Kimwe mu bishengura imitima y’ababuze ababo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni ukutagira urwibutso rwabo nk’amafoto cyangwa ikindi gishobora gutuma babahora hafi nubwo batakiriho.
Ibi biterwa n’ubugome bw’indengakamere iyi Jenoside yakoranywe ku buryo abantu bicwaga ndetse bakanatwikirwa, aho usanga hari umuntu wasigaye ahagaze nta kintu na kimwe afite.
Hari abagize amahirwe adasanzwe yo kuba bashobora kubona ifoto, kuri ubu ikaba ishaje cyangwa se uwo muntu akaba yari kumwe n’abandi ku ifoto bikaba bigoye cyane ko yaba urwibutso rwa wenyine.
Utunguye buri muntu wese witabiriye imurikwa ry’igitabo ‘Transmitting Memories in Rwanda’ cya Irakoze Clever, ukamubaza icyamusigaye ku mutima nta gushidikanya yakubwira impano y’ifoto y’ababyeyi b’uyu mwanditsi bishwe muri Jenoside yahaye abavandimwe be.
N’umwe utagira amarangamutima ngo amarira ashoke ku matama yazenze mu maso kuko iki ni kimwe mu gikorwa cyazamuye amarangamutima ya buri wese. Ababyeyi be bishwe muri Jenoside basigara nta kintu na kimwe cy’urwibutso kuri bo kuko iwabo hahinduwe amatongo.
Umuvandimwe we wari umwana mu gihe cya Jenoside imyaka 29 yari ishize atazi ishusho y’ababyeyi, n’ubwo atakubwira uko yiyumva ariko ni agahinda kagoye kwiyumvisha.
Mu myaka mike ishize nibwo Irakoze Clever yabonye umuntu wamuhaye ifoto yariho abantu benshi na Se umubyara, yaje kubona n’indi yariho nyina. Nubwo wabika iyo foto ariko ntibinyuze umutima nko kugira iya bo bonyine cyangwa bari kumwe.
Ubwo Irakoze yendaga gusohora igitabo cye nibwo King Ngabo yari yatangiye gahunda yise ‘Art For Memories’ yo gufasha ababuze ababo muri Jenoside kongera kugira urwibutso rwabo.
Irakoze yazanye ya foto ya se ari mu bantu benshi itandukanye n’iya nyina, King Ngabo afatanyije n’abandi banyabugeni bongera kubashushanya neza umwe ukwe, bahurizwa ku ifoto imwe, ba bana bongera kubona ifoto y’ababyeyi bari kumwe.
Abavandimwe b’uyu mwanditsi amarangamutima yarabarenze kuko nyuma y’imyaka 29 nibwo bari bongeye kubona urwibutso rw’ababyeyi babo. Si uyu muryango gusa benshi bafite ikibazo cyo kutagira urwibutso ku babo.
Aka gahinda ni ko umuhanzi usanzwe umenyerewe mu gukora inkuru zanditse n’izishushanyije King Ngabo, ari kugerageza guhanagura ku mitima y’abatagifite urwibutso rw’ababo.
Mu kuganiro na King Ngabo yavuze ko bafasha abantu bafite amasura y’abantu babo agiye kwangirika cyangwa ari mu bundi buryo, bakaba bayahinduramo ifoto nziza y’urwibutso.
Ati “Iki ni igikorwa natekereje cyo kugarura amasura y’abantu bishwe muri Jenoside, uyu munsi wa none hari abantu basigaranye nk’ifoto imwe ugasanga hari n’abasigaranye nk’imwe yabaga ku ndangamuntu gusa. Dukoresha impano Imana yaduhaye kugira ngo dutange umusanzu.”
Ibi babikora barebeye kuri ya foto ufite ishaje cyangwa umuntu ari mu bandi bakabasha kongera kumushushanya mu buryo bugezweho, bakaguha ifoto nziza itazangirika vuba.
King Ngabo yavutse nyuma ya Jenoside gato, ushobora kwibaza aho uyu murava wavuye kandi atarabaye muri aya mateka. Avuga ko yabikoze kugira ngo ubugeni nabwo bugire umusanzu mu kubaka ibyangijwe na Jenoside.
Ati “Njye mfata ubugeni nk’ubundi bumenyi Imana itanga hari nk’abantu yahaye kuvuga neza cyangwa gutekereza neza. Ibi bintu bijyana n’amateka cyane njyewe nzi ubugeni icyo bwakoze muri Jenoside.”
“Ushobora gusanga umunsi wa none impamvu abakiliya tugira ari bake ari uko abenshi mu barokotse Jenoside batacyibwizera, kuko yarakoreshejwe cyane mu bihe byashize. Njyewe nk’umuntu wavutse nyuma ya Jenoside ndi gutanga umusanzu ngomba gutanga. Ni iki ubugeni bwakora none ngo bugarure inseko y’abarokotse.”
Kugeza ubu King Ngabo afatanyije n’abandi banyabugeni bamaze gukora amafoto asaga 100 atangwa n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bifuza kugira urwibutso ku babo bishwe muri Jenoside, kandi bayakorera ubuntu.