Serge Tuyihimbaze ni umusore w’imyaka 28 uvuga ko yakuze akunda kwiga cyane ku buryo yarengaga ku byo abarimu bamuhaye akajya kwishakira ubundi bumenyi, ibintu byatumaga amasaha menshi ayamara mu isomer by’umwihariko asoma ibitabo n’imyitozo y’Imibare.
Kubera amateka y’igihugu, kimwe n’abandi Banyarwanda benshi, Tuyihimbaze yavukiye hanze y’Igihugu, i Masisi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho we n’umuryango we bari barahungiye.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, umuryango w’uyu musore waje guhunguka ujya gutura mu cyahoze ari Umutara, ubu ni mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba.
Nyuma yo kurangiza amashuri ye ya kaminuza, kuri ubu Serge Tuyihimbaze yashinze ibigo bibiri birimo icyitwa Leapr Labs gifasha urubyiruko mu guhanga udushya mu by’ikoranabuhanga n’icya 4Ds Metrics gitanga ubujyanama ku bigo n’imishinga itandukanye ariko hifashishijwe ikoranabuhanga.
Mu minsi ishize Serge Tuyimbaze yagarutsweho cyane ubwo byavugwaga ko yahimye formule nshya mu Mibare ishobora kwifashishwa cyane igihe umuntu ashaka ibisubizo bya ‘equation’ na ‘polynomials’.
Imibare ifatwa nka rimwe mu masomo akuze ku Isi, kuko Archimedes ufatwa nka sekuruza w’abanyamibare yabayeho mu myaka 287 mbere y’ivuka rya Yezu.
Nubwo iri somo rikuze hari byinshi muri ryo bitarasobanuka mu buryo butomoye birimo no kubona ibisubizo bya ‘equation’ na polynomials zimwe na zimwe udakoresheje ‘assumption’.
Urugero, abize Imibare barabizi ko ‘equation’ ya X+Y=2 bidashoboka kuyibonera igisubizo udakoresheje uburyo bwa ‘assumption’.
Buri gihe iyo uhawe iki kibazo cya X+Y=2 uburyo bwonyine ushobora kugikoramo ni ubu.
X+Y-2=0 Iyo uvuye aha ubona ko X=2-Y, naho Y=2-X. Iyo ugeze aha kugira ngo ubone agaciro ka Y bigusaba guha X agaciro runaka ibizwi nka ‘assumpition’, ukagira uti mu gihe X= 1, Y=2-1. Iyo uvuye aha ukomeza uvuga ko mu gihe X= 2, Y= 2-2, ubundi ukabona ko Y=0. Iyo uvuze ko X=0, ubona ko Y= 2.
Kugira ngo ubone X nabwo bigufasha gukoresha ubu buryo.
Ibi bishobora kumvikana nk’Imibare ariko birushaho kumvikana neza iyo ubushyize mu buzima busanzwe. Urugero niba ufite umurima ungana na hegitari 20 ukaba ufitemo ikigori kimwe kirwaye ucyeka ko ari gute uzabasha kukivumbura mu buryo bworoheje? Aha niho iyi Mibare ikora.
Aho uburyo bwa assumption bwabaga inzitizi ni uko budashobora guhita bukwereka aho icyo kigori runaka kiri ahubwo bukwereka ubuso runaka kirimo ku buryo aho ariho ushakishiriza.
Urundi rugero rworoshye, dufate ko muri Kigali bakubwiye ko hari umuhanda runaka utabyemo Zahabu, ukoresheje buriya buryo bwa ‘assumption’ uzabona uwo muhanda, ariko ntibizakorohera kumenya aho izo zahabu zitabye nyirizina. Niba ari umuhanda w’ibilometero 60 uzafata he uruke he?
Serge Tuyihimbaze ni we muntu wa mbere wabashije kuvumbura ‘formule’ nshya yagufasha kubona ibi byose udaciye ku ruhande ndetse ukabona agaciro ka nyako ka X na Y udakoresheje assumption.
Ku wa 9 Ukwakira 2022 nibwo Serge Tuyihimbaze yashyize akadomo ku bushakashatsi yari amazemo imyaka 10, bwaje kurangira byemejwe ko formule yavumbuye ishobora gukoreshwa mu kubona ibisubizo bya equation na polynomials ifite ishingiro kandi ikora neza ku kigero cya 100%.
Mukiganiro twagiranye n’uyu musore yavuze ko urugendo rwo kuvumbura iyi formule rwatangiye ubwo yigaga mu mwaka wa Gatanu w’amashuri yisumbuye muri ‘Nyagatare Secondary School’.
Uyu musore wize Imibare, Ubugenge n’ibijyanye na Mudasobwa (Computer Science) avuga ko yagize umuhare wo kugera kuri ubu buvumbuzi nyuma y’impaka yagiye n’abo bigana bitewe n’umwarimu wabigishaga Entrepreneurship.
Ati “Niga mu mwaka wa gatanu umwarimu wa Entrepreneurship yanditse ku kibaho equation atubwira ko akiga mu mashuri yisumbuye yari yaramunaniye kuyikora, abanyeshuri baramuseka bamubwira ko n’ubu atashobora kuyikora.”
Icyo gihe Tuyihimbaze yahise abwira bagenzi be ko nubwo bari guseka umwarimu wabo nabo batashobora gukora icyo kibazo (X+Y=2). Icyo gihe ngo byabyaye impaka ndende ku buryo byarangiye basabye uyu musore kuyikora niba koko abarusha ubwenge ariko akabona igisubizo atifashishije uburyo bwa ‘assumption’.
Tuyihimbaze yabemereye ko yayikora ariko ababwira ko azabaha igisubizo nyuma y’iminsi 14.
Ibi byumweru bibiri uyu musore yabikoresheje mu gushaka uburyo bwose bwamufasha gukora iki kibazo adakoresheje assumption.
Ati “Kubera wa mutima nakuranye wo kuvuga ko nta kidashoboka nahise mbabwira nti ’ibi nabikora’ ariko ndababwira nti ’mumpe ibyumweru bibiri, nari mbizi ko ntabikora ako kanya niyo mpamvu nabasabye ibyo byumweru bibiri.’”
“Namaze ibyo byumweru bibiri mu isomero nshakisha mu bitabo by’Imibare ariko nkabona nta formule yindi ihari. Natangiye kwikorera uburyo bwanjye bwo gukora icyo kibazo. Muri ibyo byumweru bibiri nabashije gukora cya kibazo ntifashishije assumption.”
Tuyihimbaze amaze kugera kuri ubu buvumbuzi yarishimye ubundi abyereka bagenzi be. Iki gihe bose ngo bahise batangira kumuha ibibazo ngo abikore akoresheje iyi ‘formule’ nshya baza gusanga ikora neza.
Yakomeje avuga ko icyo gihe umwarimu wabigishaga Imibare na we yagerageje iyi formule ye asanga ikora neza amugira inama yo kwandikira Minisiteri y’Uburezi icyo gihe yari ikiyoborwa na Dr Vincent Biruta.
Icyo gihe Dr Marie Christine Gasingirwa wari mu bakozi ba Minisiteri y’Uburezi yahise atumizaho uyu musore ngo abasobanurire iby’ubu buvumbuzi.
Nyuma yo kubona ko ibyo yakoze bifite ireme, Dr Gasingirwa yahise ahuza Tuyihimbaze n’abarimu bigishaga Imibare muri Kaminuza y’u Rwanda ishami nderabarezi kugira ngo bagenzure ibijyanye n’ubwo buvumbuzi bwe.
Icyo gihe (mu 2012) Prof Théoneste Hakizimana ni we wahawe kugenzura ibyo bikorwa.
Prof Théoneste Hakizimana afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu Mibare (Applied Mathematics) n’impamyabushobozi y’ikirenga mu bijyanye no kwigisha Imibare yakuye muri ‘Friendship University of Russia’ mu Burusiya.
Tuyihimbaze wari ukiri mu mashuri yisumbuye yabaye nk’ucika intege ahitamo kuba asubitse ubu buvumbuzi bwe yisubirira mu bijyanye no kwiga.
Uyu musore arangije amashuri yisumbuye yabonye buruse yo kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ryigisha ibijyanye n’ubukungu n’imari ariko yanga kujyayo kuko yumvaga amasomo ajyanye n’imari yahawe atari zo nzozi ze.
Yahisemo kujya kwiga yirihirira muri Adventist University of Central Africa aho yongeye guhurira na Prof Hakizimana.
Ati “Yahamagaye izina ryanjye abona ararizi, dusohotse mu ishuri, arambaza ati ni wowe wize i Nyagatare, wakoze Imibare? Arangije arambwira ati Minisiteri yarabiduhaye ngo tubikorere igenzura twari tukibirebamo ariko ubwo uri umunyeshuri wanjye tugiye kubisubukura.”
Kuva icyo gihe Prof Hakizimana yatangiye kujya aha Tuyizere ibibazo bitandukanye undi akagenda akabikora akoresheje ya formule akabigarura bimeze neza.
Mu Ukwakira 2022 nibwo aba bombi barangije ibikorwa byo gusuzuma iyi formule no kugerageza kureba ko ikora neza.
Tuyihimbaze avuga ko kugeza ubu yamaze kuyandikisha nk’umutungo we mu by’ubwenge ikibura ari umusanzu w’igihugu ngo kimufashe kuyimenyekanisha ku buryo Ishami rya Loni rishinzwe Uburezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO) ryayikorera isuzuma ubundi igatangira gushyirwa mu bitabo ikigisha.
Uyu musore avuga ko iyi formule yavumbuye yakoreshwa ahantu hatandukanye nko mu gisirikare, mu bijyanye n’isanzure, ubuhinzi n’ahandi henshi.