiganiro KURA yagiranye na Nsengimana ubahagarariye, yavuze ko amapine ashaje akenshi afatwa nk’umwanda kuko atabora. Abenshi ngo barayajugunyaga akangiza ibidukikije ku buryo mbere wabonaga ateje inkeke.

Ati “Twaricaye turareba twumva twayabyaza umusaruro, dutangira gutekereza ikintu twayakoramo duhera ku ntebe tubona abantu barazishimiye cyane, iza mbere twakoze abantu baraziguze cyane kandi ukabona ko bakeneye n’izindi. Twahise tunakora amavaze akozwe mu mapine nayo tubona abantu barayishimiye cyane.”

Nsengimana yakomeje avuga ko kuri ubu basigaye baraguye ibikorwa byabo aho banatangiye gukora inyamaswa z’imitako mu mapine kandi ngo nazo abantu bari kuzishimira cyane kuko bari basanzwe bamenyereye inyamaswa zikozwe mu ibumba.

Yavuze ko gukora imitako mu mapine ari akazi katunga umuntu umunsi ku munsi mu gihe wabikoranye ubushake n’ubunyamwuga.

Ati “Aka ni akazi katunga umuntu pe! Nka twe muri wese uko turi batatu buri wese ashobora kwinjiza ibihumbi 150 Frw buri kwezi kongeraho abakozi batatu nabo duhemba buri kwezi, iyo tugize ibiraka byinshi dutanga akazi no ku bandi ba nyakabyizi urumva rero ko ari akazi kagutunga cyane.”

Nsengimana yavuze ko imbogamizi bafite ari uko abaturage benshi bafite imyumvire y’uko ibikoresho bikozwe mu mapine bihenze cyane nyamara atari byo. Yagiriye inama urundi rubyiruko rwumva ko ruzatungwa n’akazi ko mu biro gusa kuyireka bagakoresha impano zibarimo.

Ati “Inama nabagira ni uko batekereza uko babyaza umusaruro impano zibarimo, buri wese agira impano ze ahubwo ni uko batazikoresha neza. Ababyeyi nabo nababwira nti nimureke abana banyu bakore ibyo bashaka bibarimo nibyo byabateza imbere kuruta kujya kumuhata mu byo ushaka.”

Kuri ubu uru rubyiruko rukorera muri Ngoma rufite intego yo gukora ibikoresho byinshi mu mapine kugira ngo bakomeze kuyarinda kwangirika. Nyuma y’intebe, amavaze n’inyamaswa barateganya no gukora ibindi byinshi.

Nsengimana avuga ko gukora imitako mu mapine ashaje bibinjiriza amafaranga menshi 

Intebe nzaza zikozwe mu mapine

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter