Koko umuntu asiga ikimwirukaho, ariko ntiyasiga ikimwirukamo! Nzasangamariya Amandine yabyirutse yumva agomba kuba umunyamakuru ndetse biramuhira abijyamo ariko impano yo gutunganya ibijyanye n’ubwiza ‘Makeup’ iramuganza, afata icyemezo cyo kurambika microphone hasi ahinduka rwiyemezamirimo.
Nzasangamariya wabanje gucuruza imyenda mu isoko, yamenyekanye cyane kubera gukora makeup z’ibisebe “Special effect”, zikenerwa n’abatunganya filime yari umunyamakuru wa televiziyo na radiyo.
Makeup z’ibisebe ni ibirungo byihariye bikoreshwa mu muri filime nk’igihe bakeneye umuntu wakomeretse uvirirana, ufite igikomere, inkovu n’ibindi.
Amenyerewe mu gusiga abagiye kugaragara mu mashusho y’indirimbo, abageni, abagiye mu birori, ndetse n’abagiye gukina filime.
Mu 2020 nibwo Nzasagamariya yamenye ko itangazamakuru akwiye kuritera umugongo akajya kwikorera ibinejeje umutima we, bidatinze ahinduka umunyamwuga mu gutunganya ubwiza “Makeup Artist”.
Yatangiranye igishoro cy’ibihumbi 50 Frw akorera abantu bake bakamuhuza n’abandi kubera kwishimira serivisi yabahaye.
Impano y’uyu mubyeyi w’abana babiri yagaragariye bose ubwo yakoraga kuri filime yitwa “Ejo si kera” maze imuhuza n’abandi bantu benshi, biba nka ya nshuti nziza igusiga indi.
Nyuma yatangiye gukorera abanyamuziki batandukanye, abakinnyi ba filime n’ibindi byamamare, anakomerezaho gutunganya ubwiza ku bagabo nubwo bitamenyerewe cyane.
Yahamije ko kwinjira muri uyu mwuga byabaye gukabya inzozi, ariko ngo umunsi atazibagirwa ni igihe yari ari gutunganya iby’ubwiza ku bakiniraga Filime muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu gace karimo intambara.
Ati “Hari igihe nagiye gukora kuri filime mpuzamahanga yitwa “Fight Like a Girl” muri Congo, igihugu kirimo umutekano muke, ntahamenyereye. Rimwe na rimwe inyeshyamba zikatwirukankana tugataha tudakoze, turihangana kugeza irangiye. Izo mbogamizi zamfashije gukomera zimbera ishuri.”
Kwita ku bwiza ni akazi kamutungiye umuryango kuko yita ku rugo rwe n’umugabo we n’abana babiri.
Nzasangamariya yifuza gushinga ishuri rizigisha abana b’abakobwa n’abahungu bakunda ibyo kwita ku bwiza, kugira ngo na bo bazabashe kubyaza umusaruro impano zabo.
Ati “Bagire amahitamo meza. Ntibavuge ngo ese nanjya muri make uk? Naba umufundi? Urubyiruko bagabanye ubwibone bakore ibishobora kububakira ahazaza n’iyo byaba bisa nk’ibisuzuguritse mu maso y’abantu”.
Nzasangamariya Amandine ni umwe mu bantu bazwi mu gukora makeup muri Kigali
Umwihariko wa Nzasangamariya Amandine uri mu gukora makeup zifashishwa igihe abantu bakina filime
Nzasangamariya Amandine yaretse itangazamakuru, yihebera gukora makeup
One Response
Mwiriweho neza, nitwa Benjamin, nkaba ndi i Kigali.
Ni byiza kuduha inkuru nk’izi, ariko burya byaba byiza kurushaho munatanze contact y’umuntu nk’uyu wo kwigirwaho, na cyane ko numva afite inzozi zo kwigisha abandi.
Murakoze