Umuntu aca muri rwinshi muri gahunda ze za buri munsi, ariko hari igihe ibintu bitamugendekera uko yifuzaga akumva bimutesheje umutwe ku buryo hari ubwo abura uko abyifatamo, bikaba byamugiraho ingaruka mbi ku buzima bwe bwo mu mutwe.
Mu gihe wisanze mu mpamvu ishobora kukuganisha muri ibi bihe, ni ngombwa kuzirikana ko ubuzima bwawe bwo mu mutwe ari ikintu cy’ibanze n’ingenzi kuri wowe.
Muri iki gihe, usanga ibibazo bishingiye ku buzima bwo mu mutwe, cyane cyane mu bakiri bato birushaho gufata indi ntera, icyakora bigenda binarushaho kumenyekana n’ubuvugizi bukaboneka biciye mu bakoresha imbuga nkoranyambaga zitandukanye baba bafite abantu benshi bahabakurikiranira.
Ushobora kubibona biciye muri zimwe muri zo nka Instagram, TikTok, YouTube, ingingo runaka mu binyamakuru wasomye cyangwa filimi runaka warebye ku buryo kuri ubu byigaragaza cyane ko ingingo ijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe ikwiye kujya ku biri ku ruhembe mu bikwiye kwitabwaho, bikaganirwaho hirindwa ko byateza ingaruka zikomeye mu gihe kizaza.
Twaganiriye na Kalisa Joseph, impuguke akanakora ubuvugizi ku bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, agaruka ku bintu bitandukanye ushobora gukora bikagufasha kurushaho kumererwa neza cyane cyane mu buzima bwawe bwo mu mutwe.
Kora ibintu bigufasha kuruhuka ukagubwa neza
Kalisa avuga ko kubona akanya ko kuruhuka bitagusha neza umubiri gusa, ahubwo binagirira umumaro ubwonko, aho anagira abantu inama yo gufatirana uyu mwanya bagakora uturimo tworoheje two kwinezeza bakunda kurusha utundi.
Ati “bamwe bakunda kuba biyumvira umuziki cyangwa bakareba filimi, ni byiza gukora ibikugusha neza buri munsi, ibintu bifasha intekerezo zawe gutuza, kandi ukumva uciye ukubiri n’umujagararo.”
Abahanga batandukanye mu by’ubuzima, bavuga ko umuziki ufasha umubiri n’ubwonko mu ikorwa ry’umusemburo witwa “Dopamine” uzwiho kugira uruhare rukomeye mu guhashya umuhangayiko n’agahinda gakabije, bigatera umuntu kwiyumvamo akanyamuneza.
Si byo gusa kuko binavugwa ko umuziki ufasha mu mikorere y’umutima bigatera umuntu kwiyumva neza, bikamutera kutagira umujagararo kandi bikamugabanyiriza ububabare bikanamugirira izindi nyungu nyinshi.
Kalisa akomeza agira ati “si ngombwa umuziki gusa, ahubwo n’ibindi byose bigutera kwiyumva neza. Nkunda kubifashisha abenshi bangana bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe kandi nabonye bikora. ”
Kora imyitozo ngororamubiri
Gukora imirimo y’amaboko n’indi isaba imbaraga bijyanye no gukora imyitozo ngororangingo, ni byiza ku mubiri wawe ndetse no ku bwonko.
Ushobora kugenda n’amaguru bikagufasha guturisha intekerezo zawe, ushobora no gukora indi mirimo wihitiyemo isaba gukoresha imbaraga nk’uko bigarukwaho na Kalisa.
Murabizi ko hari imvugo yamamaye cyane igira iti “roho nzima mu mubiri muzima” ni ukuvuga ko umuntu akwiye kugira mu mutwe hameze neza bikajyana no kuba umubiri we umeze neza muri rusange.
Ubushakashatsi butandukanye bugaragaza ko iyi myitozo, yaba iyoroheje cyangwa isaba imbaraga zisumbuye, bikomatanyiriza hamwe kuzanira ibyiza ubigize, haba mu buryo bw’umubiri n’ubwamarangamutima.
Fata umwanya wo kwitekerezaho
Kalisa Joseph avuga ko akunda gushishikariza abamugana, gufata umwanya bakitekerezaho kuko bibafasha gutahura abo bari bo no kumenya ibyo bacamo, bigatuma babona uburyo bwo kubisohokamo neza.
Ati “ntekereza ko ari ingenzi gufata igihe cyo kwitekerezaho, ukamenya uko wiyumva. Ni byiza kwicara hamwe ukabitekerezaho, itekerezeho unatekereze ku cyatuma urushaho kwiyumva neza.”
Gira umwanya wo kwidagadura
Muri uyu mwanya wo kwidagadura, ni byiza ko wegera abantu ukunda mukamarana igihe, mukagira ibikorwa mukorera hamwe kuko bigufasha kugubwa neza no kwidagadura, bigafasha ubwonko bwawe, nawe ubwawe ugakomeza kumva ufite akayamuneza.