Search
Close this search box.

Impamvu ukwiriye gutangira gukora imyitozo ngororamubiri

Abenshi muri twe bifuza gukora imyitozo ngororangingo ariko tugakomwa mu nkokora no kuvuga ko duhuze cyane twabuze umwanya, cyangwa tukumva tutagifite ubwira bwo kubikora.

Uretse ibyo, tunakunze gushyiraho gahunda y’uburyo tuzajya dukoramo iyo myitozo, ariko byagera hagati ugasanga ntitukiri kuyikurikiza cyangwa bikanakendera burundu.

Ntitwanabura gukomoza ku buryo ibyo kurya bya hato na hato byo mumaguriro agezweho no gufata ibinyobwa byiganjemo isukari, na byo bitambamira intego z’ubuzima tuba twihaye.

Ubundi kuki gukora iyo myitozo ari ingenzi?

Bizana akanyamuneza n’imitekerereze myiza: Nyuma yo kugira imbaduko n’ubuzima buzira umuze, imyitozo ngororangingo inatuma umubiri w’umuntu urekura imisemburo izwi nka “endorphins”, iyi ikaba izwiho kongerera umuntu akanyamuneza.

Kuri ba rwiyemezamirimo b’i Kigali ndetse n’abanyeshuri bahora baharanira kuba indashyikirwa, ni byiza gufata umwana wo kubyaza umusaruro imihanda yo muri uyu mujyi, bagakoreramo ka siporo bananura imitsi, kuko birenga gufasha umubiri gusa bikanagera ku buzima bwo mu mutwe.

Kugira gahunda mu mikorere: Gukora imyitozo mu buryo buhoraho bifasha ubigize kugira umuco wo kubahiriza gahunda yihaye. Ni ibintu bisaba kwiyemeza, guhozaho, no kwigomwa kugira ngo ubashe kugira inzozi zawe impamo.

Byongerera umuntu icyizere: Kugira umwitozo runaka umenya gukora neza, kuba wabasha nko kugera ku mubare runaka wa pompages wiyemeje, no kumva ufite imbaraga; byose bihuriza hamwe kuguhindura umuntu wifitiye icyizere.

Ushobora kuba wakwesa umuhigo wo kuminuka umusozi runaka wari wariyemeje kuzazamuka, ushobora kwitabira ibikorwa by’Umuganda bimenyerewe mu Rwanda, kubyina imbyino gakondo no guhamiriza nk’Intore, byose bishingiye ku muco ariko bishobora no kukungukira mu buryo bw’imibereho myiza.

Rero nk’urubyiruko, mu gihe muganira ku nkuru z’ibyo mwagezeho, mujye mwibuka kubyina, gusimbuka kugira ngo mubashe kugendera ku muvuduko w’iterambere ry’uburyo bwose igihugu kiri kugenderaho kugira ngo ubwo butsinzi bugere mu ngingo zose z’umubiri.

Ku bw’ahazaza heza h’u Rwanda rudatezuka, reka tubikore kandi tubigereho duhereye none.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter