Kubaha ababyeyi n’abakuru ni imwe mu nyigisho zikunze kugarukwaho cyane na Bibiliya igaragaza ko bifasha abakiri bato gukura bari mu nzira nziza ndetse bakazagira icyo bimarira, inyungu ziva muri ibi zinahamywa na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude wemeza ko byamufashiije kugira ngo agere aho ari uyu munsi.
Musabyimana Jean Claude yagiriwe icyizere cyo kuba Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu na Perezida wa Repubulika tariki 10 Ugushyingo 2022.
Mbere yo kugera muri izi nshingano yagiye akora ibindi bitandukanye birimo kuba Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), Umunyamabanga uhoraho wa Minisiteri y’Ubutaka n’Amashyamba (MINILAF). Uyu mugabo yanabaye kandi Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru.
Mu kiganiro twagiranye yavuze ko iyo asubije amaso inyuma asanga bimwe mu byamufashije kugera aho ari uyu munsi harimo kubaha ababyeyi n’abarezi yanyuze imbere ndetse no gukora cyane.
Yavuze ko indangagaciro yakuze atozwa n’ababyeyi n’abo yagiye anyura imbere barimo abarimu, ziri mu zamufashije kugera kuri uru rwego kandi zanafasha abakiri bato uyu munsi.
Ati “Inama njya mpa urubyiruko cyane cyane ni ugutangira kugira imyitwarire myiza hakiri kare, ukirinda amakosa amwe n’amwe akuganisha ahantu habi, kandi ni amakosa utajya ubona iyo ukiri muto, ukiri umwana.”
Yakomeje agira ati “Hari ibintu ababyeyi bajya batubuza, bakakubwira bati nyabuneka ntugakore ibi, […] akenshi ukaba utabishaka wowe wumva ko bakubuza umudendezo wawe. Ariko iyo umaze gukura ubona ko ibyo bintu bakubuzaga byari ngombwa.”
Minisitiri Musabyimana yavuze ko gufata inshingano bitangira umuntu akiri umwana, agahera ku tuntu duto ababyeyi baba bamubwiriza gukora akazagenda akura akomeza kumva ko agomba gufata inshingano zaba izoroheje n’iziremereye.
Ati “Gufata inshingano hakiri kare ntabwo ari ibintu byanditse, biravuga iki? Mu cyaro aho twakuriye n’abandi, gufata inshingano ni ibintu abana batozwa bakiri bato, iyo bakubwiraga ngo mu gitondo mbere yo kujya ku ishuri, ufite inshingano zo kubanza kuzana amazi. Izo ni inshingano zikuvuna , utanakunda ariko ni inshingano uba ufashe.”
Yakomeje agira ati “Inshingano zo kwita ku matungo, bakakubwira bati izi nka ziriho kubera wowe, ziradutunze nawe ufite inshingano […] buriya inshingano yo kuragira ihene, uri umwana muto w’imyaka itandatu cyangwa irindwi, ukazijyana ukaziragira, ukazicyura zose nta n’imwe yavuyemo zihaze. Ni inshingano uba ufata utabizi.”
“Nyuma nibwo utekereza ukabona hari icyo bikubakamo […] baguhaye ihene 20 urazijyanye mu kinani, zirahura n’ibibazo, mu gutaha zirivanga n’iza bagenzi bawe, ariko iz’iwanyu zirataha iwanyu zose n’izitaha ahandi zijyeyo kandi wowe nturatahanamo iz’abandi.”
Avuga ko ku bana babyirukira mu Mujyi nabo bakwiye gutozwa gufasha ababyeyi, bakumva ko akazi kose ko mu rugo kadaharirwa abakozi, bakubaha ababyeyi cyangwa abandi bantu babaruta.
Minisitiri Musabyimana yavuze ko “Kumva ko ushobora gukora ukananirwa ariko ntibituma ubireka, urakora ukananirwa ukaruhuka. Kumva ko umuntu adashobora gukora gusa icyo yifuza, oya […] ngo ube icyigenge, nta cyigenge kibaho buriya, ntibishoboka. Urinda usaza utari icyigenge.”
Yakomeje agira ati “Uzakora mu gihugu gifite amategeko, hari imirongo ntarengwa yashyizweho na sosiyete, ntabwo uzakora ibyo wowe ushaka gusa, ukora ibyo ukwiriye gukora kandi mu gihe gikwiriye. Ibyo umuntu abyigira mu muryango.”
“Ari nayo mpamvu n’imico mibi niho bayigira [mu muryango], oya nta shuri ryigisha imico mibi. Abana tubagira inama y’uko bagira imyitwarire myiza, bakubaha ababaruta, bakumvira ababyeyi kandi ntibafate umubyeyi nk’aho ari uwamubyaye buri gihe gusa, umuntu wese ukuruta afite icyiza akubwira uwo nawe ni umubyeyi.”
Kwiga ni akabando kaguherekeza
Minisitiri Musabyimana agira inama abakiri bato ko bakunda ishuri bakigira kumenya kuko mu ishuri ariho bakura ubumenyi bubaherekeza mu buzima bwo hanze.
Yitangaho urugero akavuga ko mu ishuri yize imiterere y’Umujyi wa Paris, ku buryo umunsi yagiyeyo yasanze hose ahazi kubera ko yari yarabyigishijwe n’abarimu.
Ati “Amasomo yo mu ishuri buriya ni kimwe mu bintu bijijura umuntu mu buryo bukomeye. Kuko ugomba gusoma, ukamenya kwandika, kubara, ukamenya kuvuga ururimi ukaruvuga neza. Gusoma biragufungura aho utageze ubasha kuhamenya.
“Nari nzi Paris kandi ntarahakandagira, nari nzi uko Londres imeze kandi ntarayigeramo. Umenya Isi yose kandi utarayigeramo, urajijuka bigatuma ugira icyo wifuza, umenya uko abandi babaho, ukamenya uko Isi, imeze. Ukagira icyifuzo cyo kumera uku n’uku, icyo ni ngombwa.’’
Ku barangije kwiga za kaminuza, barasabwa kumenya kwitegereza, akamenya ahantu ndetse n’icyo ashobora kuhakorera akiteza imbere akanateza imbere abandi.
Ati ‘‘Hari ibintu ugomba gutegura ukiri aho hasi, kumenya kwitegereza ukavuga uti ariko ahantu ndi ni iki nshobora kuhakorera gishobora gutuma mbaho neza n’abo turi kumwe bakabaho neza.’’
Yakomeje agira ati ‘‘Ndatanga nk’urugero, mu cyaro hariya usanga ababyeyi bafite imirimo […] mukaba mufite abana batatu cyangwa batanu, hari n’abagira abarenzeho. Ibintu bahakorera, mukishyura amafaranga y’amashuri y’abana. Umwana wa mbere akajya kwiga muri kaminuza kwiga ubuhinzi, yagaruka akaza ari umushomeri ushaka kujya gushaka akazi.’’
‘‘Ibyo bintu birababaje. Ni ukuvuga ngo igihe cyose yabereye aho ntabwo arabona ko hari akazi ko gukora, igihe cyose yabereye aho ntabwo arabona ko igishoro agifite.’’
Minisitiri Musabyimana abwira urubyiruko ko ahantu hose abantu banyura haba hari ikintu bashobora kuhakorera, icyo basabwa ari ukwitegereza bakareba ikibazo gihari n’uko bakibonera igisubizo.
Ati ‘‘Niba naravukiye mu rugo bafite isambu ibyara amafaranga y’abanyeshuri bane cyangwa batanu, iyo sambu nyikoreyemo ndi Engineer mu buhinzi kuki itabyara za miliyoni z’amafaranga kandi data na mama batize nk’ibyo nize barayikoresheje bakandihira amashuri.’’
Yakomeje agira ati ‘‘Ni ibintu tugomba gutekereza, abantu tugahindura uburyo twumvamo ubukire n’ibindi. Ugasanga turi kwirukankira ibintu bidafite agaciro rimwe na rimwe aho umuntu yumva gutunga imodoka bifite agaciro kuruta gutunga urutoki rwiza rurimo ikiraro cy’inka.’’