Gakire Luka wiga muri Kaminuza y’u Rwanda- Ishami rya Remera, afite umushinga wo kwigisha abantu amateka y’u Rwanda binyuze mu buryo yise “Virtual Reality” na “PC Game Application”.
Ni igitekerezo yagize mu rwego rwo gufasha ba mukerarugendo, abatuye hanze y’igihugu n’Abanyarwanda muri rusange, gusobanukirwa amateka yaranze u Rwanda.
Virtual Reality ni uburyo bwo gusura ahantu hifashishijwe agakoresho k’ikoranabuhanga bambara ku maso n’ako bafata mu ntoki ugasobanukirwa ibiri kure utagiyeyo nk’uko Gakire Luka yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na KURA.
Ati “Nk’abantu baje gusura inzu ndangamurage muri Kigali, ariko badafite umwanya uhagije wo kujya nko mu turere nka Huye n’ahandi hari amateka y’u Rwanda, bazifashisha Virtual Reality Application mu kuyamenya.”
Ku buryo bwa kabiri bwa “PC Game Application”, Gakire yavuze ko ari umukino uzajya ukurwa ku rubuga rwa ‘Playstore’, ugakinirwa muri mudasobwa, umuntu agasobanukirwa amateka.
Ati “Nk’abana biga mu mashuri yisumbuye baba bafite icyumba cy’imashini za mudasobwa, na bo bashobora kwiga amateka y’u Rwanda bakoresheje izo mashini bakina izo Game.”
Yasobanuye ko mu ntangiriro zo gukoresha “PC Game”, umuntu azajya ahabwa amashusho atanga amabwiriza yoroshye amufasha kuyikoresha.
Yakomeje agira ati “Benshi biganjemo abana bavuka muri iyi minsi ntibasobanukiwe amateka y’u Rwanda, dore ko hari n’abayagoreka bayazi. Twavuga nko kumenya Abami bayoboye u Rwanda, imiterere y’umuco wa kera w’Abanyarwanda, gusobanukirwa ibihe by’ubukoloni, itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’andi mateka, kuyamenya bizoroha hifashishijwe uyu mukino.”
Gakire Luka yagize amahirwe yo kwiga kaminuza ku buntu bidatewe n’amanota menshi yagize, ahubwo hagendewe ku buhanga n’ubumenyi bihambaye yibitseho.
Muri iki kiganiro na KURA, Gakire wize ubwubatsi mu mashuri yisumbuye, yakomoje ku mpanuka yahuye na yo, imashini ikata imbaho ikamuca intoki eshatu. Yavuze ko ibyo bitamusubije inyuma, ahubwo yakomeje ubucukumbuzi bwe bukomeje kumubyarira amahirwe.
“Ubwo nashyiraga mu ngiro ibijyanye no gutaka imbaho, imashini yankase intoki.”
Gakire ni urugero rwiza mu gutinyuka no kugerageza amahirwe mu bintu bitandukanye, hagendewe ku nkuru ze. Yasabye abafite ubumuga kudatezuka ku ntego zabo.
Ati “Icyo nabwira abantu bafite ubumuga ni uko batakwitinya, bakumva ko bashoboye, bakumva ko hari icyo bageraho, bakumva ko kandi nta byacitse byababayeho, ndetse ko umwuga wose bahitamo bawukunze bawukora neza bakagera kure heza.”
Yifuza kandi gusobanukirwa amateka y’u Rwanda biruseho, kugira ngo abamugana bazabashe guhabwa amakuru y’ukuri yizewe.
Uyu musore ukiri muto yasabye abashinzwe ibikorwa by’umuco Nyarwanda, abashoramari n’abashinzwe uburezi, gushyigikira umushinga we ukagera kure kuko uzafasha benshi gusobanukirwa amateka y’ukuri ku Rwanda.

Abamugana bifuza kumenya amateka bambikwa ‘VR Headsets’ yifashishwa mu kureba ibintu nk’uhibereye

Gakire Luca yigisha amateka yaranze u Rwanda binyuze muri Virtual Reality na Pc Game Application

Imashini ikata imbaho yamukase intoki imusigira ubumuga, ariko akomeza kwiyungura ubumenyi muri byinshi birimo n’ikoranabuhanga aho guheranwa n’agahinda