Nka buri mwana wese ukurana ibitekerezo byagutse, Ushindi Exode Brighton, yahoranye inzozi zo kuzaba umupilote w’indege. Mu mashuri yisumbuye yakurikiranye amasomo ajyanye n’ibinyabuzima [Biology], ubutabire [Chemistry], ndetse n’ubumenyi bw’Isi [Geography].
Nk’uko bigendekera benshi kandi Ushindi yisanze mu mwuga utandukanye cyane n’ibyahoze ari inzozi ze. Kuri ubu ni umwe mu bamaze kwandika izina mu Mujyi wa Kigali kubera ubuhanga afite mu gutunga imisatsi yaba iy’abagabo n’iy’abagore.
Ibi ntibyaje gutyo gusa, dore ko Umunyarwanda yavuze ko ‘umwera uva ibukuru ugakwira hose’. Uyu mwuga akora ni wo watumye akura neza ntacyo abura mu rugo ndetse anakurikirana amasomo uko bikwiye, kuko ari wo ababyeyi be bakoraga.
Ushindi Exode Brighton, ni umusore utunganya imisatsi yaba kuyogosha, kuyisuka, no kuyitunganya mu bundi buryo, akaba akorera mu Mujyi wa Kigali.
Amaze kubaka izina muri uyu mwuga, ibikorwa bye bikaba bikundwa n’abarimo ibyamamare Nyarwanda.
Nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye Brighton, yaje gusanga gutwara indege bitamworohera niko gufata umwanzuro wo gukora umwuga wagize uruhare mu ikura rye.
Ushindi yaje kugera aho atangira gukoresha imbuga nkoranyamabaga, agamije gusakaza ibikorwa bye ku Banyarwanda n’abandi bifuza kumugana, ibyagize uruhare mu kwamamara kubera amashusho akoresha n’ubuhanga bugaragaramo.
Ntibyagiye kure kuko uyu musore ukiri muto yatangiye gukurura benshi harimo n’abafite amazina akomeye mu myidagaduro yo mu Rwanda.
‘Intoki zityaye mu mujyi’ ni amwe mu magambo avuga mbere yo gutangira gutunganya imisatsi.
Nyuma y’aho atangiriye gukoresha aya magambo yibutse ko gutyaza bisaba ityazo, niko gushaka ibuye azajya akoresha mu mashusho ye mu rwego rwo kugaragaza ko abanza gutegura intoki ze zigakora akazi gatyaye nkuko abigarukaho.
Ubwo yaganiraga na Kura, yatangaje ko yahuye n’imbogamizi ikomeye mu rugendo rwe muri aka kazi.
Yagize ati “Ahantu ho kuvoma ubumenyi bwo gusuka ntaho wapfa kubyiga biragoye. Byansabye kwigira ku bahanga baba hanze y’Igihugu. Rero kwigira ku bantu mutarikumwe biragora cyane”.
Ntagushidikanya ko imikorere ye yamuhuje na bamwe bakomeye mu myidagaduro na byo byongera umubare w’abamugana.
Avuga ko ibikorwa bye byivugiye bigakurura abarimo Bruce Melody, Junior Giti, Chris Easy n’abandi bamubereye abakiliya bahoraho.
Ati “Byaranshimishije gukorana n’ibyamamare kuko sinabyiyumvishaga, gusa kungana bivuga ko hari urwego bari bambonyeho.”
“Undi muntu nakoreye akantungura ni Chrissy Easy. Imyitwarire yanyeretse yaranyuze, kuko yicisha bugufi cyane. Numvaga abasitari bagoye”.
Nubwo yubatse izina mu gusuka, kogosha no gutunganya umusatsi mu buryo butandukanye, avuga ko yifuza ko uru rwego rwaguka mu gihugu, ndetse akanatanga umusanzu ku bandi bifuza ubumenyi nk’ubwe.
Avuga ko inzozi ze zishingiye mu gufasha sosiyete Nyarwanda.
Ati “Mu myaka iri mbere ikintu nifuza kugeraho ni ukuzamura uyu mwuga ngatanga ubumenyi no ku bandi. Imbogamizi nahuye nazo zo kutabona ubumenyi ngitangira, ndifuza kuyikuraho, abandi babukeneye nkababera ikiraro.”
Mu myaka nk’itanu Ushindi Exode, yifuza kubona urwego rw’abasuka ruri mu zikomeye.
Ibi yabikomojeho ubwo yagiraga inama urubyiruko, aho yagaragaje ko nta mpamvu yo gushakishiriza amahirwe kure ahubwo bakareba hafi.
Ati “Inama naha urubyiruko ngendeye ku nkuru yanjye yo kwikorera, n’uko batashakira kure ibyabateza imbere kuko biri hafi yabo.”
“Nk’uko nanjye nabikuriyemo nkabica amazi nishakira ibindi nyuma namara guhumuka amaso ngasanga ibyantunga bindi hafi bikaba bimaze kungeza kure.”
Ahamya ko gutunganya imisatsi byatunga umuntu mu gihe abikoze kinyamwuga.
Ati “Uyu mwuga ni ikintu cyatunga umuntu ntakindi abifatanyije kuko nanjye ungejeje kure kandi ndawushima.”
Ushindi Exode Brighton wakuze arota kuba umupilote yisanze mu mwuga wo gusuka no kogosha
Ushindi Exode Brighton ni umwe mu bantu bogosha bakanasuka bagezweho muri Kigali
Ushindi Exode Brighton ashimangira ko gusuka no kogosha ari akazi gatunga ugakora