Search
Close this search box.

Isomo ku bakobwa bacyitinya! Yaramba yarambitse diplôme yiyemeza gutwara bisi

Si inshuro nyinshi wabona umuntu warangije kaminuza akiyemeza gukora ibitandukanye n’ibyo yize by’umwihariko akajya gutwara ibinyabiziga, ibi birushaho gukomera iyo bigeze ku bana b’abakobwa cyane cyane ababa barakuze bumva ko bazakora mu biro n’ahandi.

Ubusanzwe mwuga w’ubushoferi ahanini ijanisha ryo hejuru ry’abawukora ni abagabo gusa uko iminsi ihita n’abagore bagenda bawutinyuka. Yaramba Adeline ari mu bitinyutse yihebera gutwara bisi nini y’abagenzi mu Mujyi wa Kigali.

Yaramba ni umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 30; ni umushoferi w’Ihuriro ry’Amakoperative yo gutwara abantu mu buryo rusange (RFTC).

Uyu mukobwa yemeza ko urugendo rwo gufata umwanzuro umwinjiza muri aka kazi rutari rworoshye cyane ko n’umuryango we wabanje kutabyumva neza, ariko urukundo yawukundaga rukabimushoboza.

Bitandukanye n’abandi bana b’abakobwa, Yaramba avuga ko yakuze akunda ibinyabiziga aho biva bikagera, ku buryo yumvaga amafaranga ya mbere azakorera azahita agura imodoka ndetse agisoza amashuri yisumbuye yahisemo gukurikira inzira izamugeza ku nzozi ze.

Yagize ati “Ibinyabiziga narabikundaga pe ku buryo n’amafaranga yanjye nayajyanaga kuri Tapis rouge (Nyamirambo aho bigira ibinyabiziga) kwiga, abantu benshi bo kuri tapis baranzi. Ubwo rero igihe narangizaga amashuri yanjye yisumbuye, cya gihe cy’umwaka umuntu yamaraga ategereje kujya muri kaminuza ni cyo nakoresheje nshaka uruhushya rwo gutwara imodoka rw’agateganyo, maze kurubona nshaka Categorie A yo gutwara moto ndayitsindira.”

Yaramba wize ibijyanye n’Imibare, Ubugenge, n’Ubutabire (MPC); muri kaminuza akiga Civil Engineering avuga ko bwa mbere yinjira mu muhanda hari mu 2017 atwara imodoka ya mukuru we, nyuma ayivaho atwara izo mu bwoko bwa Coaster muri RFTC.

Avuga ko kubona akazi bitari inzira yoroshye. Yakomeje ati “byari bigoye kugira ngo bakampe ariko nanjye naje kugasaba mbizi kuko nta hantu na hamwe nari narakoze. Noneho ikirenzeho nta hantu na hamwe nari naratwariye abantu benshi icyarimwe, naragiye njya ku muyobozi mukuru mubwira ko nshaka akazi ko gutwara imodoka abanza guseka kuko icyo gihe nagaragaraga nk’umwana cyane.”

Mu rwego rwo kumusuzuma uwo muyobozi yamubwiye ko nibamuha imodoka akayikura Nyabugogo akayigeza mu Mujyi ko akazi araba akabonye, uyu mukobwa ntawe ntiyamutenguha abikora mu buryo bwihuse nawe ubwe atatekerezaga.

Kuva icyo gihe yahise abona akazi aho, atwara imodoka zikora mu Mujyi-ULK-Kagugu.

Nyuma y’igihe atwara Coaster yaje kumva ko ikigo akorera kiri hafi kuzana imodoka nini zizwi nka Yutong, maze yiyemeza gushaka uruhushya rumwemerera kuzitwara mbere y’igihe, kugira ngo niziza azabe ari mu bahabwa amahirwe yo kuziyobora.

Uru ruhushya yararubonye maze n’ikigo akorera nta kuzuyuza kimuha icyizere cyo gutwara izi modoka zari nshya mu Mujyi wa Kigali.

Iyo uganiriye n’abagenzi batwawe n’uyu mukobwa bakubwira ko afite umwihariko mu kazi akora ahanini bashingiye ku buhanga bwe n’uburyo abitwaraho.

Umwe muri aba bagenzi witwa Nteziryayo Ferdinand yagize ati “Itandukaniro rirahari kuko icya mbere ni umukobwa ubona hari n’abantu b’abagabo arusha ukibwira ko we abifitemo impano. N’iyo atwara uba ubona nta gihunga kandi ni umuntu ugira umurava akanasabana.”

Umwihariko wa Yaramba ni ikintu abagenzi bahurizaho n’umukoresha we akaba n’Umuyobozi wa Jali Transport ltd, Twahirwa Innocent, ushimangira ko na bo batungurwa n’ubushobozi bwe.

Yakomeje ati “Uburyo ateye no muri kamere ye ni umuntu wihuta mu by’ukuri akora akazi byihuse cyane kandi ubona n’umubiri we ubimwemerera. Twasanze abishoboye ahubwo no kurusha benshi b’abagabo cyane cyane nko ku bijyanye n’ikinyabupfura usanga abagenzi atwara abafata neza. Nta mugenzi turumva umwijujutira ariko hari aho twumva ibibazo bitandukanye mu batwarwa n’abashoferi b’abagabo.”

Imyitwarire ya Yaramba muri iki kigo niyo ituma umukoresha we avuga ko “byatumye bumva bifuje no kubona abandi bameze nkawe bafite uruhushya rubemerera gutwara imodoka nini, ngo babahe akazi.”

Imikorere ya Yaramba Adeline ishimwa kandi na bagenzi be b’abagabo basangiye akazi, bemeza ko akwiye kuba icyitegererezo cy’abandi bana b’abakobwa bifitemo kwitinya bumva ko hari akazi kagenewe abagabo gusa.

Yaramba Adeline atwara bisi mu Mujyi wa Kigali

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter