Mbasha Nkunda Peter, umunyarwanda wubatse izina mu bucuruzi bw’imyenda no kwambika ibyamamare byiganjemo abahanzi n’abanyamakuru, yavuze ko kwihangana no kudacika intege ari byo byamufashije gutera intambwe mu bucuruzi bwe.
Mbasha Peter wamenyekanye ku izina rya Mamba Designer yakuze akunda kwambara neza no ku jyana n’ibigezweho.
Akiri ku ntebe y’ishuri yatangiye kumva agomba kuba rwiyemezamirimo, kuva icyo gihe atangira kwizigamira amafaranga make ku yo yabonaga akiri muri kaminuza.
Yabanje gusaba akazi mu bigo bitandukanye nk’abandi ariko ayo mahirwe ntiyamusekera, agaruye agatima ku gishoro gito yizigamiye yerekeza mu bucuruzi bw’imyenda. Gusa ayo yari afite yabaye make yiyambaza ababyeyi ngo bamwongerere.
Mu Murenge wa Gisozi aho yatangiriye ubu bucuruzi yahahuriye n’imbogamizi zitandukanye zari gutuma asubira ku isuka birimo Covid-19, abajura n’ibindi ariko akomeza guhatana.
Ati “Hari umusore waje aparika imodoka imbere y’iduka ryanjye twumvikana ibiciro by’imyenda turemeranya. Yansabye ko muzanira imyenda aho aparitse mpageze ndayimuha asa nk’ugiye kunyishyura, ahita yatsa imodoka ahubwo yari angonze arampombya.”
Uyu musore avuga ko icyamufashije guhangana n’izo mbogamizi ari ukwihangana ndetse agakaza ingamba zo kurinda ibicuruzwa bye kuko “mu bucuruzi iyo ucitse intege byose birapfa.”
Mamba Designer amenyerewe mu kwambika abahanzi nyarwanda bagiye gukora indirimbo z’amashusho, abagiye mu birori, abanyamakuru bakora ibiganiro, n’abandi. Yatangiye acuruza imyenda ari mbarwa, ariko inzu acururizamo imaze kuzura.
Uyu musore ubu umaze imyaka igiye kuba ine mu bucuruzi amaze kugera kuri byinshi kuko yiguriye imodoka ya taxi ishobora kumwinjiriza andi mafaranga bituma ubucuruzi bwe bwaguka kurushaho.
Asaba urubyiruko kwiga kwizigamira amafaranga n’ubwo yaba make hanyuma bagatinyuka bagakora.
Ati “Mu kwikorera mbere na mbere bitinyuke ntibatinye igishoro gito bafite kuko amake abyara menshi. Bitinyuke bige kwizigama, akazi gashobora kubura ariko bashobora kwihangira imirimo yabafasha gutanga akazi ku bandi.”
Kugeza ubu Mamba Designer afite abakiliya b’Abanyarwanda n’abanyamahanga yoherereza imyenda cyane cyane abatuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mbasha Nkunda Peter ni umwe mu basore bafite amaduka acuruza imyenda muri Kigali
Mbasha Nkunda Peter uzwi nka Mamba Designer gucuruza imyenda bimaze kumuteza imbere
Mamba Designer amaze kwigaruria imitima y’abiganjemo urubyiruko
Inkweto n’imyenda igezweho nibyo usanga kwa Mamba Designer
Mbasha Nkunda Peter avuga ko ubu bucuruzi bw’imyenda hari aho bumaze kumugeza