Masfin ni umugabo wavuye muri Ehiopia agera mu Rwanda ahunga intambara Leta y’igihugu cye yarwanagamo n’aba-Tigray, ahagera nta kintu na kimwe afite kuko iduka rinini yari afite barisahuye agasigara amara masa.
Akigera mu Rwanda yafashijwe kongera kwiyubaka, none ubu afite restaurant iri mu zikunzwe hafi y’inkambi ya Mahama.
Masfin amaze imyaka ine mu Rwanda, ni umugabo ufite umugore n’abana barindwi aho kuri ubu abana nabo mu nkambi ya Mahama iherereye mu Karere ka Kirehe.
Mu kiganiro yagiranye na KURA, Masfin, yavuze ko yahoze afite iduka rinini ariko ko kubera intambara yisanze ahunze nta kintu na kimwe afite, akigera mu Rwanda yahawe iby’ibanze bihabwa impunzi, ahabwa aho gutura arongera atangira ubuzima bushya.
Kuri ubu ni umwe mu bafite restaurant iteka indyo itangaje kandi yishimiwe na benshi. Ateka umugati akawuguhana n’isosi nziza ivanze n’utunyama duto n’icyayi kandi akabigurisha amafaranga make guhera kuri 500 Frw kuzamura.
Benshi mu bakorera mu isoko rya kijyambere riri hanze y’inkambi usanga buzuye kuri restaurant ye kuko iyo ndyo yamaze gukundwa na benshi.
Masfin ashimira Guverinoma y’u Rwanda yamufashije mu gutangira ubuzima, none we n’abana be barindwi kuri ubu abayeho neza kandi mu gihugu gifite umutekano.
Ati “Nari mfite iduka rinini cyane ariko imirwano yatumye inyeshyamba zirisahura ryose, baraturasa bituma mpunga, naje hano nta mafaranga ariko ubu meze neza hano mu nkambi ya Mahama, mbayeho neza njye n’abana banjye barindwi, nazanye indyo nshya ariko abantu barayikunze cyane bituma mbasha kwinjiza amafaranga amfasha gutunga umuryango.’’
Masfin avuga ko umutekano uri mu Rwanda ndetse n’uburyo yagize ukwishyira ukizana byatumye amenyera vuba ku buryo kuri ubu imibereho yo mu Rwanda itakimugora ahubwo yamaze gufatisha.
Yavuze ko yifuza kubaka ubuzima bwe ari mu Rwanda kuko yabonye ari igihugu abana be bakuriramo bakagira umutekano kandi bakiga neza.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri Uhoraho muri MINEMA, Habinshuti Philippe, avuga ko u Rwanda rwakira buri muturage wese ukeneye amahoro kuko aho yari ari ntayahari.
Yavuze ko nta mpuzi ihejwe ku gukora ibikorwa bibafasha kwiteza imbere cyangwa ngo ahezwe mu gukorera aho ariho hose ashaka mu gihugu.

Masfin yishimira ko mu Rwanda hari umutekano

Restaurant yashinzwe na Masfin usangamo abaturage benshi bamaze kwishimira indyo nshya y’umugati n’inyama hamwe n’icyayi

Umugati Masfin ateka wakunzwe n’abaturage b’i Kirehe