Mu ndirimbo ye, umuhanzi nyarwanda, Masabo Nyangezi aterura agira ati “Gacupa keza gacupa kanjye, ndekura ngende njye iwanjye, ndakuretse ndiyemeje, ndashaka kwisubiraho.” Amagambo ari muri iyi ndirimbo agaragaza ubusabane abantu bagiranaga n’agatama kuva mu myaka ya kera.
Inkuru ya Ganza Bruno, itangira akiri muto aho yibuka inshuro ya mbere yasomeye ku nzoga atari bya bindi umubyeyi yashoboraga kugufatisha umuheha akagusomesha ku icupa rye. Uyu musore w’igara rito bigaragara ko ashinguye, avuga ko yanyoye ku nzoga bwa mbere afite imyaka 13 hamwe n’abandi bana bo mu kigare cye kuko ngo babaga bumva ari byiza.
Avuga ko yatangiye ayinywaho rimwe na rimwe nk’igihe habaye ibirori runaka. Mu kiganiro twagiranye, Ganza ahamya ko yakomeje kugenda anywaho bisanzwe bigendanye n’imyaka ye kandi kugeza icyo gihe nta kibazo yabibonagamo kuko yabashaga kwigenzura.
Uyu musore w’imyaka 28, ibintu byaje kumuhindukana mu myaka itatu ishize aho yivugira ko yari amaze gutahura ko ari “kugirana ubusabane n’ikibi.”
Ati “Mu myaka itatu ishize, nari ndi guca muri byinshi ntangira kujya nywa inzoga nk’igisubizo igihe numvaga mfite agahinda gakabije.”
Avuga ko bitari bikiri ukunywa rimwe na rimwe cyangwa se kubikora yishimisha ahubwo yanywaga nko gushaka ubuhungiro bw’ibibazo aho avuga ko umuntu aba yumva ari kubyungukiramo ahereza icupa ibibazo yari afite.
Guhera ubwo, Ganza yatangiye kujya ataha asanganira icupa ry’inzoga ikonje buri mugoroba uko yabaga avuye ku kazi kugeza ubwo yatangiye kujya azivangira agashyiramo Tequila na Whisky.
Icyo gihe Ganza yabonye ko ibintu bitangiye guhindura isura ariko kuzibukira bikanga kuko yumvaga ari yo nzira rukumbi yo kwiyibagiza ibibazo afite. Yumvaga mu ndiba y’icupa harimo igisubizo ari nabyo byamusunikiraga ku kumara rimwe akiyongeza irindi.
Ati “Uko wakumva wamenetse umutwe kose, inshuro zose wavuga ko utazongera kunywa inzoga, uhora wibuka uko ijoro wakesheje ryagenze ukanibuka uko wiyumvaga.” Yungamo ko ari nk’igisubizo ariko gisaba ikiguzi gihanitse.
Nk’uko ushobora kuba wabitekerezaga, yagezeho ziramusabika ahinduka umucakara w’icupa rimubuza ubwigenge kugeza ku rugero atari akibasha kugira icyo akora atabanje kurisoma.
Abantu batangiye kujya bamwirinda, ibyo kuba ataraburaga inoti ku mufuka birashira agera ubwo atangira kunanirwa kwishyura ubukode bw’inzu kubera kuyamarira mu nzoga. Mu gahe gato cyane, Ganza yatakaje ibiro 15 atangira kumva atagishishikajwe no kubaho ariko byose agakomeza kubitura inzoga.
Si ubuzima Ganza yihariye gusa kuko urubyiruko rwinshi ruri guca muri iyo nzira iruhanyije muri iki gihe, nk’umwe uzwi ku kabyiniro ka Tony wabitangiye anywa ku kirahuri cya se nyuma agatangira kujya yiba nyina amafaranga cyangwa akagurisha telefoni za bashiki be. Yajyanywe mu bigo bitandukanye bifasha abantu kuba basubizwa mu buzima busanzwe ariko biba iby’ubusa kuko atari akibasha kwigenzura na gato.
Iyo aganira ku nkuru ye avuga ko bitangaje no kuba abasha kuyivugaho.
Ati “birasekeje kuba ubu mbasha kubivugaho. Ndibuka ukuntu byarakazaga cyane bashiki banjye iyo nabaga nabibye telefoni nkiguriramo amacupa y’inzoga nkayasangira n’inshuti zanjye kugeza ubwo naje gutakaza umurongo.”
Inkuru ya Tony na Ganza bayihuriyeho n’urubyiruko rwinshi ariko intambwe ya mbere yo kurokoka ni ukubanza kwemera ko ufite ikibazo kandi ukeneye ubufasha. Nka Ganza we avuga ko atari azi ko yasaba ubufasha ndetse atanatekerezaga ko abukeneye. Ganza avuga ko inzira yo gukira ari ukwitoza nk’umwana ugikambakamba ukiga kwigenzura.
Avuga kandi ko mu rugendo rwo gukira kwe, yabanje kwiyumvamo ko nta mpamvu yo guhora yirenza amacupa y’inzoga buri joro mu tubari hirya no hino atangira kwishyiriraho umurongo ntarengwa kuko agaragaza ko guhita uvuga ngo uzivuyeho huti huti utabikoze nk’urugendo, bidapfa koroha nk’uko bigenda ku itabi.
Mu buhamya bwe avuga ko yajyaga anywa amasegereti umunani ku munsi, aza kugenda abigabanya kugeza ubwo ubu atakinywa itabi ukundi. Yahishuriye abakigowe na byo ko intambwe ya mbere ari ubushake bwo gushaka kureka, hanyuma ugahita utangira urwo rugendo, intambwe ku yindi.
Muganga w’indwara zo mu mutwe, Dr. Jeanne Ntete avuga ko gusaba ubufasha ari intambwe ikomeye mu rugendo kwivana mu bubata bw’ibiyobyabwenge agashimangira ko kubivaho atari ikintu cyoroshye ariko ari ikintu gishobokera abafite ubushake.
Yibutsa ko utangira ugabanya ingano, ukirinda guhutiraho rimwe na rimwe ukaba wanahindura icyo wanywaga aho agaragaza ko ushobora nko kuva ku macupa icyenda ukagera kuri atanu, uwanywaga ipaki y’itabi akajya anywa igice cyayo kugeza ubwo abisezereye burundu.
Yibutsa ko umuntu akwiye kuba afite umugenzura kandi na we akigenzura ubwe, kandi akitoza imigirire isimbura iyo yari asanganwe bikamufasha gukira ububata.
Uyu muganga asoza avuga ko abantu bafite ibibazo byo kubatwa n’ibisindisha cyangwa ibiyobyabwenge, ari ukwimenya kwa nyir’ikibazo cyangwa akamenywa n’abamwegereye kandi hakazirikanwa ko gukira ari urugendo rukomeza, rutoroshye ariko rushoboka rwose.