Search
Close this search box.

Impanuro za Senateri Dr Kalinda ku rubyiruko

dr kalinda francois xavier yabaye umwarimu muri kaminuza imyaka ikabakaba 20 211c9

Abamuzi bamufata nk’umugabo wiyoroshya, wubaha, ukunda igihugu ndetse urangwa no gukora cyane. Umunota umwe mwamarana hari isomo waba umukuyeho kuko uretse kuba ari umuhanga mu byo akora n’ibyo avuga, ni n’umwarimu.

Uwo ni Dr Kalinda François Xavier uherutse gutorerwa kuyobora Umutwe wa Sena mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda. Ni inshingano yarahiriye ku wa 9 Mutarama 2023.

Dr Kalinda yaboneye izuba mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe, mu 1962.

Mu 1996 ni bwo yarangije amasomo muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu Ishami ry’Amategeko, aza gukomeza Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza [Masters] mu bijyanye n’Umutungo bwite mu by’Ubwenge muri Kaminuza ya Ottawa, muri Canada aho yarangirije mu 1999.

Mu 2010, yabonye Impamyabushobozi y’Ikirenga [PhD] mu bijyanye n’Amategeko y’Ubucuruzi yakuye muri Kaminuza ya Strasbourg mu Bufaransa.

Iyo muganira akubwira ko umurimo yakoze igihe kirekire ari ubwarimu kuko yigishije muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda kuva mu 1996 kugeza mu 2015 [bivuze ko yigishije imyaka igera kuri 19].

Mu 2015, ni bwo Dr Kalinda yagizwe Umudepite uhagarariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Iburasirazuba, EALA aho yari asimbuye Célestin Kabahizi wari umaze kwegura.

Dr Kalinda yamaze imyaka ibiri gusa ahita arangiza manda ariko yongera gutorerwa indi, yatangiye mu 2017 irangira mu 2022.

Ni umunyepolitiki ubarizwa mu Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho Myiza, PSD.

Ni kenshi mu mvugo z’abayobozi batandukanye n’abayobozi bakuru bakoresha imvugo y’uko urubyiruko ari imbaraga z’igihugu ndetse zubaka kandi vuba.

Ni imvugo, Dr Kalinda asobanura agira ati “Urubyiruko ruba rufite amizero yo kubaho igihe kirekire. Bivuze ko rugomba gukora, rugomba kuba rujijutse kuko ni rwo ruba rurimo abayobozi baba ab’uyu munsi ariko cyane cyane abayobozi bo mu gihe kizaza.”

“Urubyiruko rero ni amizero y’u Rwanda, ni yo mpamvu rero kurera urubyiruko, kurwigisha, kuruba hafi no kurwumva ni ibintu bya ngombwa kugira ngo rubashe kuyobora igihugu no mu bihe biri imbere.”

Avuga ko ku bana bakiri bato by’umwihariko abari mu myaka 15, bakwiye kwitabwaho n’imiryango, ababarera n’igihugu, bakigishwa kugira imyitwarire myiza, intego no gukunda ishuri.

Ati “Umwana ukiri muto w’imyaka 15 […] inama ya mbere nshobora kumugira, ni ukumwigisha kugira imyitwarire myiza mu buzima. Kugira intego no gukunda ishuri kuko ni ryo rimufasha kongera ubumenyi no kwirinda kuba yajya mu ngeso nyinshi ziba hanze aha zishuka urubyiruko.”

Yakomeje ati “Ntabwo ari ukubimusaba gusa ni ukuvuga ngo abakuru, ababyeyi, abayobozi, yemwe n’abaturanyi bakwiye kugira uruhare mu gushyira urubyiruko ku murongo kugira ngo ruzabe urubyiruko ruzubaka iki gihugu.”

Dr Kalinda avuga ko indangagaciro agenderaho ari ugukunda umurimo, gukorana n’abandi, kugisha inama, gutega amatwi no kuganira n’abantu.

Kuri we yumva umugabo akwiye kuba umunyakuri, akirinda kubeshya, kuvuga ibyo atabanje gutekerezaho kuko ibyo bituma abandi bamumenya.

dr kalinda francois xavier yabaye umwarimu muri kaminuza imyaka ikabakaba 20 211c9

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter