Uko bukeye n’uko bwije, isi iri kwihuta ku muvuduko udasanzwe. Ubuzima tubayeho mu 2023, butandukanye cyane n’ubwo twabagaho mu 2015. Birasaba buri wese kugendera ku muvuduko uhambaye mu iterambere, ari nako bimeze kuri ba rwiyemezamirimo bakeneye ubumenyi butuma bahora bajyana n’ibigezweho kuko batinze gato basanga isi yabasize.
Nicole Hategikamana ni rwiyemezamirimo muto mu kigo BAG Innovation gihuza abafite impano n’abatanga akazi, hifashishijwe ikoranabuhanga, kugira bimenyereze akazi mu bigo bitandukanye bigezweho hirya no hino muri Afurika.
Ni ikigo cyashinzwe kigamije kuziba icyuho cyari hagati y’abashaka akazi n’abatanga, aho rimwe na rimwe byagoranaga ku bakoresha kugira ngo babone abakozi beza bafite ubumenyi bujyanye n’ibyo bakeneye.
Nicole Hategikamana yavuze ko kuri ba rwiyemezamirimo bashaka kujyana n’ibihe muri iki kinyejana cya 21, hari ibintu by’ingenzi bakwiriye kugira aribyo guhanga udushya no gukoresha ikoranabuhanga.
Ati “Kubasha gutekereza kure no kuzana ibitekerezo bidasanzwe bifasha gukemura ibibazo biriho, ni ingenzi cyane. Ibitekerezo byabyara amafaranga ni byinshi ariko ababasha kubibyaza umusaruro ni abazi guhanga udushya tw’uburyo ibyo bibazo byakemuka.”
Uburyo bwo kumenyekanisha ibyo ukora, ni indi turufu Nicole asanga ba rwiyemezamirimo bato bakwiriye kugira kuko “Ibigo byubatse izina, ni ibyabashije kugaragaza ibyo bikora mu buryo bunogeye ijisho.”
Kuba isi iyobowe n’ikoranabuhanga ntawe ubijyaho impaka kuri ubu. Nicole avuga ko kuba rwiyemezamirimo mubyo ukora ukananirwa kubihuza naryo, bigoye ngo ugire aho ugera cyangwa wizere kuzakomeza mu nzira y’iterambere.
Kubera uwo muvuduko isi igenderaho, bisaba kwisanisha n’aho igeze mu kanya nk’ako guhumbya, ntutegereza ko ibyo abandi bamenye uyu munsi bitewe n’iterambere, uzabimenya ejo.
No mu bucuruzi ni uko bigenda, nkuko Nicole akomeza abivuga. Ati “Isi iri kwihuta, kugendana nayo ni ikintu cy’ingenzi ngo ugere ku ntego.”
Kugira ngo ugendane nayo, bisaba guhora wiga ntiwumve ko wageze iyo ujya, ndetse no kubana n’abantu bafite imitekerereze yagutse, bahora bashaka kumenya.
Nicole yavuze ko muri BAG Innovation iyo bahitamo abafite ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo, bibanda ku kureba abafite umuhate wo kwiga ibintu bishya, bakorana n’abandi bafungutse mu guhanahana ibitekerezo n’abo bakorana.
Mu bindi kandi bareba ni uburyo umuntu yiyizi we ku giti cye ndetse n’uburyo bwe mu gusabana n’abandi kuko ari ingenzi cyane ku mikorere myiza y’akazi.