Kimwe mu bigora urubyiruko n’abana b’Abanyarwanda baba mu mahanga no ukugira uburyo bubafasha kumenya amateka y’igihugu cyabo, umuco n’ibindi biteye amatsiko baba basa nk’abumva mu migani.
Mu rwego rwo gufasha aba bana babyifuza u Rwanda rwagiye rushyiraho gahunda zitandukanye zirimo n’iherutse gutangizwa, aho abana bato n’urubyiruko bazanywe mu gihugu kugira ngo batozwe umuco w’u Rwanda ndetse banasure ibice bitandukanye bifite icyo bivuze mu mateka y’igihugu.
Kimwe mu byanyuze aba bana n’urubyiruko harimo no gusura Ingoro y’Abami n’iy’Umurage wo Kwigira ziherereye mu Karere ka Nyanza kuko barushijeho gusobanukirwa amateka n’imibereho y’Abami batwaye u Rwanda.
Aba bana bagaragarijwe ko inzu Umwami yabagamo ifite itandukaniro n’izindi z’Abanyarwanda basanzwe kuko ifite amashyoro (uduti tubiri dushinze hejuru y’uruhamo rw’umuryango). Imbere igizwe n’imfuruka ebyiri, umugendo, icyotero, ikirambi, mu mbere ndetse n’igisasiro.
Ubusanzwe ibintu bimurikwa mu Ngoro y’Abami harimo izo nzu ubwazo n’ibice bizigize n’ibimenyetso bisobanura ubuzima Umwami yabagamo umunsi ku munsi.
Harimo ibikoresho bitandukanye birimo inteko (intebe umwami yicaragaho); Intwaro zigizwe n’ingabo, umuheto, icumu n’umutana urimo imyambi, igisasiro (uburiri bw’umwami), ibiseke, inkangara ndetse n’agacuma yanyweragamo.
Uretse gusura ingoro y’abami ariko habayeho no gusura Ingoro y’Umurage wo Kwigira, iherereye ku Musozi wa Rwesero irimo amateka yo kwigira kw’Abanyarwanda ibonekamo byinshi bigaragaza ayo mateka kuva mu myaka myinshi ishize kugeza n’ubu.
Muri iyo ngoro harimo amateka atandukanye arimo uko Abanyarwanda bishatsemo ibisubizo, nk’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano, Umwiherero, gusinya amasezerano y’umurimo, gahunda ya Girinka, umuganda, Abunzi n’ibindi binyuranye.
Aba bana b’Abanyarwanda banyuzwe no kumenya amateka anyuranye yaranze u Rwanda no kwiga umuco warwo bityo ko bungutse byinshi bagiye kujyana iyo batuye mu mahanga.
Shayla Icyeza Safari w’imyaka 13 yagaragaje ko yishimiye cyane gutemberezwa no kwiga byinshi ku birebana n’umuco nyarwanda.
Ati “Mpereye aho twari turi mu mwiherero twigishijwe kuvuga mu Kinyarwanda, indangagaciro n’imbyino. Uyu munsi twaje ku ngoro y’Abami twabonye byinshi byerekana uko abami bari babayeho ndetse tubona n’inka z’Inyambo.”
Elinoï Mukunde Ineza yagaragaje ko hari byinshi azasubirana mu Bubiligi aho atuye nyuma y’uru rugendo yagiriye mu Rwanda rwamubereye ishuri ku mateka y’igihugu cye.
Ati “Nabonye ko Umwami n’umwamikazi bari batuye aha ariko kandi nabonye uko imiterere y’ingoro yabaga imeze n’ibyari birimo byose.”
Shyaka Gashugi utuye mu Bubiligi yashimangiye ko kwigishwa amateka n’umuco w’u Rwanda byongeye gutuma yiga byinshi birimo amateka y’abami batwaye u Rwanda, umuco n’ururimi rw’Ikinyarwanda.
Undi yagize ati “Namenye ko umwami yagiraga inzu zigera kuri 16 zikorerwamo ibintu bitandukanye zirimo inzu y’inzoga n’inzu y’amata, inzu y’abana n’inzu ye bwite n’ibindi bitandukanye.
Abana n’Urubyiruko rw’Abanyarwanda baba mu mahanga bari mu Rwanda kwiga umuco, amateka, imbyino n’Ikinyarwanda basoreje urugendo rw’abo rw’iminsi itanu ku ngoro y’Abami bashimangira ko ari gahunda nziza ikwiye gushyirwamo imbaraga kugira ngo benshi bakomeza kunguka byinshi.