Search
Close this search box.

Inama za Nzakamwita ku rubyiruko rwifuza kwinjira mu buhinzi

Nzakamwita Florent ni umuturage wo mu Karere ka Gatsibo uhinga urutoki ku buso buto, aho kuri ubu ageze ku kwezi ibitoki by’ibilo 100 kuri buri kimwe bishobora kumwinjiriza ibihumbi 300 Frw mu kwezi.

Uyu mugabo atuye mu Mudugudu wa Ngoma mu Kagari ka Matunguru mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Gatsibo, afite umugore n’abana batandatu. Yatangiye guhinga urutoki nyuma y’ubukene bukabije yari abayemo abarizwa mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe.

Mu kiganiro yagiranye na KURA yavuze ko yatangiye kwinjira mu buhinzi mu myaka mike ishize nyuma yo kubona ko bushobora kumufasha gutunga umuryango we nka kimwe mu bintu yari abonyemo amahirwe yo kuva mu bukene.

Ati “Urumva gutunga umuryango w’abana batandatu byari bigoranye cyane pe, ariko nakomeje kugerageza kureba ikintu nakora kikankura mu bukene nkabona ahari amahirwe neza neza ni mu buhinzi. Mu buhinzi rero nahisemo guhinga urutoki.”

Nzakamwita avuga ko yari afite ubutaka bw’igice cya hegitari ariko bwose siko yabuhinzemo urutoki. Yavuze ko yabanje guhabwa amahugurwa bigizweho uruhare n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo na World Vision ajyanye no guhinga urutoki mu buryo bwa kinyamwuga.

Ati “Nyuma naratashye mfata cya gice cya hegitari nkigabanyamo kabiri ntera insina nziza zijyanye n’igihe  ntangira kuzitaho cyane, nkamenya igihe nzishyiriraho ifumbire n’igihe ngomba kuzikorera neza, nyuma y’umwaka umwe rero ubu natangiye kwinjiza cyane nkuramo ibitoki guhera ku bilo 95 kugeza ku bitoki bifite ibilo 100. Igitoki cyanjye nkigurisha hagati y’ibihumbi 25 Frw n’ibihumbi 30 Frw.”

Nzakamwita yavuze ko nibura buri kwezi agurisha ibitoki 10 bihwanye n’ibihumbi hafi 300 Frw, akayifashisha mu gutunga umuryango we umunsi ku munsi. Yavuze ko urutoki iyo warukoreye neza rushobora kugutunga.

Ati “Gutungwa n’urutoki birashoboka cyane kuko rutanga umusaruro cyane iyo wabyitayeho neza. Nkanjye ndi gushaka kongera ubuso mpingaho insina nibura nkakuba kabiri ubuso nahingagaho, mbere nashoye ibihumbi 200 Frw ariko nshaka kongera nkarwagura cyane kuko nabonye ari ibintu bifite inyungu nynshi.”

Inama ku rubyiruko rwifuza gukora ubuhinzi

Nzakamwita yagiriye inama urubyiruko rwifuza gukora ubuhinzi cyane cyane abifuza guhinga urutoki ko bajya babanza gushaka amakuru y’ibisabwa byose, ubundi bakabikora kinyamwuga bagendeye ku nama bahabwa n’abashinzwe ubuhinzi.

Ati “Inama naha urubyiruko ni ukubanza bagahindura imyumvire bakumva ko guhinga urutoki byakuzanira amafaranga, iyo umaze kubyishyiramo ushaka amakuru, ukamenya uko insina bayikorera n’uburyo bayitaho. Ikindi ubuhinzi bw’urutoki ntabwo bugora busaba gusa kubikunda no kwita ku rutoki rwawe.”

Kuri ubu Nzakamwita arifuza gutera urutoki ku gice cya gefitari byanaba ngombwa agashaka ubundi butaka ateraho insina kuburyo yagira hegitari imwe. Yavuze ko yifuza kandi gufasha abakiri bato baturanye abigisha kwita ku nsina kugira ngo nabo bazabikore bibinjiriza amafaranga menshi.

Nzakamwita yavuze ko kuri ubu yeza ibitoki bifite hejuru y’ibilo 100

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter