Search
Close this search box.

Ingingo z’imibereho utagombaho abandi ibisobanuro

Hari itandukaniro rinini hagati yo kubaho nkawe no kubaho ugambiriye kunezeza abandi. Gutakaza ubushobozi bwo kubaho wishimisha, ugashimisha abandi bigaragaza iki? Hari ibintu bidasabirwa ibisobanuro.

Ubuzima bwacu burushaho kuba bwiza igihe dufitanye umubano mwiza na bagenzi bacu, batugira inama, dufatanya urugendo rw’ubuzima ariko kubaho mu gicucu cyabo bikangiza ibyishimo bya muntu.

Dore ibintu udasabwa gutangaho ibisobanuro ku bantu:

1.       Imyizerere

Imyizerere cyane cyane iy’idini, ni umwanzuro ukomeye abantu bafata, bamwe bahitamo no gutanga ubuzima ku bwayo.

Hari impamvu wahisemo kuba umuyisilamu, undi akaba umurokore, umurangi, umugatulika n’ibindi. Iki ni kimwe kigaragaza ko imiterere yacu igena n’amahitamo rimwe na rimwe ashobora kudasa.

Kuki wowe wahisemo ibihabanye n’iby’abandi ariko imyizerere y’abo ukaba utayiyumvisha? Ni ikibazo watekerezaho. Nta muntu n’umwe usabwa gusobanurira impamvu wizera ibintu runaka cyangwa impamvu z’imyemerere yawe, ndetse nawe ukwiye kubaha iy’abandi.

2. Amahitamo ku mwuga

Umunsi umwe nasezeye ikigo gikomeye nakoreraga njya mu nzozi zanjye zo kuba umwanditsi, mpinduka iciro ry’imigani ngo nahubutse.

Ubutumwa bugufi na telefoni nakiraga byabaga bimbaza impamvu nakora ikosa nk’iryo, nanjye nkahora ku gitutu cyo gusobanura nyamara nkumva mbirambiwe.

Rimwe ni bwo nitekerejeho nsanga burya nigorera ubusa, abo bose bansaba ibisobanuro bafite amahitamo yabo kandi ntagizemo uruhare, mbona bifuza ko mba mu buzima bashaka. Icyo wakora kikwinjiriza cyangwa akazi kawe ka buri munsi, ni amahitamo atagishwa impaka.

3. Uburyo ubayeho

Reka tuvuge ko urya rimwe ku munsi cyangwa gatatu, ibyo ni uburenganzira bwawe, gutukwa cyangwa kwisobanura cyane ku buryo wahisemo ufata amafunguro bikaba kurengera.

Buri munsi ujya muri ‘Gym’ ugaterura ibyuma wubaka umubiri, mu gihe uturanye n’abasore badakunda imyitozo ngororamubiri. Uzumva umuntu akubajije ngo ‘ariko kuki uterura ibyuma cyane? Ubona kanaka utabiterura abaye iki?’ Umuntu mukuru wese afite uburenganzira bwo kubaho mu buryo bunyuze umutima we, adasabwe gusobanura impamvu z’amahitamo ye.

4. Umukunzi wahisemo

Abantu bo bahora bavuga. Bagaya intambuko y’umuntu, bakamugaya ibara ry’uruhu, inseko, ingendo n’ibindi bitandukanye.

Biratangaje kubona umuntu abaza nk’umusore ngo “kuki wahisemo uriya mukobwa mubi?” Umusore wenda akabaza ati “mubi gute?” Uwamugaye agasubiza ngo “arabyibushye cyane, ntaseka neza, asenga mu idini nanga, ateye nabi, ntimuberanye n’ibindi.”

Wakwibaza uti “Bintwaye iki kuba mugenzi wanjye yahitamo umukunzi ujyanye n’ibyifuzo bye? Ese uwo ubona ko ari mubi ntakwiye ibyiza?”

Urukundo rujya aho rushatse ni na yo mpamvu udasabwa ibisobanuro ku muntu wahisemo gukunda.

5. Ubuzima bwo mu mutwe

Ingingo y’ubuzima bwo mu mutwe igenda isobanuka mu ngeri z’abantu zitandukanye, aho bamenya ko bishoboka kwiyumva nabi, kuganira ku byiyumviro byawe n’amarangamutima, kwiyitaho n’ibindi.

Uzasanga umuntu yarihaye intego yo kuruhuka bihagije, yitabira ibikorwa bimushimisha binamuruhura mu mutwe, yibera kure y’urusaku, rimwe na rimwe bikitwa ubwibone.

Bamwe bakibaza bati “kuki uryamira cyane? Kuki witabira ibirori by’inkundarubyino? Kuki uganira ku buryo wiyumva?”

Si ko bimeze na gato! Umuntu wese afite uburenganzira bwo kwita ku buzima bwo mu mutwe mu buryo bwe ndetse no gukora buri kimwe cyose ashaka igihe kitangiriza abandi. Ntugomba ibisobanuro abantu ku buryo wita ku buzima bwo mu mutwe.

6.  Amakosa y’ahashize

Uganiriye na benshi uzasanga barakoze amakosa atandukanye. Amakosa ni amasomo adukomeza mu rugendo, twayigiraho tugahinduka abo turi bo ubu.

Uburemere bw’amakosa yose wakoze ni umutwaro wawe, ntukwiye guhora uyabazwa kuko agusubiza mu bihe byashize akagusubiza inyuma.

Kwibutswa ko wakoze amakosa ntacyo bimaze, kereka niba abayakwibutsa na bo bagerageza kuyigiraho kugira ngo batazayakora. Zirikana ko nta bisobanuro ugomba abantu bakubaza impamvu wakosheje mu bihe byashize, cyangwa bakwita ikigwari kuko nyuma ya byose ingaruka ziza kuri wowe.

Kosora amakosa wakoze ariko wirinde kuyasobanuraho byinshi kuko ntacyo byakungura uretse kukubabaza kurushaho, bagushinja uburangare n’amahitamo mabi.

7.  Intego zawe

Wenda wifuza kwikorera, ntiwifuza kuzabyara, ntiwifuza kujya mu matsinda runaka n’ibindi, ibyo birakureba.

Icyerekezo cyawe n’intego zawe z’ubuzima zirihariye ndetse ntusabwa kwisobanura ku mpamvu zabyo.  Abantu bagenewe ibyo wabageneye, ntibagenewe amakuru ajyanye n’ubuzima bw’ibanga bwawe.

8.  Agaciro kawe

Buri muntu akeneye guhabwa agaciro ndetse akubahirwa ko ari ikiremwa muntu. Ushobora kwitwara mu buryo bukubahisha mu bandi, amahitamo meza, ariko ibyo bigatera abantu kukwibazaho kandi byagakwiye gushimwa.

Igihe habayeho gushidikanya ku byiza wiha cyangwa agaciro kawe, ntusabwa gusobanura impamvu ubikenye kuko bigukwiriye.

Abantu ni ba ntamunoza. Mu bibi no mu byiza bahora bibaza byinshi ku muntu, ni yo mpamvu udasabwa ibisobanuro na bike ku buzima bwawe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter