Kidamage Jean Pierre ni umusore utuye mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Rukomo, amaze imyaka hafi umunani ahinga amasaro aho yanatangiye kumuteza imbere mu buryo bushimishije.
Uyu musore yashinze ikigo cyitwa Zamuka Rwanda Ltd kigamije guteza imbere ubuhinzi bw’amasaro, Sezame n’ikindi gihingwa gishya mu Rwanda cy itwa Chinoa gifite inkomoko muri Israel. Kugira ngo umenye uburyo amasaro ari imari ishyushye ikilo kimwe kigura ibihumbi 15 Frw kandi ushobora kuyahinga ukeza hejuru ya toni imwe.
Mu kiganiro twagiranye, Kidamage yavuze ko yatangiriye ku butaka buto cyane ahinga amasaro nyuma yo kujya muri Expo i Gikondo agahura n’umuntu wayacuruzaga akamubwira ko amasaro bayahinga, ngo yahise ahagura irobo ayigura 5000 Frw aragenda ayihinga ku butaka buto yari yakodesheje.
Ati “Ya robo nayisaruye mu gihe cy’amezi arindwi nsaruramo ibiro 80 nza kwagura ubuso mpinga noneho kuri are icumi nkodesheje nkuramo umusaruro wikubye gatanu kuri wa wundi nabonye mbere.”
Kidamage yavuze ko amasaro yakomeje kuyahinga amuha amafaranga menshi ku buryo ngo yanakuyemo amafaranga yaguze ubutaka bungana na hegitari enye kuri ubu akoreraho ubuhinzi bwe.
Ati “ Bwa butaka natangiye nkodesha bwose narabuguze, ubu nkoresha abakozi batandatu bahoraho na 30 badahoraho, urumva ko ibintu birimo biraza kandi ndizera ko azanteza imbere cyane.”
{{Yatangiye kuyakoramo imitako}}
Kidamage avuga ko nyuma yo kubona uburyo amasaro yavamo ibintu byinshi bitandukanye, kuri ubu yatangiye kuyakoramo imitako irimo amarido, amatara, ibikomo, urunigi n’indi mitako itandukanye.
Ati “ Ubu nkoresha inshinge mu kuyapfumura ariko mbonye imashini iyapfumura nkanabona amasoko afatika agura ya mitako nkoramo nakora myinshi cyane kandi ni ibintu bishoboka.”
Kidamage yavuze ko kuri ubu afite umusaruro ungana na toni icumi z’amasaro akaba akigorwa no kubona isoko ryayo kuko ngo usanga abayagura atari benshi cyane kuko aba adapfumuye.
Ku kijyanye n’ubuhinzi bwa Sezame ho yavuze ko yabukoze nyuma y’amasaro kuri ubu yazihinze ku buso bungana na hegitari 1,5 isoko ryazo ngo rirahari mu Rwanda cyane cyane ku bantu bakora imigati.
Yavuze ko kuri ubu nawe yatangiye uburyo bwo kuzibyaza umusaruro azikoramo amavuta meza kuri ubu ngo akaba akiri mu igerageza, anifuza gushaka uko yayageza ku bashinzwe ubuziranenge kugira ngo arebe ko yabona ibyangombwa byatuma atangira kuyakora kinyamwuga.
Uretse ibi bihingwa Kidamage yanatangiye guhinga igihingwa cya Chinoa kimenyerewe cyane mu bihugu nka Israel, iki nacyo ngo arifuza kukibyaza umusaruro kuko ngo gifasha mu kugabanya umuvuko w’amaraso n’izindi ndwara zitandukanye.
Kidamage yasabye urubyiruko kumva ko igihugu rubayemo rutagikodesha ari nayo mpamvu ngo bakwiriye gutekereza ikintu bakora, biyumvamo cyabafasha gutera imbere.
Ati “Bagomba gukora badasigana bagahanga udushya cyane cyane mu buhinzi, turacyafite abayobozi batwumva, biteguye kuduha amahirwe mu buhinzi kandi bakanadufasha kuyabyaza umusaruro ahasigaye rero ni ahacu ho gutekereza ibyo twakora byatwinjiriza.”
Yavuze ko hari ibihingwa byinshi bigituruka hanze y’igihugu kuburyo ngo uatekereza nez mu kubihinga mu Rwana Leta yamuha ubufasha bwose bushoboka agatera imbere.
4 Responses
Congratulations Kidamage rwose komereza aho witeze imbere nigihugu cyawe. Umuntu yabona chinoa gute muduhe phone no ze. Thanks
Twakurahe contact numbers ze kugirango natwe adufashe kwiteza imbere duhinga amasaro.Yadufasha kubona imbuto ndetse akatugira n’inama y’uko bayahinga.murakoze
Hello ,
Umuntu ashaka guhura na Kidamage nabwo mwamuha contacts ze
how can we have his contact please?