Ubushakashatsi bw’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima (OMS) bwagaragaje ko hakwiye kongerwa imbaraga mu gutanga inyigisho ku isuku y’abagore bari mu mihango n’uburyo bwo kubona ibikoresho bihagije by’isuku.
Ni ubushakashatsi bwashingiye ku ngaruka ziterwa n’isuku nke yo mu mihango nk’indwara no kwangirika k’ubuzima bwo mu mutwe guterwa no guhezwa cyangwa amagambo mabi abagore n’abakobwa babwirwa muri ibi bihe, bikabatera kwiyumva nabi.
Imihango ni ibihe bitorohera benshi b’igitsinagore ariko usanga bamwe bibaza ingano y’isuku ikenewe muri ibi bihe bibabaza, abaturuka mu miryango ikennye bakagorwa no kubona ibikoresho bihagije by’isuku.
Niwumva ibitekerezo by’abagore n’abakobwa kuri iyi ngingo, bamwe bazakubwira ko bakaraba mu gitondo na nimugoroba gusa, abandi bakavuga ko boga rimwe ku munsi, wakwibaza ayo masaha yose imihango yisuka nta gukaraba bikakuyobera.
Isuku y’umuntu ntisa n’iy’undi, akenshi buri wese yiharira mu buryo ayikoramo. Ariko muri iyi nkuru urasobanukirwa isuku ikenewe muri ibi bihe.
Ibihe by’imihango bigusaba gukoresha ibikoresho by’isuku nka Cotex (kotegisi), Tampon cyangwa udutambaro twambarwa tugatangira imihango tukurinda kwiyanduza.
Hari abagore bagira isuku nyinshi ku buryo umunsi wakwira ahinduye kotegisi cyangwa igikoresho kindi akoresha nk’inshuro eshanu, mu gihe bamwe bibaza isuku basabwa muri ibi bihe.
Sinzi imirimo ukora mu buzima bwawe bwa buri munsi cyangwa ingano y’igihe ufite ku munsi, ariko usabwa guhindura ibi bikoresho by’isuku mu masaha ane.
Hari abitwaza ko babyukira mu mirimo ikomeye cyangwa bagakorera ahantu bagoranye kubona uko bakora isuku, gusa ntibyahindura amabwiriza y’ubuzima.
Gutinda guhindura izi kotegisi bizitera kuzura cyane, amaraso agatangira kujya ku mubiri, akangiza uruhu. Bitewe n’uruhu rw’umuntu, ashobora gutera gututubikana, ibiheri, gutera ubushye ku ruhu, umunuko, kwanduza imyenda wambaye n’ibindi.
Hari abahindura ibi bikoresho by’isuku batabanje gukaraba: Igihe uhinduye kotegisi ariko utabanje kwisukura imyanya y’ibanga, ni ikibazo gikomeye, rimwe na rimwe hakaba hari imihango yagiye ku ruhu.
Gutinda kw’imihango ku ruhu bikurura mikorobe mbi zarwangiza, cyane cyane ko ruba rwegereye ibice by’ibanga, byakurura ubushyuhe bukabije, bushobora gutwika ibi bice bitagaragara. Niwongeraho icyuya kiri ku mubiri bikivanga n’imihango, bizarema ibintu bimeze nk’amavuta bisibe utwenge tw’uruhu cyangwa bitere kubabura ibyo bice n’indwara ziterwa n’umwanda nka ‘infections’ zize byihuse.
Imihango iranuka cyane igihe ikugiye ku mubiri ntisukurwe, ishobora gutuma abandi bakwegereye biyumva nabi cyangwa imyanya y’ubuhumekero igahura n’ibibazo.
Bivugwa ko isuku ihagije mu mihango igabanya uburibwe ndetse igatuma umuntu atekereza neza, aho kubunza imitima no kwiyumva nabi muri ibi bihe.
Birashoboka ko ahantu wiriwe bitagushobokera kubona amazi ahagije yo kwisukura. Aha washaka udutambaro dukoze mu buryo bwa ‘cotton’ ku buryo wadutosa mu mazi meza, ukadukamura neza, ukihanagura neza mbere yo guhindura kotegisi cyangwa imihango igutunguye.
Igihe ukoresha utu dutambaro, usabwa guhanagura uturuka imbere ugana inyuma, kugira ngo mikorobe ziturutse mu kibuno zitanduza imyanya y’ibanga. Sukura intoki zawe witonze kugira ngo ntizibe imbarutso yo kwanduza uruhu cyangwa igikoresho ugiye kwihanaguza, n’umwenda w’imbere ugiye kwambara.
Ni kangahe ku munsi wakaraba mu bihe by’imihango?
Nibura karaba kabiri ku munsi mu gitondo na nimugoroba, ariko mu gihe cyo guhindura kotegisi cyangwa tampon wihanaguze udutambaro dusa neza cyangwa woze ibice by’ibanga niba bishoboka, wifashishije amazi meza atarimo amasabune ndetse n’imiti cyangwa amavuta yongera impumuro.
Niba ugiye gusukura imyanya myibarukiro, irinde kwinjiza intoki kure, woze igice kigaragara kuko imyanya y’ibanga ifite uburyo bwihariye bwo kwisukura ubwayo. Zirikana kunywa amazi menshi wirinde umwuma muri ibi bihe no mu yindi minsi.
Kunywa amazi y’akazuyazi muri ibi bihe, bifasha gusohora imyanda mu mubiri ndetse n’amaraso agatembera neza mu mubiri.
One Response
isuku ni isuku ikaba isoko y’ubuzima… ntigira imipaka.