Raporo y’ikigo cy’ubushakashatsi cya Pew Research Center ya 2020 yagaragaje ko benshi batakaza ibyiyumviro by’urukundo bagasigara umutima wabo wo gukunda usa n’uwafashwe n’ikinya.
Ni ubushakashatsi bwagaragaje ko 50% by’abatuye ku Mugabane wa Amerika badashishikajwe no kujya mu nkundo, 10% bakifuza urukundo rworoheje rutabagoye, 26% bakifuza umubano wo kwishimisha naho 14% bakifuza urukundo rufatika.
Iyo uvuze ko utagira umukunzi, hari benshi batangira kukwibazaho. Bamwe bibaza niba bishoboka kandi ukuze, niba utarwaye, niba ukiri umwana cyangwa niba wararozwe. Bamwe bavuga ko babuze abakunzi, abandi bakavuga ko nta rukundo rukibaho, abandi bakavuga ko badakeneye kujya mu mubano runaka uri muri iyo nzira.
Gusa aho bamwe baburira ni ho abandi baronkera. Kubaka umubano ushikamye byabereye bamwe nk’ikiyobyabwenge, ku buryo igihe habayeho gutandukana mu rukundo, umuntu ashobora kwiyumva nk’urwaye, agahorana irungu cyangwa agahinda kenshi.
Urukundo ni bimwe mu byiyumviro byiza umuntu ashobora kugira nubwo hari ubwoko bwinshi bw’inkundo. Ntitwakwirengagiza ko kugira umuntu w’umwihariko mu buzima ugukunda nawe ukamukunda, ari isoko y’umunezero uhambaye.
Ibi byiyumviro by’urukundo reka tubyite karemano, ariko gutinda muri uyu mubano bisaba ikiguzi kinini gishingiye ku kwihangana. Uzasanga bamwe bafite urukundo ariko kuguma mu mubano bikanga. Uzakunda umukobwa mwiza cyangwa umusore w’ibigango, ariko kudahuza na byo bibe imbogamizi, muri make urukundo rwonyine ntiruhagije ngo ugumane umukunzi.
Kuba hafi y’uwo wihebeye umuhobera, umukora mu biganza, umubwira amagambo akuvuye ku mutima, kumwumva no kumujyira inama nzima, kubabarana na we no kumuba hafi ntako bisa.
Kimwe mu birema inzigo bigatera abantu guhurwa kujya mu rukundo ni ibikomere bahuriyemo na byo. Amwe mu makosa rusange ahurirwaho n’abantu mu rukundo harimo kudasobanukirwa imico ya mugenzi wawe, kubaka umubano n’umuntu utazi neza, kutagira indangagaciro na kirazira bikuyobora n’ibindi byagukamuramo ibi byiyumviro bishimisha imitima y’abantu.
Kumva ko udakeneye gukunda cyangwa gukundwa ni ikibazo gikomeye. Ntitwakwirengagiza ko kutajya mu rukundo ari uburenganzira bwa buri muntu, ariko gukunda bigashimisha kurutaho.
Urubuga rw’Abanyamerika rushyirwaho inkuru z’ubuzima cyane cyane ubwo mu mutwe, Verywell Mind, rwagaragaje ko umuco rusange uvuga ko gukunda bizana umunezero, ariko ko hari ibindi byagushimisha utagiye mu rukundo.
Batanga inama yo kumvira umutimanama wawe, aho bagira bati “Nta kibazo kiri mu kutajya mu rukundo. Niba utiteguye kujya mu mubano, umvira umutima wawe ndetse uterwe ishema n’amahitamo yawe, ibyo bizakurinda guhubuka no kurubabariramo.”
Uwo uri we wese hari ibibazo wakwibaza mbere yo kujya mu rukundo.
Mfite iyihe ntego mu rukundo?
Inkundo zose ubona zishingiye ku ntego zitandukanye, ni yo mpamvu kumenya intego yawe bizagufasha no kumenya uko wayobora uwo mubano.
Bamwe bajya mu rukundo bashaka kwimara irungu cyangwa agahinda batewe n’abahoze ari abakunzi bakabatera ibikomere. Ariko wowe wibaze uti “Ni iyihe ntego nyamukuru irunjyanyemo?”
Ni cyo gihe cyiza cyo gukunda?
Iki kibazo ni cyiza mbere yo gukunda kuko ushobora gusanga winjiye mu mubano utiteguye bitewe n’intego zawe, ugatakaza umwanya wawe cyangwa ugakomeretsa mugenzi wawe.
Uyu mukunzi ni we nkeneye?
Rimwe na rimwe dusabwa gukoresha umutwe tukirengagiza amarangamutima. Yego rwose ushobora kuba ugeze mu bihe byiza byo gukunda, ugasanga uwo wakunze ahabanye n’ibyifuzo byawe. Ibi bijyana no kubanza kwitekerezaho n’imico yawe, ukareba ko umukunzi ugiye kuzana mu buzima bwawe muzashobokana.
Ni gute nakubaka urukundo ruzima?
Niba wakunze umuntu, mbere yo kujya mu rukundo ruhamye nimuganire byimbitse, umumenye kurushaho.
Gukunda umuntu ntibihagije ngo mutangira kurema ibihe byo kuzibuka. Mbere ya byose mu kugira umubano mwiza usabwa kwizera uwo mukundana cyangwa mwashakanye.
Ni ingenzi kuganiriza mugenzi wawe ibyo ukunda n’ibyo wanga, ndetse n’ibyo yagukorera bikabatandukanya, ibyo bizatuma yitwararika cyangwa yakumva bigoye akagusezera hakiri kare.
Umubano usenywa n’utuntu twitwa duto. Umukunzi wawe aguhaye impano urayanze, watinze kumuhamagara, amagambo mabi, kutumvikana ku myanzuro n’ibindi.
Ni gute wabona umukunzi ukubereye?
Ntubitekerezaho ariko kwemerera umuntu mushya kwinjira mu buzima bwawe birakomeye, bikarushaho igihe umukuye ku mbuga nkoranyambaga.
Aha biragoye gusobanukirwa imico ye, kumenya uko agenzura amarangamutima, kumenya niba agukunda by’ukuri n’ibindi.
Kimwe mu byakwereka ko umukunzi wabonye ari we ukeneye harimo kuba akora ibikorwa bitakubangamiye n’ibyo wanga akabihindura. Ikindi kizamukwereka ni inyota yo kumva ashaka kukubona ntakurambirwe ndetse akaguha umwanya uhagije.
Impamvu zirengagizwa zituma urukundo rushira
Mu rukundo ntihaba njye haba twe. Ibi birakwereka ko kwikunda biza ku mwanya wa mbere mu bisenya urukundo byihuse. Urukundo rukomezwa no guhuza imigambi, kumvana hagati yanyu, kwiyoroshya no kubahana.
Ikinyuranyo cy’ibi cyagusenyera. Umuntu ukunda ntaza mu bo utegeka cyangwa uha amabwiriza, ahubwo ni wawundi w’ingenzi ku buzima bwawe wahaye umutima, muzahuriza hamwe ibitekerezo mukayungurura imyanzuro ikwiye muhurijeho.
Kutajya mu rukundo ntacyo bitwaye kuko ni umwanzuro w’umuntu, ariko igihe bibaye igihe kirekire bitera benshi kwibaza niba koko uri muzima.