Igihe kimwe, umuraperi Nas yigeze guterura amagambo agira ati “umuntu agira amahirwe amwe rukumbi yo gutuma abandi bagira uko bamubona ari na ko bazakomeza kumufata ubuzima bwose.”
Nk’urubyiruko rukunda kwitabira inama zitandukanye, kimwe n’ibizamini by’akazi, usanga akenshi tudakunze kwemeza imico y’umuntu tugendeye gusa ku buryo agaragaramo inyuma.
Gusa nubwo bimeze bityo, reka twitse kuri icyo, turenge ku kuba ubunararibonye n’uburyo umuntu avuga; ari ingenzi cyane, maze tuvuge no ku cyo umuntu asigarana iyo mukubitanye bwa mbere arebeye mu buryo ugaragaramo by’umwihariko, imyambarire akubonanye.
Aho gutinzwa cyane n’amazina y’inzu z’imideli zigezweho, reka uyu munsi twibande ku nama zagufasha kwambara neza ukemeza ugukubise ijisho wese, bikaba byanaguharurira inzira y’uburyo azajya agufata kuva ubwo kugeza ikindi gihe cyose gisigaye.
Itegure hakiri kare
Ni ngombwa ko witegura, ukitoza uko uzaba ugaragara ku munsi runaka, waba uw’ikizamini cy’ibazwa cyangwa uw’ikindi kintu cyose cy’ingenzi cyaguhuza n’undi muntu ku nshuro ya mbere.
Itegure ubundi ujye muri ‘mirror’ yawe wirebe, na cyane ko yo itabeshya. Ikiruta byose wigirire icyizere.
Ambara bijyanye n’aho ugiye
Ugiye mu nama, cyangwa se ugiye mu kirori runaka; menya aho wakwambara ikoti, agashati n’ipantalo yorohereye cyangwa aho wakwambara indi myenda runaka, icyangombwa ni ukuzirikana ko kwambara mu buryo wumva bukubohoye bukanatuma wiyumva neza, ari nayo soko yo kubonwa neza n’abakurora.
Zirikana ko isuku ari ngombwa
Wikwibwira ko imyambarire yawe igomba kurangirana n’amasaha y’akazi. Yiteho igihe cyose, isuku ibe nk’isoko idakama muri wowe ukubonye wese ntagire gushidikanya na kumwe kuri iyo ngingo.
Zirikana ko kwambara neza bikuzanira ubutsinzi, kandi ko imyambarire wahisemo ishobora kugena uko abantu bari bukubone n’uko bagufata kuko imyambarire yawe ishobora kukuvugira mbere y’uko wowe ubumbura umunwa.