Search
Close this search box.

Dive In

Latest Articles

african american woman listening motivanion music with earpods and smile
Feature Stories
Business people in a video call meeting
Entrepreneurship & Tips
education
Education
Notebook with Let's talk Sex and condoms on pink background
Sex-ed
African American woman looking at a map travel and explore concept
Lifestyle & Travel

Yavuye mu mahanga areka n’akazi yari afite: Ubuhamya bwa Captain Nsengiyumva w’imyaka 29

Mu 2016, ubwo Captain Michael Nsengiyumva, yari asoje kwiga kaminuza hanze y’u Rwanda, yahise afata icyemezo cyo kugaruka mu Rwanda gukorera no gufatanya n’abandi kubaka igihugu cyamubyaye.

Ubuhamya bw’uko n’ubwo yahisemo kuva mu mahanga aho yigaga akaza gukorera igihugu cye yabutanze kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Kanama 2023, ubwo hizihizwaga imyaka 10 ishize YouthConnekt ibayeho.

Ni mu muhango wari witabiriwe na Perezida Kagame, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa UNDP mu Rwanda, Varsha Redkar Palepu, n’abayobozi muri Guverinoma barimo Minisitiri w’Urubyiruko, Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah n’abandi.

Captain Nsengiyumva w’imyaka 29 y’amavuko, yize mu mahanga ariko kubera ko yakuze atozwa gukorera igihugu cye, bigatuma arangiza kwiga akagaruka mu Rwanda.

Ati “N’ubwo bwose aho nigaga mu mahanga, batwizezaga ibikomeye, batwizeza ibitangaza, kuva nkiri muto natojwe ko ubwenge bwacu, ubumenyi bwacu, imbaraga zacu zigomba guteza imbere igihugu cyacu. Kuko urebye ku Isi hose, buri gihugu gitezwa imbere n’amaboko y’abana bacyo.”

Ubwo yari ageze mu Rwanda mu 2016, yabonye akazi mu bijyanye n’Isoko ry’Imari n’Imigabane , ahakora umwaka ariko n’ubwo yari anyuzwe n’akazi yakoraga ngo yumvaga ataragera ku ntego yihaye.

Ati “Muby’ukuri nabonaga, akazi k’igenamari nagakora no mu kindi gihe kizaza mu buzima bwanjye. Ariko ikiguzi gikomeye, kuba uri muto, ufite imbaraga, uri urubyiruko, ni ibintu biba rimwe mu buzima.”

Yakomeje agira ati “Ariko mpamvu numvaga ngomba gutanga umusanzu wisumbuye ku gihugu cyanjye. Ni uko natekereje kujya mu gisirikare.”

Captain Nsengiyumva avuga ko hari impamvu zitandukanye zatumye ahitamo kugaruka mu gihugu cyamubyaye by’umwihariko agahitamo kugikorera binyuze mu Ngabo z’Igihugu, RDF.

Ati “Impamvu ya kabiri hari abandi tungana nabonaga bamaze kuba abasirikare, twari tungana tukiri bato kandi nkabona ari umwuga ubateye ishema.”

Yavuga ko “Indi mpamvu ni uko gukunda igihugu kugeza n’aho wakitangira, ni umurage twarazwe n’abasokuruza bacu. Ndetse ni igihango tutagomba gutatira nk’urubyiruko.”

Captain Nsengiyumva avuga ko kuri ubu amaze guhura n’abantu benshi ariko bose bahuriye ku kintu kimwe cyo gukunda igihugu ku buryo bibaye ngombwa banakitangira.

Yabwiye urubyiruko ko kurinda ubusugire bw’igihugu ari inshingano zabo.

Ati “Kurinda ubusugire bw’igihugu, ni inshingano zacu cyane ko ari twebwe mubare munini w’Abanyarwanda nk’uko byagaragaye ko turenga 60%.”

“Niba uyu munsi u Rwanda rufite amahoro, tukagera n’aho tujya kuyaharanira ahandi. Twe nk’urubyiruko bitubwira ko tutagomba kujenjeka, ahubwo tugomba gukomera ku ntego, tukirinda ikintu icyo aricyo cyacu cyatuyobya, cyangwa icyatwangiza.”

Captain Nsengiyumva yavuze ko abashaka kwambara umwambaro wa RDF, bishoboka kandi badakwiye kugira ubwoba, amarembo afunguye kugira ngo bajye gufatanya n’abandi kurinda ubusugire bw’igihugu.

Captain Nsengiyumva w’imyaka 29 yasangije urubyiruko uko yafashe icyemezo cyo kwinjira mu gisirikare

Straight out of Twitter