Burya koko impano iyo igaburiwe irakura, ikitura nyirayo! Ku bantu benshi bakeneye kuruhuka no kwidagadura binyuze mu bugeni, inzozi zimaze kuba impamo binyuze ku Munyabugeni Mwizerwa Richard, abinyujije mu Kigo yise ’Paints & Sip Kigali’.
Bitewe n’uko ushaka kwidagadura muri ubu buryo, Mwizerwa afatanyije n’abo bakorana bategura ibitambaro, amarangi n’ibindi bikoresho byifashishwa mu gushushanya.
Umuntu ku giti cye ni we uhitamo igihangano ari bushushanye, Mwizerwa akagenda amuyobora uburyo yagikora mu buryo bwe, ubundi igihangano cyawe ukagicyura cyangwa ukaba wagitangamo impano.
Mwizerwa avuga ko yagize igitekerezo cyo gutangiza ubu buryo nyuma yo kubona ko abantu badasanzwe ari abanyabugeni babigize umwuga, bakwishimira iki gikorwa.
Ati “Nari nsanzwe nigisha abantu gushushanya kuri studio nkoreraho, ari nk’umwana cyangwa umuntu mukuru agashaka kumenya uko umunyabugeni akora igihangano cye nkabikora areba.”
“Na we nkamubwira ngo gerageza ibi ngibi, na we akabikora nkabona arishimye cyane agataha anezerewe, ndavuga nti ni gute ibi bintu nabikora ku bantu bose atari ku bo tuziranye gusa, ni bwo nagize igiterezo cyo gushaka ibikoresho ndabitangira.”
Mu 2018 ni bwo Mwizerwa yabitangiye akorera kuri The Retreat Hotel By Heaven, aho abantu batangiye kugerageza gushushanya bananywa, barabikunda kugeza byagutse.
Kuri ubu afite ahantu ho gukorera hakira abantu 15 icyarimwe ku Kicukiro ahazwi nka Sonatubes, n’ubushobozi bwo gufasha abantu gushushanya basaga ijana aho baba bari hose. Ushaka gushushanya abandikira ku mbuga nkoranyamgabaga za ’Paints & Sip Kigali’.
Mwizerwa avuga ko atangira uyu mushinga abantu batahise babyumva gusa ubu bamaze kubikunda.
Ati “Abantu ntabwo babyumvaga ugasanga umuntu aravuga ngo se njyewe nashobora gushushanya, ariko iyo abonye yakoze ikintu atatekereza ko yakora ataha yishimye cyane, abo ni bo baduha n’abandi bakiliya.”
Uyu musore ahamya ko kugeza ubu aka kazi kamutunze kuko ariko akuramo ibyo akeneye byose.
Mwizerwa Richard yatangiye gukora ubugeni abifata nko kwishimisha