Search
Close this search box.

Isomo abato bakwiriye kuvana mu rugendo rw’ubwiyunge no kubabarira u Rwanda rwafashe

52805126956 6ed942e4ff o

Urugendo rwo gukira ibikomere ni urugendo rurerure, rusaba umwanya uhagije, rugsaba umuhate n’imbaraga. Ni urugendo rurangwa no gukemura ibibazo by’ihungabana bituruka ku mateka, rukajyna n’ubumwe n’ubwiyunge hagamijwe kubaka ejo hazaza.Niyo nzira u Rwanda rwafashe guhera mu 1994 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yari imaze guhitana abasaga miliyoni.

Uyu munsi u Rwanda rwariyubatse, ntirukiri cya gihugu kimeze uko cyari kimeza kimaze gusenywa na Jenoside yakorewe Abatutsi. Igihugu cyateye imbere mu nzego zose haba iz’ibikorwa remezo, iterambere ry’ubukungu n’imibanire myiza mu baturage.

Kongera kwiyubaka no gukira ibikomere ku Rwanda, ni ibigaragaza akamaro ku kubabarirana, guteza imbere ubumwe no kugira intego imwe. Ni ikimenyetso gikomeye cy’ibyo abantu bashobora kugeraho baramutse bakoreye hamwe.

Umuryango Interpeace Rwanda guhera mu Ukwakira 2020 kugeza muri Nzeri 2022, batangije gahunda igamije kubaka amahoro mu karere ka Bugesera.

Muri iyo gahunda, icyari kigamijwe kwari uguteza imbere uburyo bwose bugamije kubaka amahoro mu baturage harimo kwita ku buzima bwo mu mutwe bwabo, inyigisho z’ubumwe n’ubwiyunge, kwiteza imbere binyuze mu bufatanye n’ibindi.

Umwe mu bahuguwe muri iyo gahunda mu bijyanye no gufasha umuryango gukira ibikomere (Sociotherapy), Francoise Mukaremera, yatanze ubuhamya bw’uburyo ari we wenyine warokotse Jenoside mu muryango we wose.

Ati “Nasigaranye agahinda n’umujinya mwinshi. Ntabwo numvaga ko nababarira. Ubwo natangiraga amasomo yo gukira ibikomere, nabashije gukira none ubu mfite ubushobozi bwo gutanga imbabazi.”

Ubu buhamya abuhuje na Evariste Buregeya, na we warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Njye, murumuna wanjye na mushiki wanjye nitwe twarokotse mu muryango. Byarambabazaga nkahorana agahinda gakabije. Nirirwaga mu rugo, nkumva nta kintu nakora. Itsinda ryo komorana ibikomere ryaramfashije cyane, ubu ryabaye umuryango wanjye.”

Ubu buryo bwa Interpeace Rwanda bwafashije benshi gukira ibikomere by’amateka no kubabarira, batangira inzira yo kwiteza imbere no guteza imbere igihugu.

Ni umukoro ku bakiri bato gukomeza iyi nzira yo gukira ibikomere no kubabarira kugira ngo u Rwanda rukomeze kubaho mu mahoro kandi rutera imbere, kuko nta bumwe n’ubwiyunge, iterambere ntiryashoboka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter