Search
Close this search box.

Yinjiza arenga ibihumbi 10 Frw ku munsi: Inama za Dusabamahoro ku bakerensa ubudozi

Dusabamahoro Joselyne ni umugore w’imyaka 30 utuye mu Karere ka Kirehe, umaze imyaka 15 ari umudozi, aho avuga ko ari akazi abantu benshi basuzugura ariko gashobora kugufasha mu gutera imbere mu gihe ubikoze neza ukirinda amanyanga.

Dusabamahoro ufite abana babiri atuye mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Mahama, aho adodera mu isantere iri hafi y’inkambi ya Mahama.

Mu kiganiro yagiranye na KURA, yavuze ko kudoda ari akazi abantu benshi bakerensa ariko ngo gashobora kugutunga mu gihe wabikoze ugambiriye iterambere.

Yavuze ko ku muntu uzi neza kudoda bimwinjiriza amafaranga menshi kandi mu gihe gito.

Ati “Nkanjye nahisemo gucuruza ibitenge noneho ubiguze nkanabimudodera amafaranga mbonyemo nyafatanya n’ayo ndodera nkasanga ni inyungu nyinshi. Ubu nabonye inyungu nguramo imirima ibiri, umwe nawuguze ibihumbi 600 Frw undi nawuguze miliyoni 1 Frw byose nkesha ubudozi kuko nibwo bumpa amafaranga menshi.’’

Dusabamahoro yavuze ko ku munsi ashobora kwinjiza ibihumbi 10 Frw bitewe n’abakiliya yagiye abona ariko aya mafaranga hari ubwo yiyongera cyane. Yavuze ko mu bitenge ho ashobora gukuramo inyungu y’ibihumbi 20 Frw ku cyumweru.

Ati “Umwuga wo kudoda ni mwiza, ni akazi gatuma ukora ku mafaranga buri munsi kandi kakanaguha amafaranga menshi, urubyiruko narusaba kwiga ibintu bituma bahita batangira akazi ku buryo binabaye ngombwa bakwikorera, ubudozi rero buri muri bya bintu wakwiga ugahita utangira akazi.’’

Dusabamahoro yasabye urubyiruko kudakerensa akazi cyane cyane ubudozi n’akandi bakunze kubona ko gasebetse ngo kuko gashobora kubafasha kwiteza imbere mu buryo bugaragara.

Dusabamahoro Joselyne yinjiza arenga ibihumbi 10 Frw ku munsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter