Uramutse ushaka kwisuzuma ngo urebe imbaraga zawe mu birebana n’amarangamutima, wagerageza kurambagizanya n’umuntu mutandukanywa n’intera ndende. Aha sinshatse kuvuga intera iri hagati ya Kimironko na Kibagabaga, oya! Ahubwo ndavuga nko kurambagizanya n’umuntu wo mu Ntara y’Uburengerazuba cyangwa iy’Uburasirazuba wowe uri i Kigali. Aha usanga akenshi igishoboka ari ukwiyambaza telefoni, byaba uburyo bw’amajwi, ubw’amashusho cyangwa ubundi buryo, ariko se ibyo birahagije?
Hazelnut atuye muri Mashonaland, Intara iri mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bwa Harare, mu Murwa Mukuru aho nahoze ntuye. Ni ahantu harimo amasaha abiri mu modoka hagati y’aho uwo mukunzi wanjye yabaga n’aho niga kandi nk’umunyeshuri, nta buryo bw’imodoka cyangwa amikoro yo guhora utega ari na cyo cyatumaga tugomba gutegereza ko igihembwe kirangira. Icyo twakoraga icyo gihe ni ukwifashisha uburyo bw’ikoranabuhanga, ibintu ku ruhande rwanjye mbona nk’inzitizi ikomeye.
Byari bishimishije cyane ubwo twasezeranaga. Twemeranyije guhamagarana no kohererezanya ubutumwa uko dushoboye kose kugira ngo turebe neza ko uru rukundo rushya rwazakomeza kubaho. Ariko se koherezanya ubutumwa no guhamagarana byari bihagije? Kohererezanya video nziza no gusangizanya reels kuri IG byari bihagije?
Nyuma y’icyumweru, ubwo yari mu biruhuko, yashyizeho status kuri WhatsApp aho we n “inshuti ye magara” barimo baganira bakoresheje video call. Ikintu gisekeje kuri iyi “nshuti magara” ni uko nomero ye yari yarayanditseho Umugabo Wanjye. Ndabizi, uratekereza ko narakaye, ariko ntiwakwiyumvisha ko nomero yanjye muri telefone ye yari yaranditseho amazina yanjye yose, hamwe n’izina ryanjye rya kabiri. Nagombaga rero kubaza ibibazo bimwe na bimwe.
Ntabwo nari nkwiye kuba narabajije ibyo bibazo. Byarangiye mu minota mike nsanze ndi umuseribateri ndetse mu buryo bwo kwikura mu isoni, narangije umubano kugira ngo nkomeze icyubahiro gito nari mfite kuko aya makuru ya status ya WhatsApp yari ku mugaragaro, bivuze ko benshi mu banyeshuri twiganaga muri kaminuza babonye ko nashutswe.
Ubu umutima wanjye warakomeretse, ibyuyumvo byanjye byarajanjaguritse, amarangamutima yanjye arahungabana, ntabwo nari niteguye kurekura ngo dutandukane. Nzi ko ibi bigiye kumvikana nk’uburozi ariko nagombaga kubikora, kandi ni byo, ntuncire urubanza. Nk’ibisanzwe, nagombaga kwihorera. Nagombaga kumenya neza ko Hazelnut yakomeretse. Iki gihe nari mu rugo, nta ncuti yanjye n’imwe yagombaga kubimenya.
Ikosa rimwe rikomeye Hazelnut yakoze ryarambabaje cyane igihe nari nsigaje igihembwe kimwe mbere y’umwaka wo kwimenyereza akazi. Igihe rero amashuri yafunguye, nakoresheje uburyo bwose umubano narimfitanye na Vee ugaragara nk’udasanzwe. Nari nzi ko Hazelnut naramuka abyumvise, yagombaga kurira cyangwa akababara. ku batazi Vee, ni umukobwa wari inshuti yanjye bisanzwe.
Mu buzima bwanjye bwose, sinigeze ntekereza ko hazabaho amakimbirane hagati y’abakobwa kandi ko bazandwanira. Ntabwo nigeze ntekereza ko ndi uwo kwitabwaho cyane.
Uko byarangiye uzabibona mu cyumweru gitaha n’amasomo nigiyemo arebana no kurambagizanya . Ikinamico yabereye ku marembo y’ishuri ni imwe mu bihe byiza by’ubuzima bwanjye!