Mu Rwanda buri munsi hakusanywa toni y’ibishingwe biva mu ngo zitandukanye z’abarutuye. Iyi myanda ko ari myinshi waba ujya wibaza aho ijya.
Iyi myanda ijugunywa hirya no hino mu bimoteri, aho ahanini usanga nta buryo bwo kuyitunganya buriho, ikaba ariyo ihinduka ikaza kwangiza ibidukikije.
Iki kibazo nicyo Uruganda Green Care Rwanda rwatangijwe n’urubyiruko rwo mu Karere ka Huye, rwaje kugira icyo rukoraho mu kubyaza umusaruro imyanda.
Uru ruganda rukorana n’ibigo bishinzwe gukusanya imyanda rukayibagezaho ku ruganda, iyo ihageze batoranya ibora bakayikoramo ifumbire naho itabora bakayishyikiriza izindi nganda ziyikoramo ibikoresho.
Uru ruganda rwatangiye mu 2016 rutangijwe n’abanyeshuri bane bari barangije kaminuza mu bijyanye no kubungabunga ibidukikije, niko gutangira gukora ifumbire bise ‘Grekompost’ igura 100Frw ku kilo.
Iyi fumbire bayitunganya hakoreshejwe ikoranabuhanga rigezweho ikaboneka mu minsi 60, ifumbizwa ibihingwa bitandukanye, uru ruganda rufite ubushobozi bwo gutunganya toni ebyiri z’ifumbire ku munsi.
Umuyobozi wa Green Care Rwanda Ltd, Nizeyimana Noelle, yavuze ko bahisemo gukora uru ruganda kugira ngo bagire umusanzu batanga mu kurengera ibidukikije.
Ati “Twatangiye uru ruganda kugira ngo dukemure ikibazo cy’ibimoteri tubyazamo inganda zikora ifumbire y’imborera ifunze neza, kugira ngo tugire uruhare mu kongera umusaruro no gutuma ubutaka bukomeza kugira umwimerere.”
Nizeyimana avuga ko bamaze kubona umusanzu w’ibyo bakora haba mu kurengera ibidukikije no kongera umusaruro mu bihinzi, ariho bahera bashaka gutunganya ibindi bimoteri.
Ati “Hari gahunda y’Umujyi wa Kigali iri kubitegura, twigeze gukora ibiganiro hari n’inyigo twakoze turacyasunika ngo bibashe kujya mu murongo, natwe tubashe kuba twatanga umusanzu mu gutunganya ibishingwe muri Kigali.
“Twifuza ko mu myaka iri imbere twaba tubasha gukora toni ibihumbi bitandu by’ifumbire, ibyo bizashingira mu gufata uko tubikora mu Karere ka Huye tubijyana mu tundi turere kuko hariyo ibimoteri tubihinduremo inganda.”
Ifumbire ikorwa na Green Care Rwanda Ltd ikorerwa mu Karere ka Huye ariko iboneka mu turere twose tw’igihugu.
Nizeyimana Noelle avuga ko bahisemo gukora iyi fumbire kugira ngo batange umusanzu mu kurengera ibidukikije
Iyi fumbire ikorwa mu myanda itabora
Iyi fumbire ikilo kigura 100Frw