Search
Close this search box.

Abarimu b’intyoza mu Cyongereza, umusingi wafasha mu gutegurira abanyeshuri ahazaza heza

whatsapp image 2023 02 09 at 11.10.50 jpeg (1)

Ubwo yatangaga ubutumwa bwe mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro gahunda yiswe ‘Secondary Teachers English Language Improvement Rwanda (STELIR), igamije guhugura abarimu bo mu mashuri yisumbuye mu bijyanye n’Icyongereza, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Gaspard Twagirayezu, yavuze ko kimwe mu byateza imbere ihame ry’uburezi mu Rwanda, ari ugukarishya ubumenyi bw’abarimu mu rurimi rw’Icyongereza.

Icyongereza ni rumwe mu ndimi zemewe n’amategeko mu zikoreshwa mu Rwanda, rukaba rwaratangiye kwigishwamo mu mashuri mu nzego zose guhera mu 2008 aho abanyeshuri bose kimwe n’abarimu basabwe guhita bahindura ururimi rw’amasomo, ikintu kitashoboraga kuburamo imbogamizi.

Byagize ingaruka ku ihame ry’uburezi kuko abarimu batari bafite ubumenyi buhagije ku rurimi rw’Icyongereza, ku buryo byabaye nk’urusika rutandukanya abarimu n’abanyeshuri bigatuma ubwumvane buba buke. Ibi ni byo byatumye Umuryango British Council ku bufatanye na Mastercard ndetse n’inzego zitandukanye z’uburezi, hashyirwaho gahunda ya STELIR, yatangijwe ku mugaragaro ku wa 09 Gashyantare, 2023.

Uyu mushinga ugamije guhugura abarimu bagera ku 5 525 bari muri gahunda y’uburezi y’u Rwanda mu turere 14, bakazamura urwego rwabo mu rurimi rw’Icyongereza. Hazanahugurwa abanyeshuri 1000 biga ibijyanye no kwigisha muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Inderabarezi.

Byitezwe ko iyi gahunda ya STERLIR izatanga umusaruro mu buryo budashidikanwaho ku buryo ahazaza h’abana mu burezi hazaba heza binyuze muri aya mahugurwa azaba yahawe ababigisha.

Mu gutangiza iyi gahunda ku mugaragaro, Vanessa Komiliades wari uyoboye itsinda rya STELIR ryoherejwe na British Council, yavuze ko “ubumenyi buke bw’abarimu mu rurimi rw’Icyongereza, bushobora kubangamira iterambere no kuzamura urwego muri urwo rurimi.”

Yongeyeho ko Icyongereza nk’ururimi mpuzamahanga mu by’Ubushabitsi, Uburezi na Diplomasi, Itangazamakuru n’Ikoranabuhanga; byose bihuriza hamwe gutuma Icyongereza kiba ururimi rukenewe mu myigire, kandi ko abarimu bagomba kuba babigizemo uruhare rugaragara mu gihe nabo ubwabo baba babashije guhugurwa neza, kuko ahazaza h’abana hashingiye kuri aba barimu.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Gaspard Twagirayezu, yavuze ko ari ingenzi ku barimu n’abanyeshuri guharanira kugira ubumenyi bwisumbuye, kandi ko abanyeshuri bakeneye guhabwa ubumenyi bw’Icyongereza cyiza kugira ngo bakuze ubumenyi n’ubuhanga bwabo.

Yanavuze ko gahunda ya STELIR “ari uburyo bukwiye kandi burambye mu gutegura abarimu bacu mu kazi kabo k’ingenzi ko gufasha abanyeshuri bacu mu kuzamura ubushobozi bwabo mu isi y’akazi.”

Solange Mukamana, umwarimukazi usanzwe wigisha amasomo ajyanye n’Ubukungu kuri GS Nyagasambu, yavuze ko iyi gahunda yamufashije gusobanukirwa Icyongereza neza n’uburyo bwo gufasha abanyeshuri mu gihe cy’amasomo.

Ati “nzabasha gusobanura ibyo nigisha, bityo abanyeshuri babone uburezi bakwiriye guhabwa.”

Umuyobozi w’Umuryango wa Mstercard Foundation ku rwego rw’Igihugu, Rica Rwigamba, yavuze ko abarimu bagira uruhare rukomeye mu kurema ishusho y’ibiragano by’ahazaza binyuze mu burezi, iyi ikaba ari yo mpamvu yizera ko kubashoramo ari inzira ishobora gufasha abanyeshuri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter