Kuva mu buto ufite inzozi z’icyo ushaka kuzavamo cyangwa aho ushaka kuzagera, ni ibisanzwe kuri buri wese, ariko guharanira kugera kuri cya kintu ni intambwe ya mbere ikwinjiza mu rugendo rugana ha handi wifuza.
Thomas Edison Ubwo yagiraga igitekerezo cyo gukora itara rikoresha amashanyarazi nk’aya dukoresha mu rugo ariko rishobora kugurishwa, yabitangiriye iwe mu rugo aterateranya udukoresho dusanzwe kandi aza kubigeraho.
Si Edison gusa kuko n’abavandimwe babiri Orville Wright na Wilbur Wright bakoze igerageza rya mbere ry’indege ikoresha ingufu za moteri, batatangiriye ku bikoresho bihambaye. Nyuma y’imyaka ine basaruye ibyo babibye.
N’aha iwacu muri Afurika, umugabo witwa William Kamkwamba wo muri Malawi, yakoze imashini ihindura ingufu zituruka ku muyaga mo iz’amashanyarazi ‘windmill’ yifashishije ibyuma bishaje, ageza amashanyarazi iwabo no mu giturage cye, aramamara inkuru ye iba kimomo ku Isi.
Mu karere Kamonyi, Umurenge wa Rugarika, Akagari ka Kigese, Umudugudu wa Kirega, hatuye umuryango uvukamo abana batanu, Hakizimana Tumusifu David w’imyaka 17 y’amavuko, akaba imfura muri bo.
Ni umunyeshuri ugiye kujya mu mwaka wa gatatu mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, ku ishuri rya GS Masaka riherereye mu Murenge wa Rugarika.
Yihebeye ikoranabuhanga dore ko ku myaka ye mike hari byinshi amaze gukora bitangaje.
Iyo urebye umuhate, umurava n’ubushake afite akabifatanya n’ubushobozi buke aba afite, wavuga ko na we hari byinshi ashobora kuzageraho n’ubwo yatangiriye hasi.
Byatangiye hagati ya 2020 na 2021 aho yashushanyaga ibikoresho bitandukanye by’ikoranabuhanga. Akenshi abyuka mu ijoro agahita atangira gushushanya ibyo atekereje.
Uretse kuba aryama agatekereza ikintu runaka agahita abyuka akagishushanya, ahita anashaka uburyo yahita agikora. Byinshi mu bikoresho akora ntaho aba yarabibonye.
Yakoze utudege tutagira abapilote, robot ziterura zikanatwara imizigo, microscope, indege, n’ibindi bitandukanye.
Mu bushobozi buke, ibi bikoresho abikora mu kwerekana ko hari icyashoboka koko.
Mu 2021 ubwo yari afite imyaka 14 nibwo yakoze ‘drone’ iba igikoresho cy’ikoranabuhanga cya mbere akoze, ndetse icyo gihe akavuga ko ari bwo yisanzemo urukundo rw’ikoranabuhanga.
Igitekerezo cyo gukora iyi drone cyaturutse ku kuba yarayibonye kuri televiziyo nyuma arayishushanya atangira gushakisha udukoresho ateranya nyuma tuza kubyara drone.
Ati “Muri Covid-19 twari turi kureba televiziyo berekana drone, uko igenda ifata n’amashusho ako kantu nkarebye numva ndagakunze ngira igitekerezo cyo kugakora.”
Igikoresho cya kabiri yakoze ni icyifashishwa mu kureba ibintu amaso ya muntu atapfa kubona kizwi nka ‘microscope’ ahanini ikoreshwa kwa muganga.
Igitekerezo cyo kuyikora cyaturutse ku isomo bari bari guhabwa mu ishuri, umwarimu ayizana nk’imfashanyigisho nyuma yo kuyibona nawe yifuza kuyikora.
Ati “Ibi byose nta na kimwe nize. Iyo ndebye ikintu nkareba ibikigize mpita ntangira gutekereza uko bigenda kugira ngo gikore nkahita ntekereza ku bikoresho mbona byaba bikenewe ubundi nkahita ngikora uko nagitekereje.”
“Hari ibyo mbona ku mafoto gusa ntaranakibona ku maso, ubundi nkahita niyumvisha uko cyakora.”
Urugendo rwa Hakizimana mu kugera kuri ibi ntirworoshye, kuko bimusaba kwirya akimara kugira ngo abashe kubona bimwe mu bikoresho.
Ati “Hari ibyo mbasha kwigurira ariko ibindusha ubushobozi hari igihe ababyeyi baba basaguye make akaba ari yo nifashisha kugira ngo mbashe kubona ibyo bikoresho.”
Umubyeyi w’uyu mwana, Habakurama Anicet, yabwiye Kura ko imwe mu mbogamizi Hakizimana ahura na yo ari ukubura uburyo abikamo amakuru, yaba ay’ibyo yashushanyije, ibyo yubatse n’ibindi.
Ati “Muri byinshi yakoze buriya nta na kimwe arabonesha amaso ye, buriya byibuze ageze aho ibyo bikoresho biri hari icyo byakongeraho ku bumenyi bwe. Ikindi n’uko buriya abashije kubona ishuri ryigisha ibijyanye n’ibi byamufasha cyane.”
Hakizimana afite inzozi zo kuzashinga uruganda rukora ibikoresho by’ikoranabuhanga ku buryo “ruzajya rukorerwamo ibikoresho bisanzwe bitumizwa hanze” ndetse akagira ishuri na laboratwari, izajya “ikorerwamo ubushakashatsi n’ubuvumbuzi bw’ibikoresho bishya.”
Hakizimana afite inzozi zo kuzashinga uruganda rukora ibikoresho by’ikoranabuhanga
Mu 2021 ubwo Hakizimana yari afite imyaka 14 nibwo yakoze ‘drone’ iba igikoresho cy’ikoranabuhanga cya mbere akoze
Umubyeyi w’uyu mwana, Habakurama Anicet, yavuze ko imwe mu mbogamizi Hakizimana ahura na yo ari ukubura uburyo abikamo amakuru y’ibyo akora
Iyo atekereje igikoresho, aragishushanya nyuma agatangira kugikoraho. Aha yari arimo gukora ubwato
2 Responses
Courage mwana muto. Komeza ntucike intege. Uzagera kure cyane
Aba nibo igihugu gikeneye, nibo Perezida yavuze bakwiriye gushyigura ba ministre bakaza kubatangaho amafaranga azagira akamaro ureke ibyo kwicara mu biro.